Ingabo za Kenya zigiye muri DR Congo

Perezida wa Kenya William Ruto kuri uyu wa gatatu arohereza batayo y’abasirikare ba Kenya (KDF) mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho imirwano ikaze ikomeje hagati y’ingabo za leta (FARDC) n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

FARDC iri no mu zindi ngamba zirimo nko kurwanya umutwe wa ADF, wayobotse umutwe wiyita leta ya kisilamu (IS), n’indi mitwe yitwaje intwaro.

Abasirikare ba Kenya bagiye kuba mu mutwe w’ingabo z’akarere zizafasha mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro.

Igitekerezo cyo kohereza umutwe w’ingabo z’akarere cyatanzwe kinemezwa mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka.

Icyo gihe, Uhuru Kenyatta wari Perezida wa Kenya – ubu ni intumwa ya Kenya ku mahoro mu karere – yari yatumije inama i Nairobi y’abategetsi bo mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC) yiga ku kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DR Congo.

Kenya yatoranyijwe kuyobora ibikorwa byo mu rwego rwa gisirikare na diplomasi byo muri urwo rwego.

Ubu ni bwo bwa mbere umuryango wa EAC wohereje abasirikare mu gihugu kinyamuryango.

Ubu butumwa bw’uyu mutwe wo mu ngabo z’akarere bugiye kuba ikizamini ku bushobozi bwa EAC bwo gucyemura ibibazo by’urusobe bya politiki n’umutekano.

Umutwe (brigade) w’abasirikare ba Kenya wari woherejwe muri DR Congo mu mwaka ushize ku butumire bwa Perezida wa DR Congo Félix Tshisekedi, warahavuye usubira muri Kenya.

BBC