Kagame yateguje Abanyarwanda indi Guma Mu Rugo

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Niba hari ijambo ryakanze Abanyarwanda muri iyi myaka ibiri rikaba ikintu badashaka kumva mu matwi yabo ni “GUMA MU RUGO”.

Inshuro ebyiri igihugu cyagiye muri ibi bihe bya Guma mu Rugo zasigiye Abanyarwanda batari bake ubushomeri bukabije, abandi bagiye barembywa n’inzara mu minsi ya Guma mu Rugo kuko batabashaga kwihahira kandi na Leta idafite amikoro yo kubagaburira, abandi nabo bakabura amajyo ku bw’imibereho isigaye ihenze cyane mu Rwanda rwa none.

“Twari turi mu nzira nziza nk’u Rwanda, twamenyereye guhangana n’iki cyorezo, dukurikiza ibyangombwa Science itubwira, twagize amahirwe tubona inkingo zidahagije, ariko tugira aho duhera dutangira kugenda dukingira Abanyarwanda bacu , turacyakomeza gushaka izindi kugira ngo tugere ku Banyarwand abenshi, ariko mukomeze mwitegure ntitukirare cyangwa ngo dushake koroshya ibintu kandi bikomeye, wenda turaza gusubira mu kongera gufunga wenda bidusubiza inyuma gato, ku bukungu , kuki, tugenda tubona ibimenyetso biva hakurya y’umupaka bigenda bitwereka ko hari indi virus ya gatatu, …Ubu ngubu ngirango riragenda riza, ahandi ho ryarahageze murabibona no mu mafoto, murabibona mu makuru hari abamerewe nabi, ntabwo twifuza ko, nabo iyaba bitabageragaho, ariko natwe ntabwo twifuza ko bitugeraho. Mugomba rero gufata ingamba zihamye.”

Aya magambo ya Perezida Kagame yavugiye i Musanze kuri uyu wa gatanu tariki ya 11 Kamena 2021, aje akurikira andi yatangajwe na Dr Ngamije Daniel Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, wavuze ko hashobora kugaruka na Guma mu rugo . Yagize ati: Nitwongera kurenza abantu ijana, buri munsi ikaza ari yo mibare dufite, biba bivuze ko hari ikibazo. Abantu nibadohoka tukagera ku mibare ikomeza kuzamuka, bizaba ngombwa ko dufata ingamba zikomaye… icyorezo ntaho kirajya kuko tutaranageza ku bantu nibura 10% bakingiwe ku bagomba gukingirwa”.

Kuva kuwa kabiri w’iki cyumweru imibare y’abapimwa bagasangwa banduye ikomeje kuzamuka.

Kuwa kabiri bari 127, ku wa Gatatu baba 114, ku wa Kane haboneka 112, kuri uyu wa Gatanu hagaragara 202.

Ku Banyarwanda kujya muri Guma mu Rugo ni amaburakindi, si amahitamo y’abaturage, kuko kuva mu kwezi kwa Gatatu umwaka ushize, hari n’ibikorwa bitarakomorerwa, bikongera ubukene, ubushomeri n’inzara.