Karasira aracyanegekaye, inzara iramurembeje, nta bushobozi agifite bwo kwishyura abamuburanira!

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Kuru uyu wa Gatatu tariki ya 07 Nyakanga 2021 nibwo Umuhanzi akaba n’impirimbanyi Aimable Karasira yitabye Urukiko, ariko urubanza rukaba rwigijwe inyuma ho ibyumweru bibiri.

Rugikubita, urubanza rwe rwahise rushyirwa mu muhezo, ku mpamvu zitigeze zitangazwa, abanyamakuru bakaba bahejejwe inyuma y’icyumba cy’iburanisha, banategekwa kujya kure yacyo. Aho, ni ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ruherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Mu gihe abanyamakuru bari bahejejwe hanze bategereje kuza kugira icyo babaza abunganizi ba Karasira Aimable ngo nibura bagire icyo batahanaho amakuru ku bijyanye n’aho urubanza rugeze n’uko bihagaze, baje kumenya amakuru ko atari bugezwe ku rukiko aho bari bategerereje kumuca iryera ngo banamufotore atararwinjizwamo, bamenya kandi ko ari buburane mu buryo bw’iya kure, atavuye aho afungiwe ku Kicukiro muri kasho ya Police.

Abanyamakuru bahise basimbukirayo, barimo na Cyuma Hassan wagombaga  kuburana na we uyu munsi ariko yagera ku rukiko akabura umucamanza, hamwe n’abandi banyamakuru banyuranye bahise banyarukira kuri sitasiyo ya Polisi ku Kicukiro, ariko ntibemererwa kwinjira, bategerereza hanze amasaha arenga abiri, bategereje kumenya ikivuyemo.

Ubwo iburanisha ryarangiraga, abunganira Karasira Aimable batangarije abanyamakuru ko urubanza rwimuriwe ku itariki ya 23/07/2021, nyuma y’ubusabe bwatanzwe n’abunganira Karasira Aimable, bashingiye ku mpamvu eshatu z’ibanze.

Inzara iramurembeje ikamufatanya n’uburwayi

Mu mpamvu zatumye  abunganizi mu matgeko ba Karasira basaba urukiko gusubika iburanisha, iya mbere ni ukuba Karasira Aimable n’ubwo ibizami byo kwa muganga byemeje ko yakize Coronavirus , aracyafite intege nke cyane, ku buryo adashobora gukurikiana iburanisha atuje.

Karasira Aimable afite ikindi kibazo cyo kutabasha, kwiyishyurira abunganizi be mu by’amategeko, akaba atanabasha kwigurira ibiribwa by’ibanze bijyanye n’uburwayi bwe, kuko amafaranga ye yose yafatiriwe, yaba ayo yari afite mu rugo iwe, yaba n’ayo ku mabanki.

Karasira Aimable kandi akeneye guhabwa icyemezo cy’abaganga kigaragaza uko ubuzima bwe bwo mu mutwe buhagaze, kuko amaze imyaka itatu akurikiranwa na serivisi y’ubuvuzi bwo mu mutwe yo ku bitaro bikuru bya CHUK, abunganizi be nabo bakaba basabye Expertise Medical y’abamukurikirana, ngo nabyo bizitabweho mu burenganzira bugenwa n’amategeko.

Karasira ashobora kongera kurwara Coronavirus

Ikindi cyagarutsweho n’ubwunganizi bwe mu byatangarijwe abanyamakuru ni ukuba hakiri impungenge ko ashobora kongera kurwara Coronavirus, kuko aho afungiwe n’ubundi hari ubucucike bukabije, bakanavuga ko muri kasho zo mu Rwanda harimo Corona nyinshi.

Kurikira imirongo migari y’uko ibiranisha ry’uyu munsi ryagenze