Umunyamakuru Ntwali John Williams aragerwa amajanja n’Inkotanyi

Ntwali John Williams wa IREME.net

Yanditswe Nkurunziza Gad

Nyuma yo kumutega iminsi no kumwifurizwa gufungwa ndetse no kwicwa na zimwe mu ntore, umunyamakuru Ntwali John Williams biravugwa ko yagotewe kwa Nyakwigendera Rwigara Assinapol.

Ntwali John Williams ni umwe mu banyamakuru b’abanyarwanda batarya indimi, twamenye amakuru ko muri iyi minsi yashyizweho ingenza zitandukanye zimugenda runono aho agiye hose ku buryo isaha n’isaha ashobora kwisanga ahacecekerwa cyangwa mu gihome dore ko intore zirangajwe imbere na Tom Ndahiro ndetse na ambasaderi Nduhungirehe zimaze iminsi zisaba umutwe we.

Uyu munyamakuru abinyujije ku muyoboro wa youtube witwa PaxTV amaze iminsi atangaza inkuru zitandukanye z’akarengane gakorerwa abanyarwanda by’umwihariko ihohoterwa ndetse n’itotezwa rimaze kurenga urugero rikorerwa umuryango wa Nyakwigendera Rwigara.

“Kugambanirwa birakomeje”

Tariki 12/11/2021, uwiyita Ndoli Gitare kuri twitter ariko hakaba hari benshi bahamya ko ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yakoze urutonde ruriho abantu barindwi, batanu muri bo imbere y’amazina yabo agenda ashyiraho akamenyetso ‘x’ kari mu ibara ritukura, abo yashyizeho akamenyetso ni Yvonne Idamange, Aimable Karasira,Théoneste Nsengimana, Abdul Rashid Hakuzimana, Cyuma Hassan Dieudonné hanyuma Agnès Nkusi na Ntwali John Williams ntiyagira akamenyetso abashyiraho.

Twabibutsa ko aba batanu bashyizweho  akamenyetso gatukura bose bari mu nzu y’imbohe.

Ubutumwa bw’uwiyita Ndoli Gitare bwari buteye butya:

UPDATE ABA YOUTUBERS BAPFOBYA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI CYANGWA BASHAKA GUTEZA IMVURURU MURI RUBANDA:

1. Yvonne Idamange x

2. Aimable Karasira x

3. Théoneste Nsengimana x

4. Abdul Rashid Hakuzimana x

5. Cyuma Hassan Dieudonné x

6. Agnès Nkusi

7. Ntwali John Williams

Nyuma y’ubu butumwa, Tariki 15/11/2021, Ntwali yanditse kuri twitter ubutumwa bugira buti “Kugambanirwa birakomeje. Uyu mugabo Ndoli Gitare, account ikoreshwa n’umwe mu ba Ambassadeurs b’u Rwanda, nawe aradusabira gucibwa imitwe”.

Nyuma y’ubu butumwa Ndoli yaranditse ati “Ndakugambanira se hari ubwo ndi mugenzi wawe dufatanyije urugamba? Ibintu biroroshye cyane: niwirinda bya bihuha byawe bigamije kwangisha ubuyobozi abaturage kandi ukirinda gupfobya jenoside, nk’uko Etienne Gatanazi yageze aho akabivamo, nta kibazo uzagirana n’ubutabera.”

Ntwali yaramusubije ati “Bwana Ambassador. Wivunika. Nta bubasha mfite bwo kwivana ku rutonde rw’abagomba KWICWA. Ubwo bubasha bufitwe gusa n’uwarunshyizeho. Izina ryanjye nirimara gusibanganywa kandi rizasimbuzwa irindi, kuko urutonde ni rurerure, mbona rutarangira, ruriyuburura.”

Abantu batandukanye batanze ku butumwa bwanditswe na Ndoli Gitare ndetse n’ubwa Ntwali, bamwe banenze ibyanditswe na Ndoli Gitare bihanganisha Ntwali bamubwira ko akwiye kuba maso.

Ibyobo byacukuwe mu kwa Rwigara

Ku mugoroba wo ku itariki 18/11/2021, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, umunyamakuru Ntwali John Williams yanditse ko yagoswe ubwo yari yagiye gutara amakuru ku byobo byacukuwe mu kibanza cyubatsemo inzu ya nyakwigendera Rwigara mu Kiyovu. Ati “Urugendo rwanjye rushobora kuba rurangiriye aha.”

Twabibutsa ko iyo nzu ya Nyakwigendera Rwigara, iherereye mu Kiyovu cy’abakire harugu ya peyaje, mu myaka isaga itanu ubutegetsi bwategetse ko isenywa bayihereye mu gihimba, avuga ko itujuje ubuziranenge. Ubu ayo nyubako yabaye umusaka.

Mu kibanza yubatsemo rero hacukuwemo imyobo(Biravugwa ko yacukuwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge) bashaka guteramo ibiti. Iyi myobo ikaba yaracukuwe umuryango wa Rwigara utabimenyeshejwe nk’uko byatangajwe n’umugore we Adeline Rwigara.

Yavuze ati “Nari nahamagaye umunyamakuru wa Pax TV ngo aze tumwereke ibyobo bacukuye mu butaka bwacu[…] baraza baratugota ari benshi[…]ubu umunyamakuru nawe turi kumwe[…]batugose ni benshi.”

Ku bw’amahirwe ariko, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, abinyujije kuri twitter Ntwali yanditse ko ‘Rugira yagize uko abigira, turi amahoro.”

Twabibutsa ko umunyamakuru Ntwali John Williams, ari muri bacye basigaye mu Rwanda bashobora gutangaza inkuru z’akarengane abanyarwanda bakorerwa n’ubutegetsi bwa Kigali, ninawe kandi kugeza ubu ubasha gukurikirana inkuru z’impirimbanyi z’amahoro ziri muri gereza atarya indimi.