IBARUWA IFUNGUYE YANDIKIWE Jean Paul SAMPUTU

Muvandimwe Jean Paul SAMPUTU,

Mfite igihunga cyinshi cyo kugufata mu mugongo by’umwihariko, nyuma y’uko umutima ubimpatiye mu gihe twunamira abacu bishwe urw’agashinyaguro kuri iyi nshuro ya 27 ! Nzirikana ko iki cyunamo cyakubereye umutwaro mu buryo bwa rusange nkatwe twese; ariko kandi ku buryo bw’umwihariko, wagiterewemo andi macumu yaje kukwahuranya inkovu z’ibikomere dusanganywe!

Ubutumwa bwa AIMABLE kuva i Kigali n’ubwa PASCAL kuva i Washington, budukangurira kuguha akato muri iki gihe twagafatanye mu mugongo ;bwadusubije muri bya bihuru twarorongotanagamo muri Mata ya 94, mu gihirirahiro twicwa umugenda ! Urwango twagiriwe ku maherere rukadushyira muri kirya gihirahiro ;nirwo dukangurirwa kukugirira bizira gusobanuza, ngo wihugireho mu bwigunge, ntucane urumuri rwo kwibuka abawe hamwe natwe twese ! Ni nde wari witeguye ko urugendo rw’imyaka 27 kuva kuri ariya mahano, twaba tukibibwamo ubwiko, tugatwarira iyo rigoramiye !?

Biteye ipfunwe n’agahinda gukangurirwa kwiyanga twangana, tukabijundika, bikatujanjagura, ntitubijujure, tukaryumaho byo kwanga gukoma rutenderi ! Ubu se abacu tubuzwa kwibuka, bo baracunagurizwa iki koko !? Mpisemo kukwandikira aka kabaruwa ngutura aka gahinda kanjye, ngo ugasegure akawe; uzirikana ko uri mu bawe, ko ibyago byawe aribyo byacu! Nizeye ko inzarwe usigwa na ba bangamwabo, ari munyangire itagira ibitereko!

Iyi mpumeko y’umutima wanjye, ni imwe muri nyinshi z’abavandimwe bakuzirikana by’umwihariko, mu gihe nk’iki wageragejwe bitavugwa !

Mpore !

1 COMMENT

Comments are closed.