Icyo Frank Habineza avuga ku kwiyamamaza kwa Kagame mu maya 20 iri imbere

Dr Frank Habineza

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko ashobora kwitoreza manda ya kane yo kuyobora u Rwanda. Ni nyuma yaho muri 2015 itegeko nshinga ryemereye umukuru w’igihugu ko ashobora kongera kwitoza kugeza muri 2034.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riha amahirwe Perezida Paul Kagame yo kuziyamamaza muri manda ebyiri z’imyaka itanu ziri imbere, gusa mu kiganiro yahaye France 24, kuri uyu wa gatanu, Umukuru w’Igihugu yavuze ko ateganya kwiyamamaza mu myaka 20 iri imbere.

Perezida Paul Kagame avuga ko iby’amatora ari ubushake bw’abaturage n’amahitamo yabo. Nyuma y’iki kiganiro, Ijwi ry’Amerika ryavugishije Dr Frank Habineza, uyobora ishyaka ritavuga rumwe na Leta, Green Party, nawe akaba yarabaye umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu agatsindwa na Perezida Paul kagame, mu kiganiro n’Ijwi r’Amerika yavuze ko kugira imyaka 20 Prezida Kagame avuga ko yiteguriye gutwara ayitware, bizomufasha guhindura ibwirizwa nshingiro. Biramutse bigenze uko, Dr Habineza agasanga bishobora guteza ibibazo.

Inkuru ya Assumpta Kaboyi akorera Ijwi ry’Amerika i Kigali mu Rwanda.