Karasira arasabirwa kuburana imbonankubone

Aimable Karasira Uzaramba

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru dukesha “Ijwi ry’Amerika” aremeza ko kuri uyu wa 16 Gashyantare 2022, Umunyamategeko Gatera Gashabana, umwunganizi wa Aimable Karasira,  yasabye ko yemererwa kuburana imbonankubone, aho kuburana hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga “Skype”.  Ikindi asaba ni uko Karasira atakomeza kurindwa mu buryo arinzwemo budasanzwe kuko bibangamira imigendekere myiza y’’urubanza. 

Aimable Karasira ubu afungiye muri Gereza nkuru ya Nyarugenge. Kuri uyu wa 16 Gashyantare 2022, habaye urubanza rw’’uwo Karasira, aho umwunganira, ubushinjacyaha ndetse n’’umucamanza bari mu cyumba cy’’urukiko rwa Nyarugenge, nyamara uregwa ariwe Aimable Karasira we adahari. Icyagaragaye ni uko amajwi ya Karasira atumvikanaga neza mu mu cyumba cy’urukiko. 

Ahawe ijambo, umunyamategeko Gatera Gashabana yasobanuye ibikubiye mu ibaruwa bandikiye urukiko. Muri iyo baruwa, hakubiyemo gusaba ko Aimable Karasira yaburana imbonankubone aho gukoresha ikoranabuhanga. Muri iyo baruwa, Aimable Karasira n’umwunganira bavuga ko basuzumye bagasanga kuburana imbonankubone aribwo buryo buboneye bwatuma Aimable Karasira abona ubutabera nyabwo. Umunyamategeko Gashabana yavuze ko n’’igihe Karasira yasubizaga ibibazo ku byirondoro ye, amajwi utumvikanaga neza kubera ikibazo cy’’ikoranabuhanga. Benshi bakaba bibaza impamvu atemererwa ngo aburane imbonankubone. 

Umunyamategeko yabwiye urukiko ko Aimable Karasira aregwa ibyaha bikomeye, bityo bikaba byiba byiza ko urukiko rwakumva icyifuzo cyabo cyo kuburana imbonankubone maze akabona uko abyireguraho neza.

Ku ruhande rw’’ubushinjacyaha ariko rwo siko rubibona, rwatangaje ko hashize ibyumweru bibiri barahawe itariki yo kuburaniraho, bityo ngo Aimable n’’umwunganira bagombye kuba barandikiye urukiko hakiri kare, maze rukabona umwanya wo kwiga ku busabe bwabo. Bityo, umushinjacyaha asaba ko urukiko rwabifataho icyemezo mu bushishozi bwarwo. 

Umucamanza ukuriye inteko iburanisha nawe yabwiye umunyamategeko Gashabana ko we n’’uwo yunganira bagombye kuba baranditse kare, ngo ibyo byari butume urukiko rubona umwanya uhagije wo gusuzuma ibikubiye muri iyo baruwa. 

Ibaruwa Aimable Karasira n’’umwunganira bandikiye urukiko yatanzwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Gashyantare 2022, kuko ngo babonanye ku wa mbere tariki ya 14 Gashyantare 2022, igihe babonaniye rero nibwo bashoboye kubona umwanya wo kwandika iyo baruwa. Urukiko rwanzuye ko ubusabe bwa Karasira n’’ubwunganizi bwe bifite shingiro, maze ruhita rusubika iburanisha. 

Umunyamategeko Gashabana yaboneyeho umwanya wo kugaragaza ibindi bibazo bibangamiye Aimable Karasira aho afungiye mu buroko, akaba asaba ko urukiko rwagira icyo rubikoraho. Yasobanuye ko hakiri impungenge mu gutegura urubanza kuko iyo agiye gusura umukiriya we aho afungiye mu buroko, nta bwisanzure bagira bwo kuganira. Yavuze ko abashinzwe umutekano babahagarara hejuru bagakurikirana ibyo baganira byose. Umunyamategeko Gashabana yabwiye urukiko ko no kugeza dosiye y’’urubanza k’u mukiriya we bidashoboka kuko buri gihe baba bakabukira Karasira. Bityo, atangaza ko bigoye kubahiriza ibanga ry’akazi hagati ye n’uwo yunganira. 

Umunyamategeko Gashabana yavuze ko imyitwarire y’abashinzwe umutekano igira ingaruka mu gutegura urubanza. Nyamara ariko, ubushinjacyaha buvuga ko Karasira atari we wenyine ufungiye muri iyo gereza. Ikindi ngo mu ibaruwa bandikye urukiko ntibigeze bagaragaza ko Karasira abangamirwa. 

Umushinjacyaha yirinze kugira byinshi avuga kuri izo mbogamizi, maze asaba Gashabana ko yakwandikira ubuyobozi bwa gereza ya Nyarugenge, akaba aribwo busuzuma ibyo bibazo. Umucamanza ukuriye inteko y’ababuranisha yavuze ko inzego zitandukanye zirebwa n’icyo kibazo zigiye kubiganiraho zigakemura icyo kibazo. 

Twibutse ko Aimable Karasira aregwa ibyaha bine birimo guhakana no guha ishingiro jenoside, kubiba amacakubri mu banyarwanda, no kudasobanura inkomoko y’’umutungo. 

Aimable Karasira yatawe muri yombi mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi 2021. Aimable Karasira ahakana byaha byose aregwa akavuga ko bishingiye kuri politiki. Intandaro y’ifungwa rye ngo ni ibyo yanyujije ku muyoboro yashinze yise “Ukuri mbona”. Uwo muyoboro ngo akaba yarawushinze agirango yivure agahinda gakomeye yatewe n’’amateka y’’ubwicanyi bwabaye mu Rwanda ndetse bukaba bwarageze no mu muryango we. 

Mu miburanire ye, Aimable Karasira yakomeje gushimangira ko atazateshuka ku guharanira ukuri. Hateganijwe ko iburanisha mu mizi ry’’urwo rubanza rizatangira ku itariki ya 25 Mata 2022.