Kigali: Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yatahanye umusirikare wa Uganda wari warashimuswe n’u Rwanda

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Umujyanama wa perezida Museveni ndetse akaba ari Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt General Muhoozi Kainerugaba yagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda, atahana umusirikare wa Uganda, Private Ronald Arinda washimuswe n’u Rwanda umwaka ushize wa 2021.

Tariki ya 30 Ugushyingo 2021, nibwo bimwe mu Binyamakuru byo muri Uganda byanditse inkuru ivuga ko hari umusirikare w’icyo gihugu witwa Pte Ronald Arinda washimuswe n’abashinzwe umutekano bo mu Rwanda.

Pte Ronald Arinda, ubarizwa mu mutwe w’ingabo zidasanzwe (Special force) bivugwa ko yashimuswe n’inzego z’ubutasi z’u Rwanda.

Tariki ya 2 Ukuboza Dec 2021, umuvugizi w’ingabo za Uganda, Brig. Flavia Byekwaso, yameje ko u Rwanda rwashimuse umusirikare w’iki gihugu.

“Ndashimira Perezida Kagame wumvise ubusabe bwanjye …akarekura umusirikare wacu”

Ku wa Gatandatu tariki 22 Mutarama 2022, mu ruzinduko Lt General Muhoozi Kainerugaba, yagiriye mu Rwanda, akagirana ibiganiro byihariye na Perezida Kagame, yatashye atahanye na Pte Ronald Arinda.

Yanditse kuri Twitter ati “Ndashimira Perezida Kagame wumvise ikifuzo cyanjye cyo kurekura umusirikare wacu SFC, Private Ronald Arinda, wayobeye ku butaka bw’u Rwanda ku mpamvu ze bwite bwite nta ruhushya. Nagarutse hamwe na we muri iri joro muri Uganda. Harakabaho ubucuti bw’ibihugu byombi.”

Uruzinduko rwa Lt General Muhoozi Kainerugaba mu Rwanda rwari rugamije iki ?

Ibiro bya Perezida Kagame byatangaje ko uruzinduko rw’uyu muhungu wa Museveni rwari rugamije kuzahura umubano.

Kuri twitter ya Village Urugwiro baranditse bati “Ibiganiro by’ingirakamaro kandi bireba kuri ejo hazaza[…] bijyanye n’ibihangayikishije u Rwanda ndetse n’intambwe zishoboka zicyenewe mu kubyutsa umubano hagati y’u Rwanda na Uganda”.

Muhoozi nawe yagaragaje amarangamutima ye, ashimangira ko ubusanzwe u Rwanda na Uganda ari igihugu kimwe kandi ko abaturage b’ibi bihugu ari abavandimwe kuva cyera.

Ati “Ndashimira Perezida Kagame uko yanyakiriye i Kigali, twagiranye ibiganiro byimbitse ku byerekeranye no kunoza umubano w’ibihugu byombi[…]Mfite icyizere ko ku bw’ubuyobozi bwa ba Perezida bacu bombi tuzashobora kubyutsa umubano wacu mwiza umaze igihe kirekire.”

Uruzinduko rwa Muhoozi i Kigali ruje nyuma y’urwo Ambasaderi wa Uganda muri ONU/UN,  Adonia Ayebare, yagiriye mu Rwanda mu cyumweru gishize, Ibiro bya Perezida Kagame byatangaje ko yari azanye ubutumwa bwa Perezida Museveni.

U Rwanda na Uganda bimaze imyaka isaga ine birebana ay’ingwe.

Muri Kanama 2019 ibihugu byombi byasinyanye amasezerano agamije gukemura ibibazo biri hagati yabyo, ayo masezerano yasinyiwe i Luanda muri Angola mu nama y’umunsi umwe yari yitabiriwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, João Lourenço wa Angola, Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda na Felix Tshisekedi wa RDC, kugeza ubu yaheze mu mpapuro.