Gen. Salim Saleh ategerejwe i Kigali?

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Amakuru aturuka muri Uganda aravuga ko Jenerali Salim Saleh, murumuna wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda ategerejwe i Kigali mu ruzinduko rw’amateka.

Umunyamakuru w’Umugande Canard Mugume, ukorera Televiziyo ya NBS uzwiho gutangaza amakuru yo mu mbere mu butegetsi bwa Uganda, niwe wabaye uwa mbere mu gutangaza aya makuru y’uruzinduko rwa Gen. Saleh ku rukuta rwe rwa Twitter ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Gashyantare 2022.

Yanditse ati “Biteganijwe ko Jenerali Salim Saleh, murumuna wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni azagirira uruzinduko i Kigali. Ejo azahura na Perezida Paul Kagame. Amakuru aturuka muri Leta ya Kigali yemeje iby’uru ruzinduko. Saleh azamara icyumweru i Kigali.”

Uru ruzinduko rukaba rushingiye ku kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda. Gen.Saleh na Pres.Paul Kagame baheruka guhura mu Ukwakira 2011, ariko icyo gihe bombi ntibaganiriye. Amakuru avuga ko uru ruzinduko rwa Gen. Saleh rwateguye n’umuhungu wabo Lt. Gen Muhoozi Kainarugaba.”

Gen. Salim Saleh ni umwe mu bayobozi bakomeye ba Uganda wagiye ashinjwa n’u Rwanda kuba ku isonga mu gushyigikira abayirwanya. Yashinjijwe kandi ko ari mu bashutse Eric Gisa Rwigema umuhungu wa yakwigendera Fred Gisa Rwigema guhunga u Rwanda.

Bivugwa kandi ko Salim Saleh, akorana ubucuruzi butandukanye n’umuherwe w’umunyarwanda Ayabatwa Rujugiro Tribert, uyu akaba adacana uwaka n’ubutegetsi bwa Kigali.

Mu bindi ubutegetsi bwa Kigali bushinja Salim Saleh harimo ko mu bihe bitandukanye yagiye agira uruhare mu gushakira ibyangombwa by’inzira ndetse n’inkunga zitandukanye, abayobozi b’umutwe wa FDLR, ndetse n’abo mu mutwe wa RNC.

Nyirabayazana w’uku kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali kuri Gen. Salim Saleh ngo ni ubucuti bukomeye yari afitanye na Nyakwigendera Fred Gisa Rwigema, agashinja Kagame ko ari we wamuhitanye.

N’ubwo bivugwa ko Salim Saleh agiye  kugirira uruzinduko mu Rwanda, magingo aya Perezida Kagame arabarizwa ku mugabane w’iBurayi mu gihugu cy’u Bubiligi, aho yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu Bihugu bya Afurika, n’abo mu Bihugu bigize ubumwe bw’Uburayi.

Tariki 22 Mutarama 2022, Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yagiriye uruzinduko rw’amateka mu Rwanda agirana ibiganiro na Perezida Kagame, nyuma y’imyaka isaga itatu umubano w’ibihugu byombi ujemo kidobya ndetse n’imipaka ihuza ibyo bihugubyombi igafungwa.

Nyuma y’uru ruzinduko, umupaka munini wa Gatuna uhuza ibihugu byombi byavuzwe ko wafunguwe, ariko magingo aya uracyafunze. Impande zombie zikaba zivuga ko hari ibikinozwa bijyanye no gushyiraho amabwiriza ahuriweho yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.