Ni iki cyaranze ijambo perezida Paul Kagame yagejeje ku ngabo za RDF ziri muri Cabo Delgado?

Perezida Paul Kagame na Perezida Nyusi ubwo yari yasuye ingabo z'u Rwanda mu majyaruguru ya Mozambique

Yanditswe na Arnold Gakuba

Nk’uko byari biteganijwe mu ruzinduko arimo muri Mozambique, kuri uyu munsi wo ku wa gatanu tariki ya 24 Nzeri 2021, Perezida Paul Kagame yagejeje ijambo ku ngabo z’u Rwanda ziri mu Ntara ya Cabo Delgado, n’iza Mozambique bafatanya mu gikorwa cyo kurwanya inyeshyamba zari zarayogoje ako gace.

Ijambo rya perezida Paul Kagame yavuze mu rurimi rw’Igiswayile ryaranzwe ahanini no gushima no gushimira. Mu gihe Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na mugenzi we Filipe Nyusi wa Mozambike bagezaga ijambo ku ngabo z’u Rwanda n’iza Mozambike mu Ntara ya Cabo Delgado, agace izo ngabo ziheruka kwambura abarwanyi ba Kisilamu, Paul Kagame yashimye umurimo izo ngabo zombi zifatanije zakoze, ubu umutekano ukaba waratangiye kugaruka. Havugwa ko bamwe mu baturage batangiye kugaruka mu ngo zabo.

Mu byo yagarutseho usibye gushima, perezida Paul Kagame yavuze ko intambwe ya mbere yo kwirukana inyeshyamba yagezweho ko ubu hasigaye kurinda umutekano no gufasha mu gusana no kubaka ako gace kashegeshwe n’inyeshyamba. Nk’uko yabitangaje rero, ingabo z’u Rwanda zikaba ziri muri kariya gace kugera igihe kitazwi; kugeza icyazijyanye kigezweho – n’ubwo bamwe bakeka ko kirenze kurwanya izo nyeshyamba. 

Perezida Paul Kagame akaba yatangaje ko yagiye kwereka ingabo ziri muri ako karere ko aziri inyuma. Nyamara ariko ababirebera kure barasanga yaba yagiye kwereka amahanga ndetse n’Umuryango w’Iterambere ry’Afrika y’Amajyepfo (SADC) ko yamaze gushinga ibirindiro muri Mozambique. Bishoboka rero ko, ahereye muri icyo gihugu, perezida Paul Kagame bizamworohera kwinjirira ibindi bihugu bigize Umuryango wa SADC. 

Mu butumwa bwe butagaragayemo ikindi kintu gishamaje uretse gushimira gusa, Paul Kagame yerekanye na none ko hari abasirikare batakarije ubuzima mu mirwano ingabo zagiranye n’inyeshyamba. Nyamara ariko, twibutse ko hakunzwe gutangazwa ko ku ruhande rw’ingabo z’u Rwanda ntabahasize ubuzima. Uyu munsi rero yeruye, avuga ko bahari. Ibi bikaba bibabaza benshi bibaza impamvu nyamukuru abana b’u Rwanda baba barimo gutakariza ubuzima muri Mozambique. Bibaza inyungu u Rwanda n’abanyarwanda bafite muri kiriya gikorwa. Kugeza ubu biracyari urujijo.

Ageza ijambo ku ngabo ziri Cabo Delgado, Paul Kagame yagaragaye mu mpuzankano za gisirikare. Benshi bakunda kuvuga ko iyo yazambaya aba yerekana ko ari cyangwa se yiteguye urugamba. Kuba ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique rero, ntabwo zagiye gutabara gusa, n’ubwo wenda nabyo bishoboka, ahubwo ni nk’aho zirwanira igihugu cyazo. Usesenguye neza, wasanga Paul Kagame afata Cabo Delgado, nako Mozambique nk’intara y’u Rwanda. Bityo, ingabo z’u Rwanda zikaba zaba zirengera inyungu z’u Rwanda muri Mozambique. Iyi akaba yaba ari nayo mpamvu nyamukuru, perezida Paul Kagane, ari nawe mugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, yazisuye aho ziri mu birindiro byazo muri Cabo Delgado, mu rwego rwo kuzikomeza no kuziha akanyabugabo “morale” ku rugamba.

N’ubwo perezida Paul Kagame yashimiye ingabo umurimo zakoze, Ikinyamakuru Aljazeera cyo kiratangaza ko imirwano igikomeje mu duce tumwe na tumwe tw’Intara ya Cabo Delgado. N’ikimenyimenyi hari abasiviri bagera kuri 10 bahasize ubuzima mu cyumweru gishize. Ikigaragara ni uko ingabo z’u Rwanda zibanze cyane kugarura umutekano ahiganjemo amariba ya gaz nk’uko byagiye bitangazwa mu minsi ishize. Ababikurikiranira hafi bakaba basanga hari icyihishe inyuma y’imikorere y’ingabo z’u Rwanda ziri muri ako gace.

Mbere y’uko dusoza iyi nkuru, twabamenyesha ko igihe Paul Kagame arimo gutembera muri Mozambique, yigamba ubutwari bw’ingabo ze, yishimira ibyo zagezeho muri misiyo yazoherejemo yo kurengera ubuzima bw’inzirakarengane, amahanga ahagurukiye Leta ya Paul Kagame kubera kutubahiriza uburenganzira bwa muntu no kwibasira inzirakarengane. Ikibazo nyamukuru cyiyongera ku banyarwanda biciwe muri Mozambique muri ino minsi ishize, ni icya Paul Risasabagina ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi, ubu wahamijwe ibyaha by’iterabwoba n’inkiko z’u Rwanda, maze agakatirwa igifungo cy’imyaka 25. Ese birashoboka guharanira no kurengera uburenganzira bwa muntu ku ruhande rumwe maze ku rundi ruhande akabuhonyora. Byaba ari ukubeshya no kwiyoberanya!