Karidinali Antoine Kambanda Yimitswe na Papa Faransisiko

Kuri iki cyumweru cya mbere cya Adventi, Karidinali mushya w’u Rwanda, Antoine Kambanda, yatuye igitambo cye cya mbere i Roma mu Butaliyani, hamwe na bagenzi be 12 baraye bashyizwe mu rwego rw’ikirenga na Papa Fransisiko. Ni muri misa yabereye muri Kiliziya nkuru ya Mutagatifu Petero.

Akimara guhabwa inkoni n’inkuyo n’ikamba, Karidinali Kambanda yahaye ikiganiro kihariye Ijwi ry’Amerika. Yabanje kuvuga ko itorwa rye ari igikorwa akesha Imana kandi avuga ko “Kiliziya y’u Rwanda iteye intambwe mu mateka nyuma y’imyaka 120 ivanjili imaze igeze iwacu”.

Karidinali Antoine Kambanda avuga ko azashyira imbere ibikorwa byubaka umuryango nyarwanda kugira ngo ugire uruhare mu gushyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda. Ni umwe mu bakaridinali 28 b’Afurika, kuri 229 bagize urugaga rw’Abakaridinali bunganira Papa mu kuyobora Kiliziya Gatolika.

Ni ikiganiro yagiranye na mugenzi wacu Venuste Nshimiyimana, yasoje yongera kwifuriza Ijwi ry’Amerika “kugira ubutumwa bwiza”.