Kigali: Ifungurwa ry’utubari rije riheza utubari duciriritse

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Ubwo hasohokaga itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri ryemerera utubari gufungura, abatari bake mu bari bamaze umwaka n’igice banywa inzoga bihishahisha bishimiye iki cyemezo, barabyina karahava, banohererezanya ubutumwa bwo kwishimira kongera kumenaho abiri bica icyaka.

Ibi ariko ntibyatinze , kuko mu ijambo rye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi yatangarije kuri Radio y’igihugu ko utubari dufunguwe “Atari utubonetse twose”, abizeza ko hasohoka vuba itangazo risobanura neza utwemerewe gukora n’ututabyemerewe.

Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ubucuruzi ifatanyije n’ikigo cy’iterambere mu Rwanda (RDB) rigaragaza ko utubari duciriritse tutemerewe gukora, ibi bikaba byatumye abatari bake bagwa mu kantu, kuko bazahendwa no kujya mu tubari twiyubashye bisumbyeho (VIP) duhanika ibiciro, abandi bakaba bagize impungenge ko utubari tworoheje tugiye kuzajya ducibwa amande y’umurengera umunsi ku wundi.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko habaho utubari two muri butiki, utwo munsi y’igitanda, utubari tutazwi muri karitsiye ngo n’utundi ducucitse tuba twihishe, ati utu ntituzafungura.

Itangazo rya MINICOM rigaragaza ko utubari twemerewe gufungura ari utwanditswe na RDB mu buryo bwemewe n’amategeko nk’ibigo by’ubucuruzi, cyangwa udufite ipatante yo gukora nk’utubari.

Ibi rero birumvikanisha ko twa tubari duhendutse ari natwo benshi bishyikiraho, tugiye gukomeza gukora dufunze, abatunyweramo bakebaguza, kandi ari nako bakomeza guhanirwa kwica amabwiriza yo kwirinda coronavirus, bakazakomeza gucibwa amafaranga menshi.

Amabwiriza asobanura iby’ifungurwa ry’utubari