Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Felix Tshisekedi baratangaza ko biteguye gukorana bya hafi muri gahunda zinyuranye zirimo izigamije kugarura umutekano wabaye akahebwe mu burasirazuba bwa Kongo n’iz’ubukungu.

Ibyo babitangarije mu kiganiro aba bakuru b’ibihugu bagiranye n’abanyamakuru mu mujyi wa Goma kuri uyu wa gatandatu mu masaha y’umugoroba.

Muri icyo kiganiro Perezida Tshisekedi yavuze ko yatangiye inzira yo kugarura umutekano muri igice cya Kongo kandi ko abona ibintu bigenda neza.

Tshisekedi yagize ati « Twashyizeho ibihe bidasanzwe, dushyiraho abaguverineri b’abasirikare mu ntara za Ituri na Kivu y’Amajyaruguru ; atari uko abandi abayobozi b’abasivilie bari basanzwe baziyobora tutabizeye. Ntaho bihuriye, kwari ukugirango habeho gukurikirana iki kibazo mu buryo bukaze, kugira ngo bitange umusaruro ; kandi iki cyemezo cyo kugena ko abasirikare ari bo bayobora izi ntara kizatanga umusaruro. Nizeye ko kizatanga umusaruro kandi turi kubibona ko ibintu biri kugenda neza. »

Kuri iyi ngingo yo kugarura umutekano umutekano muri iki gice cya Kongo cyashegeshwe n’umutekano muke, Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye guha Kongo umusanzu warwo ushoboka, kugira ngo uhagaruke. Yavuze kandi ko nta mpamvu n’imwe yo kutagera kuri iyo ntego. Yashyigikiye icyemezo cy’ibihe bidasanzwe cyafashwe n’umukuru w’igihugu cya Kongo.

Perezida Kagame yongeyeho ko kugira ngo imikoranire y’ibihugu byombi igende neza binasaba kwizerana. Perezida Kagame yagize ati « Iyo hariho kwishishanya, ni byo bikurura kudakorana, ni ngombwa ko habaho kwizerana ku mpande zombi kuko ari bwo mukorana nk’umuntu umwe.»

Perezida Tshisekedi na we ashyigikiye iyi ngingo y’ubufatanye bw’ibihugu byombi, cyane mu bijyanye n’umutekano.

Perezida Tshisekedi yanavuze ko Kongo ihagaze neza mu byerekeranye no kwinjira mu muryango w’Afrika y’Uburasirazuba, kw’iki gihugu.

Aba bakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Kongo banatangaje ko ibihugu bigiye gukorana kurushaho mu rwego rwo kunoza ubucuruzi bwambukiranya umupaka, aho bavuze ko hagomba kujyaho ingamba zituma ubu bucuruzi bukorwa nta nkomyi.Perezida Paul Kagame.

Kuri uyu wa gatanu perezida Kagame yakiye mugenzi we Tshisekedi i Rubavu mu mujyi wa Gisenyi. Kuri uyu wa gatandatu, Perezida Kagame na we asura mugenzi we Tshisekedi mu mujyi wa Goma. Banasuye ibikorwa binyuranye byangijwe ku mpande zombi n’iruka rya Nyiragongo ryabaye mu mpera z’ukwezi gushize. Perezida Kagame yasoje uruzinduko rwe yari yagiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Presidents Kagame and Tshisekedi hold a press briefing after a tête-à-tête in Goma | Goma, 26 June 2021