Kagame avuga ko ashobora kuyobora u Rwanda indi myaka 20

Nyuma y’imyaka irenga 20 ari ku butegetsi, umukuru w’igihugu cy’u Rwanda avuga ko azareba ko yakomeza kwiyamamaza ngo ayobore iki gihugu mu yindi myaka 20.

Paul Kagame yemereye Televiziyo y’Abafaransa France24 ko ashobora kongera kwiyamamaza mu matora ateganijwe mu Rwanda mu 2024.

Mu  2015 yahinduye itegeko nshinga, rikaba rimuha uburenganzira bwo kuguma ku butegetsi kugeza mu 2034.

Mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka hashize imyaka itanu, ibyo Leta y’u Rwanda ivuga ko byayavuyemo byerekana ko Kagame yayatsinze ku rugero rwa 99% by’amajwi yose, ibyo benshi bafata ko bihabanye n’ukuri.

Abajijwe niba azongera kwiyamamaza, Perezida Kagame, ubu afite imyaka 64, agira ati: “Nzareba ko nakwiyamamaza no mu yindi myaka 20. Njyewe nta ngorane mfite kuri icyo. Amatora ni abanyarwanda bahitamo”.

Umuyobozi wa Human Rights Watch muri Afrika yo hagati, Lewis Mudge, yabwiye BBC ati “Igitangaje ni uko abantu bamwe batangara”.

Ati: “U Rwanda ni igihugu aho kizira kikaziririzwa kuvuguruza leta…tureke kuba utavuga rumwe na Leta muri poritike…kandi ubu butegetsi bw’igitugu buzakomeza no mu myaka iri imbere ya hafi”.  

Umwe mu banyarwanda bakomeye unenga Leta iri ku butegetsi mu Rwanda yanakoresheje amagambo akomeye.

Charles Kambanda , umunyamategeko akaba n’umwarimu wa kaminuza uba muri Amerika, yabwiye BBC ati: “Mu gihe yakomeza iyindi myaka 20, u Rwanda ruzaba umuriro udashira”.

Kambanda avuga ko Abanyarwanda basanzwe baba mu bwoba, avuga ko abaminietre barenga umwe bamubwiye ko baguma muri leta kuko batinya ko bashobora kwicwa mu gihe bayivamo.

Hagati aho, Perezifa Kagame yarashyigikiye cyane intambwe U Rwanda rugezeho mu bijyanye n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, igihe haba inama ya Commonwealth mu murwa mukuru w’u Rwanda, Kigali muri Kamena uyu mwaka.

Amezi make mbere y’aha, ni ukuvuga mu kwa kane, Ubwongereza bwatangaje gahunda itabonwa kimwe yo kohereza mu Rwanda bamwe mu basaba ubuhungiro binjira ku butaka bwabwo, kugira ngo basabe ubuhungiro muri iki gihugu cyo muri Afrika y’ibiyaga bigari.

Iyi ngingo yaramaganwe n’ishirahamwe ONU riyigereranya “n’ubucuruzi”, ariko ibiro bya Ministre w’intebe byiyemeje gukomeza n’uwo mugambi n’ubwo Boris Johnson agiye kugenda.

Perezida Kagame ari mu butegetsi kuva mu 1994, nyuma y’aho umutwe wa FPR-Inkotanyi – ubu ukaba ari we uri ku butgetsi –  ufatiye igihugu.

Icyo gihe yabaye icyegera cy’uwari umukuru w’igihugu Pasteur Bizimungu raje kwegura mu 2000, Paul Kagame agahita amusubirira, kuva icyo gihe akaba ari we uyoboye igihugu.

Kuri bamwe Perezida Kagame agaragara nk’umutegetsi wagejeje igihugu kw’iterambere rikomeye kuva ageze ku butegetsi, ariko abamunenga n’abakurikirana ibibera mu Rwanda bya bugufi bavuga ko ubutegetsi bwe ari ubutegetsi bw’igitugu gikomeye