Musenyeri Desmond Tutu warwanyije ‘Apartheid’ yitabye Imana

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Desmond Tutu, wegukanye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel akaba inararibonye mu rugamba rwo kurwanya ubutegetsi bw’abazungu ‘Apartheid’ yitabye Imana.

Urupfu rw’uyu mukambwe rwatangajwe na Perezida w’Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa kuri iki cyumweru tariki 26 Ukuboza 2021.

Aljazeera dukesha iyi nkuru yatangaje ko Musenyeri Desmond Tutu, wari uri mu kiruhuko cy’izabukuru yafatwaga nk’ishusho ya anti-apartheid, yapfuye afite imyaka 90.

Tutu, wegukanye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel yafatwaga nk’inararibonye mu rugamba rwo kurwanya ubutegetsi bw’abazungu, muri Afurika y’Epfo ndetse no hirya no ku Isi bamufataga nk’intwali.

Perezida Cyril Ramaphosa w’Afurika y’Epfo, atangaza urupfu rwe yagize ati: “Urupfu rwa Arkiyepiskopi Emeritus Desmond Tutu ni ikindi gice cyo gupfusha abacu mu gihe cyo gusezera ku gisekuru cy’Abanyafurika y’epfo bakomeye badusigiye Afurika y’epfo yabohowe.”

Ramaphosa yongeyeho ati: “Yigaragaje nk’umuntu udaharanira inyungu, uharanira uburenganzira bwa muntu ku isi hose”.

Tutu, wahanganye n’ubuzima bubi mu myaka yashize, yakunze gushimwa nk’umutimanama mbwirizamuco wa Afurika y’Epfo ndetse n’ubwiyunge bukomeye bw’igihugu cyari cyaracitsemo ibice kubera  politiki ishingiye ku ivangura.

Mu 1984, yatsindiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel kubera ko yarwanyije ivanguramoko. Nyuma y’imyaka icumi, ubutegetsi bw’ivanguraruhu burangiye yoboye komisiyo ishinzwe ukuri n’ubwiyunge muri Afurika y’Epfo.

Musenyeri Desmond Tutu yari inshuti magara ya Nelson Mandela kandi babanye igihe kinini ku muhanda wa Vilakazi mu mujyi wa Soweto wo muri Afrika y’Epfo, mu gihe cya Apartheid’.

Umunyamakuru wa Al Jazeera, Fahmida Miller, uri i Johannesburg, yavuze inkuru y’urupfu rw’uyu mukambwe yashenguye Abanyafurika benshi.

Ati: “Uyu ni umuntu wagize uruhare runini mu kurwanya ivanguramoko. Yahoraga agerageza guhuza abanya-Afurika y’Epfo, cyane cyane mu bihe by’amakimbirane n’ibibazo muri iki gihugu.”