Kagame yigize nk’aho afitiye abanyarwanda impuhwe ku kibazo cya camera zo mu muhanda

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Hashize iminsi abanyarwanda b’ingeri zitandukanye batwara ibinyabiziga batabaza ko camera zo mu muhanda zizwi nka ‘Sofia’ zigiye kubamaraho amafaranga kubera kubafotora basagabwa kujya kwishyura amande baciwe na Polisi mu gihe runaka baba bahawe , bakirenza amande akiyongera.

Kuwa mbere w’iki cyumweru, abatwara abagenzi kuri moto bakoze imyigaragambyo imbere ya gare ya Nyabugogo, abandi bayikorera ahitwa ku Gisimenti i Remera mu rwego rwo kugaragaza ko barambiwe akarengane bakorerwa na Polisi ibaca amande yitwaje camera ihisha mu bihuru mu makorosi n’ahandi hatandukanye.

Ku maradiyo no ku mbuga nkoranyambaga nta yindi ngingo imaze iminsi iganirwaho, uretse iy’izi camera.

Kimwe mu byateye agahinda ndetse n’uburakari abatwara ibinyabiziga nuko hari aho camera zibafotorera ahari icyapa cy’umuvuduko wa 60 KM/H bakabaca amande bafite umuvuduko wa 45 KM/H.

‘Nudafatwa n’umupolisi urafatwa na camera’

Mu kiganiro yagiranye na televiziyo Rwanda, kuwa kane w’iki cyumweru, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, John Bosco Kabera yavuze ko ubu abapolisi na za camera byiyongereye ku mihanda.

Yagize ati “Abantu rero ubwinyagamburiro busigaye ni bucyeya cyane, nudafatwa n’umupolisi urafatwa na camera.”

Amande abatwara ibinyabiziga bacibwaga yari hagati ya 25,000 FRW na 150,000 FRW, ibi bikaba byaratumye bamwe baparika imodoka mu nzu bahitamo kugenda mu modoka zitwara abagenzi rusange, abandi bagenza amaguru.

‘Ndakeka ko bashatse gutubura amafaranga cyane’

Kuri uyu wa gatanu ubwo yari yitabiriye ibirori byo guhemba abasoze neza mu mwaka wa 2020, kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2021, Kagame yashushe nk’uwereka abanyarwanda ko polisi ibaca amande ariyo ifite amakosa, ariko se koko nibyo?

Yavuze ati “Njya mbibona ku mbuga zihana amakuru, hari ibyo maze iminsi mbona. Abantu mwese muri hano uko mwaje, abenshi mwari mutwaye imodoka, ubanza mwaje musora inzira yose kugera hano[…]Baravuga ngo ntawe uhumeka, abantu bagenda batanga amafaranga, uwarengeje ibilometero banza ari nka 40 ku isaha, uwo muvuduko banza ari nk’uwo bamwe mu bamenyereye kugendesha amaguru tugenda.”

Yakomeje ati “Ndakeka ko bashatse gutubura amafaranga cyane ariko ni ibintu bibiri dushaka guhuza[…]nabwiye abapolisi ko nshaka ko tugira ‘balance’.

Camera zashyizwe mu mihanda yo Rwanda ni izande?

Amakuru dufitiye gihamya n’uko camera zashyizwe hirya no hino mu mihanda yo mu Rwanda, ari ‘business’ y’umukwe wa Kagame, Bertrand Ndengeyingoma afatanije n’umwarabu tutabashije kumenya amazina.

Andi makuru dufitiye gihamya, abayobozi bakuru ba polisi ngo bategekwa umubare runaka w’amafaranga bagomba kwinjiza ku munsi, avuye mu mande baca abatwara ibinyabiziga.

Uwaduhaye amakuru yavuze ati “Buri kinyabiziga burya kigira umunsi wacyo wo gucibwa amande. Hari umunsi wagenewe za moto, uwagenewe imodoka nini[…] abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda buri gitondo bahabwa amabwiriza bakanabwirwa amafaranga bagomba kwinjiza. Buri muyobozi wa polisi mu gace runaka aba yahawe amabwiriza aturutse ibukuru bwa boss.”

Undi yatubwiye ati “Ntibishoboka ko abayobozi ba polisi ubwabo bakwifatira icyemezo cyo kunyanyagiza camera mu mihanda yo hirya no hino mu gihugu batabiherewe uburenganzira na Kagame. Iriya ni business ye naho ibyo yavuze uyu munsi nukwihohora ku baturage no kubikundishaho.”

Amwe mu mayeri Kagame akunze gukoresha ngo yigarurire imitima y’abanyarwanda nuguteza ikibazo yarangiza akaba ari nawe ugikemura, ubundi agakomerwa amashyi akaririmbwa bigashyira cyera.

Umwaka ushize abaturage bacitse ururondogoro barijujuta karahava bitewe n’ umusoro uhanitse ku mutungo utimukanwa.

Tariki 21 Ukuboza 2020 mu ijambo yageneye Abanyarwanda rigaragaza uko igihugu gihagaze, no mu kiganiro n’abanyamakuru ndetse n’abaturage binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga, Kagame yavuze ko iby’uwo musoro uhanitse bigomba gusubirwamo maze abaturage bamukomera amashyi yeeee.

Ibi abareba kure babifata nko kugaraguza agati amarangamutima ya rubanda, aho igihugu kizima gifatirwa ibyemezo n’umuntu umwe rukumbi kandi gifite abandi bitwa ko ari abayobozi bose bakaba badashobora gufata icyemezo Kagame atabishatse.