Yanditswe na Nkurunziza Gad
Mu Mujyi wa Kigali rwagati ahazwi nka ‘Downtown’ ku gicamunsi cyo kuri Noheli hiriwe umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 45 abamubonye mbere yo gushiramo umwuka bemeje ko yishwe n’inzara kuko yari yahoze asaba umuhisi n’umugenzi ngo amufungurire arashonje.
Ukurikije uko agaragara ku mafoto akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, ni umugabo wari ufite ubumuga bw’ingingo kuko iruhande rwe hari harambitse imbago ebyiri, yambaye imyenda isa neza, uducupa tubiri twashizemo amazi y’inyange turi hafi ye.
Aryamye mu byatsi biri mu nkero z’umuhanda ahazwi nka ‘Downtown’ ahantu hahora urujya n’uruza rw’abagenzi bajya n’abava mu ‘Gare’ abagenzi bategeramo imodoka, hanyura kandi abantu bava mu nzu z’ubucuruzi ahitwa muri ‘Chic’ na ‘Mig’.
Abaduhaye amakuru batubwiye ko ariho nyakwigendera yari yabyutse yicaye kuri Noheli tariki 25 Ukuboza 2021, asaba abantu ngo bamufungurire.
Umwe mu baduhaye amakuru yavuze ati “Uriya mugabo namunyuzeho mu ma saa yine ngiye muri Chic aho ncururiza arimo gusaba umuhisi n’umugenzi ngo amufungurire inzara imumereye nabi. Bigeze mu ma saa saba mbere ya ya mvura nyinshi yaguye numva abantu baravuze ngo wa mugabo wasabirizaga barabona yapfuye.”
Undi waduhaye amakuru yavuze ati “Nari maze iminsi mubona yicaye hariya agasaba abahisi n’abagenzi ngo bamufungurire arashonje, ejo kuri Noheli nabwo yari yabyutse yicaye hariya mu nkengero z’umuhanda ubona ko ashonje pe.”
Ahagana mu ma saa kumi n’imwe zo kuri uyu wa gatandatu nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana amafoto y’uyu mugabo yashizemo umwuka, imvura yose yaguye ku gicamunsi yamucikiyeho, abantu bamunyuraho bakamwitegereza, abandi bagafata amafoto bakikomereza.
Ikibabaje kandi giteye agahinda n’uko mu bamunyuragaho bagakikira bakagenda harimo n’abapolisi n’izindi nzego zishinzwe umutekano ziba zicaracara muri ako gace. Nyuma y’uko amafoto y’umurambo we akomeje gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, haje ambulance ya polisi itwara umurambo we.
Ese koko mu Rwanda hari inzara yakwica umuntu?
Muri uku kwezi k’Ukuboza 2021, imibare yatangajwe n’Ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda, igaragaza ko umusaruro mbumbe (GDP/PIB) mu gihembwe cya kabiri (ukwezi kwa 4, 5,6) cy’uyu mwaka wazamutse ku kigero cya 20,6%.
Iyi mibare benshi bemeza ko ari imitekinikano niyo Leta ya Kigali yifashisha yitanguranwa yerekana ko ubukungu bwifashe neza, ariko mu by’ukuri siko bimeze mu Rwanda inzara iraca ibintu.
Dufashe nk’urugero mu Mujyi wa Kigali, urebye umubare w’abakuru ndetse n’abato bazenguruka urugo ku rundi basaba ngo babafungurira ‘babahe ibyo kurya’ ukongeraho umubare w’abaturage baba bataka ko batereka inkono ku ziko bahumbya gato bakayibura bene ngango bayiteruye, tutibagiwe abategera abantu mu nzira bakabambura ibyo bafite kabone niyo yaba ikiro kimwe cy’ibishyimbo ibi byaba ikimenyetso simusiga cy’inzara ivuza ubuhuha mu Rwanda.
Mu Turere dutandukanye tw’igihugu by’umwihariko mu Ntara y’iburasirazuba ho inzara iraca ibintu ku buryo abaturage bajya gufata iposho ry’intica ntikize ku biro by’Umurenge.
Mu nkuru yacu itaha tuzabagezaho uduce twibasiwe n’inzara cyane mu Rwanda n’impamvu y’iyi nzara.