Goma: MONUSCO yavuze uko ikamyo yayo yatwitswe n’abaturage ‘barakaye’

Mu ijoro ryo kuwa kabiri nibura imodoka imwe y’ingabo za ONU muri DR Congo yatwitswe n’abaturage i Kanyaruchinya mu ntera ya kilometero zitarenze 10 mu majyaruguru y’umujyi wa Goma.

Daniel Michombero umunyamakuru wigenga uri i Kanyaruchinya yabwiye BBC Gahuzamiryango ko uruhererekane rw’imodoka z’ingabo za ONU zirimo kugenda zasagariwe “n’abaturage barakaye” bagatwikamo ebyiri.

Ati: “harimo iyagize ikibazo irahagarara, barayitwika”. Abari bayirimo bavuyemo barahunga.

MONUSCO yatangaje ko ahagana saa satu z’ijoro, imodoka zayo zari zivuye i Rumangabo zigana i Goma zatewe amabuye n’abantu benshi zigeze i Kanyaruchinya, bagatwika imwe.

Mu itangazo bashyize kuri Twitter, izi ngabo za ONU zivuga ko “zarashe bigamije gutatanya zikabasha kuva aho”. Zongeraho ko abasirikare bazo babiri bo muri Bangladesh bakomeretse.

Ibi byabaye nyuma y’uko kuwa kabiri nimugoroba MONUSCO itangaje ko yakoze “amayeri yo kuva i Rumangabo” ibyumvikanyeho n’abafatanya nayo kugira ngo bategurire hamwe “ibyiciro bizakurikiraho”.

Muri weekend ishize, inyeshyamba za M23 zafashe ikigo cya gisirikare cya Rumangabo, ari nacyo kinini muri ako gace k’imirwano muri Rutshuru.

Mu gihe MONUSCO ivuga ko “igishishikajwe” no gufatanya n’ingabo za FARDC “kurinda abaturage”, aba bo bakomeje kwerekana ko izo ngabo za ONU ntacyo zibafasha.

Mu kwezi kwa Nyakanga(7), imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO mu ntara ya Kivu ya Ruguru yiciwemo abarenga 35 barimo abasirikare bane ba MONUSCO, nk’uko abategetsi babitangaje.

Ntiharamenyekana neza abatwitse imodoka za MONUSCO zari mu muhanda mugari werekeza i Goma uvuye mu gace k’imirwano na M23 ka Rutshuru mu ijoro ryo kuwa kabiri.

I Kanyaruchinya hari inkambi irimo abaturage babarirwa mu bihumbi bavuye mu byabo mu turere twa Rutshuru bahunga imirwano ya FARDC na M23.

Nyuma y’iminsi ine iyi mirwano itangiye bushya tariki 20 Ukwakira(10) ishami rya ONU ry’ibikorwa by’ubutabazi,OCHA, ryavuze ko abasivile barenga 23,000 bahise bava mu byabo.

Kuva icyo gihe kugeza ubu hari benshi bakomeje guhunga.

Kanyaruchinya

Mu mpera z'icyumweru gishize OCHA yatangaje ko ibihumbi by'abantu bakomeje kugera ku nkambi ya Kanyaruchinya bahunga imirwano

Mu mpera z’icyumweru gishize OCHA yatangaje ko ibihumbi by’abantu bakomeje kugera ku nkambi iri ku ishuri rya Kanyaruchinya bahunga imirwano