Kigali: Ibya Kagame na “TotalEnergies” biragenda bijya ahagaragara! 

Yanditswe na Arnold Gakuba

Iryavuzwe riratashye, n’amagambo yaba agiye gushira ivuga. Kuva ingabo z’u Rwanda zajya muri Mozambique guhera muri Kamena 2021, havuzwe kenshi ko zagiye kurengera inyungu za sositeye y’Ubufaransa icukura peteroli yitwa “TotalEnergies“, akaba ari n’ayo ifasha izo ngabo kuri buri cyose zikenera mu gikorwa zirimo cyo kurwanya inyeshyamba muri Cabo Delgado. Ku cyumweru tariki ya 30 Mutarama 2022, Paul Kagame yakiriye muri “Village Urugwiro“, Patrick Pouyanné, umuterankunga we akaba n’umuyobozi wa “TotalEnergies“.

Nyuma y’uko Paul Kagame agirana amasezerano na Sosiyete “TotalEnergies“, bikagera n’aho yohereza ingabo ze ngo zijye kurengera inyungu z’iyo sosiyete muri Mozambique, byemejwe na Paul Kagame ubwe kubera inyungu ze bwite, kuko inteko ishinga amategeko y’u Rwanda (imitwe yombi) itigeze ibimenyeshwa, ubu noneho iyo sosiyete yiyemeje no gushora imari mu Rwanda mu minsi ya vuba nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wayo mukuru, mu biganiro yagiranye na Paul Kagame i Kigali. 

Ikinyamakuru “New Vision” cyandikirwa muri Uganda nacyo kikaba cyagize icyo kivuga ku mubonano wahuje Paul Kagame na Patrick Pouyanné mu nkuru yacyo yo ku wa 31 Mutarama 2022, aho gitangaza ko sosiyete “TotalEnergies” yizeye ko ishobora kuzacukura peteroli ikeka hafi y’ikiyaga cya Kivu. Uwo muyobozi akaba yerekeje i Kigali avuye Kampala. 

Sosiyete “TotalEnergies” Isanzwe yarashoye imari ingana na miliyari 6.5 z’amashilingi ya Uganda mu gutunganya peteroli muri icyo gihugu, hafi y’Ikiyaga cya Albert. Mu Rwanda naho rero, umuyobozi wa “TotalEnergies” akaba yashyize umukono ku masezerano na Leta ya Kigali binyujijwe mu Kigo cy’Iterambere (RDB), yo gushora imari mu nzego zitandukanye z’ubukungu harimo no gutunganya peteroli. 

Mu ijambo rye, Pouyanne aganira n’abikorera, yavuze ko sosiyete ayobora itera inkunga n’indi mishinga, ko atari ibijyanye no gutunganya peteroli gusa. Clare Kamanzi, umuyobozi wa RDB akaba yashimiye umuyobozi wa “TotalEnergies” kuba yarahisemo gushora imari mu Rwanda. Naho Robert Bafakurera, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abikorera mu Rwanda, nawe akaba yashimiye ko “TotalEnergies” izagira uruhare mu mishinga myinshi irimo gutunganya ingufu zo mu Kiyaga cya Kivu “gaz méthane” ndetse n’amabuye y’agaciro arimo zahabu n’ayandi.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, David Himbara wabaye umujyanama wa Paul Kagame mu by’ubukungu, aratangaza ko, umuyobozi mushya wa Paul Kagame, akaba ayobora sosiyete “TotalEnergies” ifite imari igera muri miliyari 20 z’amadolari y’Amerika muri Cabo Delgado muri Mozambique, akaba yarahaye ikiraka Paul Kagame wamuhaye abasirikare be ngo bakore nk’abacanshuro, yakuruwe na Paul Kagame ngo aze gushora imari mu Rwanda, nyuma y’uko abona ko yabikoze muri Uganda bikaba birimo kugenda neza. Himbara akaba yibaza ikibazo cy’ingano y’akayabo sosiyete “TotalEnergies” ihemba abacanshuro ba Paul Kagame bari muri Mozambique?

Nyuma rero y’uko imirimo Paul Kagame yahawe yo kurengera no kurinda inyungu z’isosiyete “TotalEnergies” yaba irimo ikorwa neza muri Cabo Delgado, Intara iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique, Paul Kagame yaba abigiriyemo amahirwe yo gukurura iyo sosiyete ikaza no gukorera mu Rwanda. Twibutse ko ibi byabaye nyuma y’igihe kinini Leta ya Paul Kagame yaracanye umubano na Leta y’Ubufaransa, nyamara uwo mubano akaza kuzahurwa na Emmanuel Macron, ubu uyobora icyo gihugu muri iki gihe.

N’ubwo Leta ya Paul Kagame yakomeje kubihakana, ikanavuga ko ariyo iha ibikoresho byose bikenerwa n’ingabo ze ziri Cabo Delgado, bikaba bitazwi n’igihe zizamarayo, ibimenyetso simusiga bikomeje kugaragaza ko abasirikare b’u Rwanda boherejwe Cabo Delgado bagiye mu kiraka Paul Kagame yahawe na Sosiyete “TotalEnergies”, bakaba bakoreshwa nk’abacanshuro. Ikibabaje kurusha ibindi ni uko aba bisirikare barengera inyungu z’umuntu ku giti cye, aho kurengera inyungu z’igihugu n’abagituye.