“Kagame ni ‘Uncle’ Abashaka kumurwanya bari kurwanya umuryango wanjye”

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni yoherereje ubutumwa Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, nyuma y’imyaka barebana ay’ingwe.

Ku gicamunsi cyo uri uyu wa mbere tariki 17 Mutarama 2022 nibwo Ambasaderi wa Uganda muri Loni, Adonia Ayebare yasesekaye muri Village Urugwiro, ashyiriye Kagame ubutumwa bwa Museveni.

Ibiro bya Perezida Kagame byatangaje ko “Perezida Kagame uyu munsi yakiriye Ambasaderi Ayebare wamugejejeho ubutumwa bwa Perezida Yoweri Museveni.’’ ariko ntibatangaje ibikubiye muri ubwo butumwa.

Ambasaderi Adonia yaherukaga kuzana ubutumwa bwa Museveni mu Rwanda Ukuboza 2019. Icyo gihe nabwo ntihatangajwe ibyari bikubiye mu butumwa yari yazenye, Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yatangaje ko yari yazanye ubutumwa bwibandaga ku mubano w’ibihugu byombi.

Kuva mu mwaka wa 2017, umubano w’u Rwanda na Uganda wajemo agatotsi, ubutegetsi bw’ibihugu byombi butangira kurebana ay’ingwe, imipaka irafungwa, intambara y’amagambo iratongora ku mbuga nkoranyambaga.

Aya makimbirane kandi yatumye hari abaturage b’ibihugu byombi bahasiga ubuzima.

“Kagame ni ‘Uncle’ Abashaka kumurwanya bari kurwanya umuryango wanjye”

Perezida Museveni yohereje intumwa mu Rwanda nyuma y’aho kuri iki cyumweru, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda, akaba n’imfura ya Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yanditse ubutumwa kuri Twitter bwatangaje abatari bacye bashingiye ku mubano w’aba bagabo bombi muri iyi minsi.

Muhoozi yaranditse ati “Uyu ni ‘Uncle’ wanjye, Afande Paul Kagame. Abashaka kumurwanya bari kurwanya umuryango wanjye. Bagomba kwitonda.”

Amagambo ya Muhoozi bamwe bayafashe nko kuninura, abandi bati n’ubundi muraziranye ibyo mupfa nimwe mubizi, mu gihe hari n’abavugije impundu bati ahari agahenge kagiye kuboneka, ubuhahirane bwongere buganze hagati y’ibihugu byombi.

Nta mutegetsi wo kuruhande rw’u Rwanda wagize icyo avuga ku magambo ya Muhoozi, uretse intoro zi kuri twitter zamuhase ibitutsi bitagira ingano.

U Rwanda na Uganda bapfa iki?

Ubutegetsi bwa Uganda bushinja ubw’u Rwanda ibikorwa by’ubutasi ku butaka bwa Uganda, u Rwanda rugashinja Uganda gufunga binyuranye n’amategeko no kwica urubozo Abanyarwanda ndetse no gushyigikira abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda

U Rwanda ‘rwafunze’ umupaka ukoreshwa cyane wa Gatuna uruhuza na Uganda runabuza abaturage barwo bakoresha inzira y’umuhanda kujya muri Uganda.

Ingaruka z’uyu mubano mubi umaze imyaka hafi itanu zigera mu buryo butaziguye ku baturage dore ko ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi bwari butunze benshi.

Buri ruhande rw’ubutegetsi rusaba urundi guhagarika ibyo bashinjanya. Abaturage bo barifuza ko imipaka yongera gufungurwa nk’ibisanzwe kuko hari abatandukanyijwe n’ababo.

Kuva mu 2017 kugeza mu 2020 habaye inama zitandukanye hagati y’ibi bihugu zigamije kurangiza amakimbirane hagati y’ibi bihugu byombi, ariko nta mpinduka zifatika zagaragaye.

Inama y’abakuru b’ibihugu bine yongeye guteranira i Luanda muri Angola muri Gashyantare 2020 yiga uko yakemura amakimbirane hagati y’ubutegetsi bw’u Rwanda n’ubwa Uganda yarangiye Perezida Kagame na Perezida Museveni bemeye ko bagiye kurangiza ibibazo byari bihari.

Ibi ariko ntibyashobotse kuko amakimbirane yakomeje nubwo hari ibikorwa byakozwe bigaragaza ubushake bwo gukemura aya makimbirane birimo nko kurekura abanyarwanda bari bafungiye muri Uganda, aba bakaba barashinjwaga ko binjiye ku butaka bw’icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Magingo aya twabibutsa ko ingabo z’ibi bihugu byombi ziri ku butaka bwa Repuburika ya Demukarasi ya Congo, Uganda ivuga ko ingabo zayo zagiye guhashya inyeshyamba za ADF, u Rwanda rwo ntirwemera ku mugaragaro ko rufite ingabo muri kiriya gihugu, ariko amakuru yizewe dufite yemeza ko ziriyo mu bice bitandukanye bya Congo.