Karasira Aimable: ‘Ubwoba bwuko yapfa jyewe ntabwo mfite’ – Me Kayitana

Aimable Karasira wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yatawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) mu kwezi gushize ku itariki ya 31.

Akurikiranyweho ibyaha birimo guhakana jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse anafite urubuga rwa YouTube yakunze gucishaho ibiganiro binenga bikomeye gahunda za politiki ya leta y’u Rwanda. 

Ubundi, Bwana Karasira yagombaga kugezwa imbere y’ubucamanza ku itariki ya 22 y’uku kwezi kwa gatandatu, ariko ntibyabaye kubera ikibazo cy’uburwayi.

Ku mbuga nkoranyambaga rero hari amakuru ari gucicikana avuga ko Karasira arwaye coronavirus kandi ko ngo ameze nabi.

Mu kugerageza kumenya ukuri ku bivugwa kuri Karasira, umunyamakuru wa BBC Prudent Nsengiyumva yavuganye na Maître Evode Kayitana, umwe mu banyamategeko bamwunganira, atangira amubaza uko amerewe. 

(Ni ikiganiro ushobora kumva ukanze hano hasi ku ifoto).