UBUTUMWA BW’ISHYAKA UFF-INDANGAMIRWA KUBANYARWANDA BOSE

Réf n° 002/Nov. 2020

Mbanje kubaramutsa mu izina ry’abarwanashyaka bose b’INDANGAMIRWA.

Banyarwanda banyarwandakazi,

Mumpera z’uyu mwaka ushize w’i 2019 nashyize ahagaragara itangazo rihamagarira abanyapolitiki bose ba opozisiyo ,kwishyira hamwe kugirango dufatanye kwubaka imbaraga nshyashya zadufasha guhangana na FPR Inkotanyi.

Nyuma y’iryo tangazo nagiranye ibiganiro binyuranye na RADIO URUMURI nsobanura ibirebana n’uwo mushinga mu magambo arambuye.

Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka w’i 2020, nabashije kwihuza na bamwe mu bitabiriye iyo mpuruza, dushinga ishyaka rishya rya UFF-INDANGAMIRWA.

Tumaze gushinga iri shyaka rishya, twahisemo kwerekeza imbaraga zacu mubikorwa bigamije kubaka ishyaka bucece kuko tumaze gusobanukirwa y’uko ibikorwa biruta amagambo.

Bidatinze mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka w’i 2020, twakiriye inkuru nziza idukangurira kwifatanya n’abandi muri Rwanda Bridge Builders, cyangwa se  RBB mu magambo ahinnye.

Tumaze kwinjira muri RBB, ishyaka ryacu ryihaye intego yo kwimurira imbaraga zaryo muri urwo rwego nk’uko twari twabisobanuye mu itangazo no mubiganiro navuze haruguru.

Muntangiriro twitabira ibikorwa bya RBB hari byinshi tutumvaga neza, cyane cyane kubirebana n’imikoranire hagati y’amashyaka ya politiki  ndeste n’amashyirahamwe ya société civile.

Twibazaga uburyo abasheshe akanguhe bazakorana n’abakiri bato bikatubera ihurizo ritoroshye,

Ibyo byatumye mugihe twari tumaze kwinjira muri RWANDA BRIDGE BUILDERS twihatira kwitegerezanya ubushishozi, icyerekezo cya RBB.

Nyuma yo kwitegereza iyo mikorere n’imikoranire y’ibyo byiciro navuze haruguru twasanze ibyo twibwiraga ko byagorana ahubwo arizo mbaraga nyakuri zizatugeza ku iteme twifuza kubaka.

Twasanze twagereranya société civile nk’urufatiro,amashyaka akaba inkingi, abasheshe akanguhe bakaba ari isima naho abakiri bato ari umucanga.

Bityo bituma dusobanukirwa y’uko muri ibi byiciro bine mvuze haruguru haramutse habuzemo kimwe muri byo, tudashobora kubaka iteme turota ngo rizarangire abanyarwanda bagihumeka umwuka w’abazima.

Banyarwanda banyarwandakazi,

Nimunyemererere mbibutse y’uko ntamwana uvuka yuzuye ingobyi;

 Niyo mpamvu Ishyaka UFF INDANGAMIRWA ryiyemeje gufatanya n’abandi duhuriye kuri iyi ntego gufasha uyu mwana twise RBB wibarutswe kubufatanye bw’amashyaka n’amashyirahamwe ya société civile agera kuri 37 gukura neza.

Ibi tubiterwa n’ikizere, n’ubushake ndetse n’ubwitange tubona mu mitima y’abo twafatanije kumwibaruka.

UFF-INDANGAMIRWA dusanga aya mahirwe twabonye yatumye tubasha kwihuza turi umubare munini w’abanyarwanda, dukwiye kuyasigasira kugeza tugeze kuntego yatumye twiyemeza kwishyira hamwe.

Niyo mpamvu dusanga abafite impamvu zabo bwite zibabuza kwifatanya natwe badakwiye kuduhora amahitamo yacu nk’uko natwe tudakwiye kubahora ayabo.

Aho ibihe bigeze ubu twagombye kwerekana ibikorwa turusha abandi kuruta kwirirwa dushaka kubatesha agaciro imbere ya y’abantu bose  tugambiriye kugaragara twenyine.

Buri wese nakore icyo ashoboye mu murongo yahisemo, ndetse no mukibuga yahisemo gukiniramo,bityo abanyarwanda bazadukeze dutabarutse kuko « IBIKORWA BIRUTA AMAGAMBO ».

Reka mbonereho mbwire urungano y’uko intsinzi izagangahura igihugu cyacu izashibuka ku nkingi y’ubumwe nyakuri butagira uwo buheza bitewe n’aho yaturutse,

Ntabwo izaturuka mu kubaka amacakubiri mashyashya ashingiye kumoko y’inzaduka mugihe n’atatu  twari dusanganywe, tutarabasha kuyageza ku bumwe n’ubwiyunge nyakuri.

Ndagirango kandi mbwire abanyarwanda bose bari mukaga gakomeye gaterwa n’imiyoborere mibi ishingiye kugitugu cya FPR-Inkotanyi ko tubatekereza kandi twiteguye gukora ibishoboka byose kugirango igitugu n’urugomo bya FPR bihagarare.

Muri iyi minsi, igihugu gisa nk’aho kitagira ukiyoboye, imyifatire ya FPR Inkotanyi ikomeje gutera impungenge zikomeye .

Ntawe uzi neza aho umukuru w’igihugu aherereye, ntawe uzi niba ari muzima cyangwa yarapfuye bakabihisha, bityo abiru b’iryo banga bakaba bagambiriye gushimuta ubutegetsi.

Turamagana twivuye inyuma ubugome bwa FPR Inkotanyi ikomeje gushyira imbere gahunda yo kwicisha ubukene ,gushimuta no kwica abanyarwanda b’ingeri zose, bamwe ikabacuza imitungo yabo ikoresheje amayeri n’ubugome bwo kubasenyera no guteza cyamunara ibyabo kukiguzi kidahuye n’agiciro nyako k’iyo mitungo.

Turasaba abanyarwanda b’ingeri zose guhagurikira icyarimwe kugirango dufatanye gusezerera iyi ngoma y’agahotoro.

Turasaba kandi ingabo z’igihugu, n’izindi nzego zose z’umutekano kudakomeza kurebera ibikorwa n’urugomo bikomeje kwibasira abaturage.

Ngabo z’igihugu, nimudatabara rubanda amateka azabarega ubufatanya cyaha.

Ngo abwirwa benshi akumva beneyo.

Bikorewe i Paris kuwa 23 ugushyingo umwaka w’i 2020

Jabo AKISHULI

Umuyobozi w’ishyaka UFF- INDANGAMIRWA