Kigali: Ni iki cyagarutsweho mu kiganiro Minisitiri Biruta yagiranye n’abanyamakuru?

Yanditswe na Arnold Gakuba

Kuri uyu wa 29 Nyakanga 2021, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Bwana Buruta Vincent yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru aho yagerageje gutanga ibisobanuro ku bibazo bimwe na bimwe Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bibaza muri ino minsi ku Rwanda. Ikibazo cy’ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Mozambike, umubano w’u Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi ndetse n’ubutasi bukorwa na Leta y’u Rwanda hakoreshejwe Pegasus ni bimwe mu by’ingenzi byagarutsweho. 

Kohereza ingabo z’u Rwanda muri Mozambike

Ntibyavuzweho rumwe na benshi cyane cyane ku mpamvu nyamukuru zatumye izi ngabo zoherezwayo, zikaba zitabwaho na Leta y’u Rwanda kandi ubushobozi bwayo ari buke, kandi zikaba zaroherejweyo mbere y’iza SADC – igihugu cy’u Rwanda kitanabarizwa muri uwo muryango -. Minisitiri Vincent Biruta yavuze ko izo ngabo zijya koherezwayo byabanje kuganirwaho hagati y’ibihugu byombi -Rwanda na Mozambike-, ko kandi ubutegetsi bw’u Rwanda ngo bwabanje no kuganira n’ibindi bihugu birimo ibigize SADC, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ubufaransa, Porutigali, Ubushinwa, Umuryango w’Ubumwe bw’Afrika (AU) ndetse n’Umuryamgo w’Abibumbye (UN). Yashimangiye ko abatarabyishimiye ari abantu ku giti cyabo, atari za guverinoma.  Ikindi ngo ni uko hagendewe ku mahame ya Kigali yo kurengera abasiviri. Ibi bibaye ari ukuri, byaba byaranyuze mu nzira nziza za dipolomasi. Nyamara ariko bimwe mu bihugu bigize Umuryango w’Iterambere ry’Afrika y’Amajyepfo (SADC) birimo na Afrika y’Epfo bivuga ko koherezwa ingabo z’u Rwanda muri Mozambike- byatunguranye ndetse n’ababikurikiranira hafi bemeza ko Inteko zishinga amategeko z’u Rwanda na Mozambique zitigeze zibimenyeshwa. 

Hagati aho ariko, ubu ingabo za SADC nazo zimaze kugera muri Mozambike aho Afrika y’Epfo imaze koherezayo abagera kuri 1,500 ndetse na Botswana yoherejeyo abagera kuri 300. Izo ngabo za SADC zikaba zisanze iz’u Rwanda zigera ku 1,000 zaragezeyo (n’ubwo hari amakuru yizewe yemeza ko u Rwanda rwoherejeyo benshi barenga umubare watangajwe). Ese impamvu zaba ari izihe?

Ku rundi ruhande, umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Col Ronald Rwivanga nawe, muri icyo kiganiro, yatanze ishusho y’uko ingabo z’u Rwanda zitwaye muri Mozambike. Yavuze ko guhera ku ya 24 kugera ku ya 28 Nyakanga 2021, izo ngabo zimaze kwivugana inyeshyamba 14, zikaba zaranambuwe imbuda nyinshi zo mu bwonko butandukanye kandi zikaba zaravanywe mu birindiro byazo. Abajijwe niba ku ruhande rw’ingabo z’u Rwanda ntabahasize ubuzima, yasubije ko nta n’umwe ko ngo hakomeretse umwe gusa nabwo ku buryo bworoheje. Bibaye ari ukuri byaba bitangaje dore ko burya iyo habaye imirwano buri ruhande rurwana ruba rufite ubushobozi. 

Umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu cyane cyane iby’ibituranyi

Nawo wagarutsweho muri icyo kiganiro. Minisitiri Vincent Biruta yavuze ko umubano w’u Rwanda n’Uburundi ubu urimo ugenda neza kandi bitanga icyizere, akaba yatinze cyane kuri icyo gihugu yerekana ibyakozwe mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi. Ageze kuri Uganda yiyemereye ko umubano w’u Rwanda n’icyo gihugu ukiri irudubi, gusa yemera ko uzageraho ukagenda neza. Umuntu yakwibaza uwanangiye umutima hagati y’ibyo bihugu byombi: u Rwanda cyangwa Uganda? Ku bindi bihugu, Minisitiri Biruta Vincent yavuze ku Bufaransa, DRC, n’ibindi.

Ku birego ku Rwanda ko rukoresha porogaramu y’ubutasi “Pegasus”

Minisitiri Vincent Biruta yavuze ko u Rwanda rutayikoresha. Ngo ababyanditse ndetse bagatanga n’amazina y’abo iyo porogaramu y’ubutasi ikoreshwaho ari abafite izindi mpamvu. Ati “u Rwanda nk’ibindi bihugu byose rufite sisitemu rukoresha mu gutara amakuru ajyanye no gucunga umutekano warwo ariko porogaramu ya Pegasus ntayo rukoresha“. Yabihakanye yivuye inyuma avuga ko nta bushobozi bujyanye n’ikoranabuhanga bafite bwo kuyikoresha. Yongeyeho ko lisiti yatangajwe mu binyamakuru yabakurikiranwa hakoreshejwe Pegasus atazi iyo yavuye. Nyamara ariko, n’ubwo Minisitiri Vincent Biruta yatangaje ibyo byose ku birego bijyanye n’ubutasi hakoreshejwe Pegasus, guverinoma y’u Rwanda ivuga ko igihugu ari Singapuru y’Afrika kandi ko ruri mu bihugu bya mbere muri Afrika byateje imbere ikoranabuhanga. Ikiyongereye kuri ibyo, ibihugu byinshi birimo Ubufaransa ndetse n’Amerika byiteguye gushyiraho ubushakashatsi bwigenga kuri icyo kibazo. Ese koko u Rwanda ntiruzi cyangwa ntirukoresha iyo porogaramu “Pegasus”?

Mu bindi byagarutsweho mu kiganiro harimo ikibazo cya Koronavirusi.

Minisitiri Vincent Biruta yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda igikomeje gushyiraho ingamba zo guhangana n’icyo cyorezo, ko ngo hanateganywa uko u Rwanda rwakora inkingo zarwo. Nyamara ariko ntiyigeze akomoza ku kibazo cy’inzara yugarije abanyarwanda bashyizwe muri guma mu rugo kandi irimo ivuza ubuhuha.

Ku bijyanye no kohereza Rutunga ukekwaho ibyaha bya jenoside ngo aze kuburanira mu Rwanda. Minisitiri Vincent Biruta yavuze ko Leta y’u Rwanda nta ruhare yabigizemo, ngo ni ubushake bwa Leta y’Ubuhorandi nk’uko n’izindi Leta zijya zibikora.

Muri rusange, amagambo ya Minisitiri Vincent Biruta ndetse n’umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Col Ronald Rwivanga yaranzwe no gusa n’ababeshyuza ibivugwa ku Rwanda, gusibanganya ibimenyetso, gukabya inkuru, kwiyemera ndetse no guhakana ukuri.