Kuki umupaka wa Gatuna utafunguwe nk’uko byari byitezwe?

Ku wa mbere saa tanu ubwo abashinzwe abinjira n'abasohoka ba Uganda baje ku ruhande rw'u Rwanda bakaganira umwanya muto na Lynder Nkuranga (wa kabiri ibumoso) ushinzwe abinjira n'abasohoka mu Rwanda

Amashyushyu ya benshi yaragiye nyuma y’uko abantu bacye cyane ari bo bemerewe kwambuka umupaka wa Gatuna/Katuna, byari byitezwe ko ufungura ku wa mbere.

Kubera amakimbirane ya politiki, abategetsi b’u Rwanda bafunze uyu mupaka mu ntangiriro za 2019 banabuza ingendo z’abaturage zijya n’iziva muri Uganda.

Nk’uko ku wa mbere byari bimeze, n’ubu nta rujya n’uruza ruboneka aha ku mupaka, nk’uko umunyamakuru wa BBC Gahuzamiryango Jean Claude Mwambutsa wahageze abivuga.

Abaganiriye na we basaba ko leta “ifungura umupaka nyabyo” bakemererwa kujya kureba abavandimwe abandi bagakora ubucuruzi.

Nyiranzanira Agnès ati: “Icyo cyemezo [gufungura umupaka] nta cyo cyaba gikemuye niba abaturage ubwabo batemerewe kuba bakwambuka.”

Mu cyumweru gishize, u Rwanda rwanzuye kuwufungura nyuma y’iminsi micye Perezida Yoweri Museveni yohereje umujyanama we, umusirikare mukuru akaba n’umuhungu we, kuganira na Perezida Paul Kagame.

Inama nyinshi i Luanda, Kigali na Kampala, n’intumwa zoherejwe i Kigali mbere, nta musaruro urenze kuri uyu byatanze.

Kuva uyu mupaka wafungwa, abantu barenga 10, barimo abagore babiri, barashwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda barapfa “bagerageza kwinjiza magendu”.

Abategetsi mu Rwanda bagiye bavuga ko abarashwe “barimo barwanya abashinzwe umutekano” cyangwa “bagerageza gucika”.

Abanyarwanda n’Abanya-Uganda bishimiye amakuru mashya, hari hitezwe urujya n’uruza ruboneka rw’abantu n’ibintu ku mupaka ku wa mbere.

Nta rujya n'uruza ruri ku mupaka wa Gatuna mu gitondo cyo ku wa kabiri, n'imodoka ni nkeya cyane mu muhanda hafi y'umupaka
Nta rujya n’uruza ruri ku mupaka wa Gatuna mu gitondo cyo ku wa kabiri, n’imodoka ni nkeya cyane mu muhanda hafi y’umupaka

Chris Baryomunsi, Minisitiri w’itangazamakuru wa Uganda, yabwiye BBC ko “atazi impamvu” abantu batabashije kwambuka.

Yagize ati: “Kuko ibihugu byumbi byari byumvikanye gufungura imipaka yabyo, bityo twari twiteze kongera kubona urujya n’uruza.”

Ku ruhande rw’u Rwanda, abategetsi bavuze ko ingamba zo kwirinda Covid ari zo zatumye badahita bemerera abantu kwambuka, kandi ko abashinzwe ubuzima vuba bazagena uko bizakorwa.

Gusa umwe mu bakozi bo hejuru muri minisiteri y’ubutegetsi utifuje gutangazwa yabwiye BBC ko u Rwanda rugomba “kubanza kugira ibyo twumvikana na Uganda mbere y’uko Abanyarwanda bemererwa kujya hakurya” y’uyu mupaka.

Ku kuba hari ibyaba bitararangira mu makimbirane, Minisitiri Baryomunsi ati: “Ikibazo cyose bazana tuzagicyemura, kugira ngo dutsure umubano w’ibihugu byombi by’ibivandimwe.”

Mu gitondo cyo ku wa kabiri abagore bari guhinga ku muhanda hafi y'umupaka wa Gatuna
Mu gitondo cyo ku wa kabiri abagore bari guhinga ku muhanda hafi y’umupaka wa Gatuna

Ibyabaye ku mupaka ku wa mbere byerekana ko “nubwo hari intambwe yatewe muri iki kibazo ariko gishobora kuba kitararangira”, nk’uko Jean Paul Mugabo wari waje kwambuka ngo ajye muri Uganda bikanga yabibwiye BBC.

Muri Uganda, Rhoda Ahimbisibwe uvuga ko yiciwe umugabo we Sidini Muhereza arasiwe mu Rwanda muri Kamena (06) 2020, asaba abategetsi b’ibi bihugu kwiyunga.

Ati: “Turi umuntu umwe…Twebwe abaturage basanzwe turashaka kongera gukorana nanone.”

BBC