RWANDA-MOZAMBIKE: Ingabo z’u Rwanda muri Mozambike zikomeje kwibazwaho byinshi

Perezida Paul Kagame na Perezida Nyusi ubwo yari yasuye ingabo z'u Rwanda mu majyaruguru ya Mozambique

Yanditswe na RUGEMINTWAZA Erasme

Mozambike imaze kunanizwa n’intambara yashowemo n’inyeshyamba bivugwa zaba zigendera ku mahame ya Kiyisiramu, zabanje kwiyita “Shebabs”, yasabye inshuti zayo kuyitabara, ihereye kuri SADC, Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo, ibereye umunyamuryango zirimo ndetse n’izindi nshuti harimo u Rwanda. U Rwanda ntirwazuyaje, rwahise rwohereza Abasirikare n’Abapolisi bo mu matsinda ya kabuhariwe mu kurwana, gutabara inshuti yarwo, Mozambike. Ibi ntibyakiriwe meza mu ruhando mpuzamahanga uhereye kuri SADC, ndetse na bamwe mu benegihugu. Byatumye hibazwa byinshi, uhereye ku kumenya niba ubu bufatanye bwa gisirikare bwarakozwe mu mucyo hubahirijwe amategeko, ugakubitiraho kwibaza icyo u Rwanda rushaka ahantu kure yarwo hangana gutyo, byagera ku uzishyura icyo gikorwa gihenze ku gihugu nk’u Rwanda gikennye ndetse n’igihe kizamara bikaba ingorabahizi. Ese bihagaze gute nyuma y’amezi 6, u Rwanda ruri muri Mozambike mu ntsinzi za buri munsi?

Hari ku wa gatanu, tariki ya 9 Nyakanga 2021, ubwo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo rigira riti “Guverinoma y’u Rwanda, ibisabwe na Guverinoma ya Mozambike, iratangira uyu munsi, kohereza itsinda ry’abantu 1000 bo mu Ngabo z’u Rwanda(RDF) na Polisi y’Igihugu(RNP), mu ntara ya Cabo Delgado, muri Mozambike, kuri ubu yibasiwe n’umutekano muke”.

Muri make kuva 2017, iyi Ntara ya Cabo Delgado yo mu Majyaraguru ya Mozambike, Intara ikungahaye ku mutungo kamere yaguye mu maboko y’inyeshyamba ziyitirira idini ya Isilamu, kuko zigaruriye uduce twinshi twayo, zica abaturage babarirwa mu bihumbi bitatu abandi ibihumbi amagana barahunga.

Izi nyeshyamba zivuga ko zikorana n’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State, kuko uwo mutwe nawo wigambye gukorana na zo.

Bamwe mu basesengura neza iyi ntambara ariko bavuga ko nta mikoranire itaziguye iri hagati y’izo nyeshyamba, zigizwe ahanini n’insoresore zo muri ako gace, na Islamic State uretse guhurira ku bikorwa by’iterabwoba.

Nyuma y’igihe gito cyane, Ingabo z’u Rwanda (RDF) zifatanyije n’iza Mozambike (FADM), ndetse n’iza SADC dore nazo zagiyeyo, Abaturage bahunze batangiye guhunguka. Bakaba bavuga ko babona izi nyeshyamba utamenya icyo zigamije.

Hamiss Juma w’imyaka 18 yatahukanye n’umuryango umucumbikiye, kimwe n’abandi babarirwa mu bihumbi bari barahunze.

Juma ati: “Buri gihe twabaga tubahunga, badufata bakadukubita, bakadukubita bikomeye cyane, bishe kandi abantu benshi dukomeza guhunga.

“Inzu zacu zarashenywe, insengero barazisenye, kugeza ubu ntitwumva icyo bashaka.”

Iyi ntambara bamwe bavugako ihenze cyane kuko u Rwanda rurimo rurakoresha ibifaru bihambaye, biboneka mu bihugu bibariwa ku ntoki muri Afurika n’indege zitagira abapilote zihenze u Rwanda rwaguze muri Turikiya. Iyi ntambara yatangiye kandi guhitana Abasirikare b’u Rwanda. Nk’uko Col Ronald Rwivanga, umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, yabwiye Abanyamakuru, ingabo z’u Rwanda zimaze kwica abarenga 100 muri izo nyeshyamba kuva bahagera.

Ati “Umwanzi yapfushije abarenga 100, abo ni abo twabonye n’amaso ariko hari n’imirambo bahunganye bityo ntituzi neza umubare nyawo w’abo bapfushije.”

Urakomeza ati “Birababaje ko natwe ku ruhande rwacu twapfushije bane kuva byatangira.”

Kuki u Rwanda rwagiyeyo?

Kohereza ingabo muri Mozambique byibajijweho byinshi ndetse biteza impagarara mu gihugu bya SADC, byibaza uko kwivanga k’u Rwanda, ku gihugu kiri mu birometero ibihumbi. Ariko byakomeje kunugwanugwa ko u Rwanda rurimo mu rwego rwo gupagasa, aha bikaba bivugwa ko u Rwanda rwaba rwaragiyeyo rubisabwe n’Ubufaransa kugira ngo harindwe umutekano n”inyungu za kompanyi y’Ubufaransa y’igihangange ku isi muri peterori, TotalEnergy yashoyeyo amamiriyari y’amayero muri Mozambike, mu Ntara ya Cabo Delgado. Aha rero gukomeza kwibaza ngo ni nde uzishyura byaba kubaza amenyo y’inkoko kandi ubona umunwa. Ibyo kandi nubwo byakomeje kwibazwaho, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron, asura u Rwanda yivugiyeko afitanye n’u Rwanda gahunda zikomeye ahantu gatatu ariho Centarafurika, Kongo Kinshasa na Mozambike. Ntabwo rero umuntu yatungurwa kubona nyuma y’amezi 2, nyuma yo gucacana kwa Kagame, Nyusi na Macron I Kigali n’i Paris, u Rwanda rugiye Mozambike

Ariko kuri icyo kibazo u Rwanda, rwakomeje kujijisha rushyira imbere intego zo gutabara.
Itangazo ryo kohereza Ingabo riragira riti “Uku kohereza ingabo gushingiye ku mubano mwiza hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’iya Mozambique, nyuma y’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye atandukanye hagati y’ibihugu byombi mu 2018 kandi rishingiye ku bushake bw’u Rwanda ku mahame yo kurinda (R2P) n’amasezerano yo mu 2015 ya Kigali yo kurinda abasivile.”

Ibyo akaba ari nabyo umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col. Rwivanga yabwiye itangazamakuru agira ati: “Twasezeranyije kujya kurengera abasivile aho badafite amahoro hose, ni ibintu twizera, ni ibintu natwe twabayemo, twumva dukwiye kuba mu bikorwa byose byagarurira abaturage umutekano aho twahamagarwa hose”.

Ariko haba muri Mozambike, haba no mu Rwanda hari abanenze ubwo bufatanye, hari n’abagaragaje impungenge zabo ku kwinjira muri iyo ntambara kw’ingabo z’u Rwanda, n’abandi babishimye bavuga ko byari bikwiye.

Hari ababonye iki gikorwa nk’igikorwa cyo kwivanga kwa Kigali ku nyungu zihishe ariko zisanzwe zizwi ko ari izo gusahura imitungo, abandi bakakibona nk’intambwe nziza y’uko Abanyafurika bashobora kwishyira hamwe bagashakira ibibazo byabo ibisubizo, ariko bakagaragaza ko Afurika nta bushobozi ifite mu rwego rw’ubukungu ndetse n’ibikoresho kuko biriya bikorwa bihambaye kuriya bitwara amafaranga menshi cyane.

Ku birebana n’amategeko. hari abemeza ko amategeko yishwe haba ku ruhande rw’u Rwanda no ku ruhande rwa Mozambike.

Dr. Christopher Kayumba ukuriye ishyaka RPD ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, kuri ubu akaba afunze, yavuze ko iby’amasezerano u Rwanda rwagiranye na Mozambique, ibigendanye no gutabarana bitazwi neza.

Ishyaka Rwandese Platform for Democracy (RPD) – ritarandikwa mu yemewe n’amategeko – ryabajije inteko ishingamategeko y’u Rwanda niba izi iby’amasezerano yashingiweho, niba kandi byarasobanuriwe Abanyarwanda. Igisubizo nticyabonetse, bivuga ntacyo bafite kuko ntabyo bazi.

Niba se amasezerano agendanye no gutabarana ari mu yumvikanyweho, amategeko mu Rwanda avuga iki ku kohereza ingabo mu kindi gihugu?

Umunyamateko Faustin Murangwa Bismarck avuga ko ubusanzwe “amasezerano hagati y’ibihugu ahinduka nk’itegeko mpuzamahanga”. Aba bagomba kubahirizwa

Twibukiranye ko mu kwezi kwa karindwi 2018 mu ruzinduko rwa Perezida Filipe Nyusi i Kigali, leta zombi zasinye amasezerano y’ubufatanye, mu kiganiro n’abanyamakuru abategetsi bavuze ko ari amasezerano atanu.

Ayo masezerano ni, koroherezanya mu bucuruzi n’ishoramari(1), ingendo z’indege(2), ibijyanye na ‘visas’ z’abadiporomate(3), guhana ubumenyi muri siyansi n’ikoranabuhanga n’amahugurwa(4) no gufungura za ambasade.(5)

Muri aya masezerano yumvikanyweho nta na hamwe hagaragara amasezerano yo gutabarana hagati ya leta z’ibihugu byombi.

Gushyira ibintu mu buryo

Mu rwego rwo gukosora amakosa yagaragaye muri iki gikorwa y’ubufatanye mu bya gisirikare, dore ko byageze n’aho bivugwa ko Ingabo z’u Rwanda (RDF), ari ingabo z’umuntu ku giti cye, Paul Kagame, kuko zisigaye zikoreshwa nta rwego na rimwe rwa Leta rubyemeje, kuri uyu wa 9 Mutarama 2022, i Kigali Abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano z’u Rwanda na Mozambike bahuriye mu nama y’umutekano yari igamije gusuzuma uko umutekano wifashe mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambike n’uko ibikorwa byo kurwanya imitwe y’iterabwoba muri iyo ntara bihagaze, harebwa icyakorwa mu bihe biri imbere.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano z’u Rwanda hamwe na Mozambike barimo abagaba bakuru b’ingabo b’ibihugu byombi aribo, Gen. Jean Bosco Kazura na mugenzi we, Amirali Joachim Rivas Mangrasse, abayobozi bakuru ba Police uw’u Rwanda n’uwa Mozambique hamwe n’Umunyamabanga Mukuru w’urwego rushinzwe iperereza n’umutekano.

Inama yasuzumye ibyagezweho mu mezi 6 ashize u Rwanda rwohereje ingabo muri Mozambike gufasha Leta y’iki gihugu kugarura umutekano muri Cabo Delgado, hakoreshejwe imbaraga za gisirikare mu kurwanya imitwe y’iterabwoba hamwe no gukomeza inzego z’umutekano. Iyi nama yarebye ibibazo byagiye biboneka ishyiraho n’ingamba z’ibihe biri imbere.

Inama yasanze ubufatanye bw’inzego z’umutekano z’ibihugu byombi bwaratanze umusaruro ukomeye mu gihe gito mu  gutsinda imitwe y’Iterabwoba ya “Ansar Al Sunnah”.

Imitwe y’iterabwoba imaze gutsindwa mu bice Ingabo z’u Rwanda zikoreramo aribyo Palma na Mocimboa Da praia, muri Cabo Delgado, inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’inzego z’umutekano za Mozambique batangiye ibikorwa byo gusubiza abaturage bari barahunze  mu byabo, bavanwa mu nkambi bari barahungiyemo, basubizwa mu ngo zabo kugira ngo bakomeze imibereho isanzwe.

Inama yashimangiye ko gusubiza ibintu mu buryo muri iyi Ntara byatangiriye ku kongera gukora kw’ibikorwa by’ubukungu no gusubiza abaturage bari barahunze mu ngo zabo. Hanyuma ibi bikazakurikirwa no gufasha inzego z’umutekano za Mozambique binyuze mu mahugurwa no kuzongerera ubushobozi.

Umuvugizi wa RDF, Colonel Rwivanga yagize ati “Ibindi twaganiriyeho uyu munsi ni uburyo bwo gutangiza amahugurwa, Ingabo zacu zigahugura izabo, kuko twiyemeje ko tuzarwanya inyeshyamba ariko tukanubaka inzego z’umutekano zabo. Ubu tugeze ku cyiciro cyo gufatanya na bo mu kubaka inzego z’umutekano zabo kugira ngo na bo mu myaka iri imbere, bazabe bafite ubushobozi bwo guhangana n’iki kibazo ku giti cyabo.”

Naho Amirali Joachim Rivas Mangrasse ati “Intego y’uru ruzinduko rwacu mu Rwanda ni ugushimira Leta y’u Rwanda kandi tunarebera hamwe uko twakomeza gufatanya mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba iwacu, cyane cyane mu Ntara ya Cabo Delgado.

[…]Kugeza ubu bimaze gutanga umusaruro ushimishije kuko kuva Ingabo z’u Rwanda na Polisi bahagera bashoboye kwisubiza iriya Ntara yari yarigaruriwe n’umwanzi. Bari barigaruriye agace gakomeye cyane ka Macimboa de Pria ariko ubu hari umutekano, abaturage basubiye mu byabo n’ibikorwa by’ubucuruzi byongeye gusubukurwa, hari amahoro.”

Nyuma y’iyi nama, kuwa mbere tariki ya 10/01/2022, hasinywe amasezerano y’ubufatanye bw’Ingabo z’ibihugu byombi.

Aya masezerano yashyiriweho umukono i Kigali ku wa mbere, hagati y’umukuru w’ingabo za Mozambike Amirali Joachim Rivas Mangrasse n’umukuru w’ingabo z’u Rwanda Jenerali Jean Bosco Kazura.

Ubu abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda boherejwe muri Mozambique mu kwezi kwa karindwi mu 2021, ku ikubitiro ari 1.000, bamaze kugera ku 2.000 nk’uko byemejwe na nyirubwite, uzi icyo abo Abasirikare bagiye gukora, Paul Kagame. Amasezerano abemerera kwigumira muri Mozambike.

Umusozo

Amaherezo? Igikorwa cya gisirikare cy’u Rwanda cyakozwe nko ku ngufu kiragaraza inyungu z’agakingirizo ziba zihishe inyuma y’ubutumwa bwo gutabara cyangwa amahoro, ibihugu byinshi bijyamo:

Icya mbere na mbere ni uko muri uku gutabara ari umukino ukinwamo inyungu zumvikamyweho ariko mu ibanga rikomeye, zihishe. Akenshi usanga ari inzira iharuye ku mugaragaro yo kujya gusahura. Icya kabiri ni uko ibihugu by’ibihangange bishyira ibitifite imbere mu ntambara byo bikigira gusahura imitungo. Aha muri Mozambike, Ubufaransa burashora Abanyarwanda n’Abanyamozambike kujya guhiga abavandimwe babo, bavukana kugira ngo birengera inyungu zabo, kugira TotalEnergy ikore. Nyamara abasesengura bagaragaza ko izi mbaraga z’umurengera cyane zitari ngombwa gukoreshwa ku basore babona umutungo w’Igihugu cyabo, usahurwa n’Ibihanganye mu gihe bo biyicira isazi ku munwa! Ibi bikaba bigaragara ukuntu Abanyafurika buri gihe bafata igisubizo cya nyuma nta kubanza kugerageza izindi nzira zirimo ibiganiro. Ikindi kujya muri Mozambike byagaragarije Abanyarwanda isura nyayo y’Igihangange cyabo Paul Kagame, usigaye yohereza ingabo hose mu Karere. Kagame afite gusa inyota yo kuba igihangange ntabwo yitaye ku Banyarwanda kuko gufata amamiriyari atabarika ukagura ibifaru, ukagura indege z’intambara zitwara, ukajya kurwana mu mahanga uvuga ko nta nyungu uzavanayo, mu gihe wowe ubwawe wibariza impamvu abana 40% b’Abanyarwanda, bagwingiye ni ukwikunda kurimo agashinyaguro! Ikindi Abanyamozambike bitegure imbuto y’akavuyo Paul Kagame ajyanye muri Cabo Delgado nk’iyo yabibye muri Kivu y’Amajyaruguru aho imyaka 25 ishize ayogoza Akarere kugira ngo abone uko asahura Koruta na Zahabu. Gusa Nyusi amenyeko gutumira Kagame muri Mozambike arimo kwicukurira imva. Umuryango wa Kabila wamubera urugero, aho Kagame yica umubyeyi akimika umwana utazi iyo biva n’iyo bijya.

Ikirenze kuri ibi byose binagaragarira buri wese, ni uko SADC yamuburiye. Agapfa kaburiwe ni impongo!

Naho amaherezo: Ngurwo u Rwanda mu kwibera gature muri Mozambike!