U RWANDA MURI MOZAMBIQUE: IBIMENYETSO BY’INTAMBARA Y’IGIHE KIREKIRE, Y’IBIKORWA BYA KINYAMASWA,  NO KUZASHYAMIRANA N’INGABO Z’IBIHUGU BYA SADC.

Yanditswe na Albert MUSHABIZI

Kwitiranya KAGAME n’u Rwanda, byahoze ari ugucyaha; kuba uwo mugabo asigaye aruta igihugu yahwanishwaga nacyo, ntibigishidikanywaho! Mu gihe zimwe mu nkotanyi zo mu nda y’ingoma zari zitangiye kuva mu bitotsi, zirabutswe ko inzozi za KAGAME zitandukanye n’umuyobozi w’inyeshyamba ukarishye, kandi wuje ubugome ngo abashe kugera ku ntego; nibwo twabonye ibihinda mu myaka ya za 2000. Ibi byahindanye Prezida Pasiteri BIZIMUNGU, avanwa mu nzira, abanza kunyuzwa mu gihome, ngo azavemo yize ko ari Inkotanyi itareshya n’izindi –aka wa mugani wa Bamporiki wasaze akagwa ku ijambo-. Ni uko BIZIMUNGU atozwa ikiruhuko cya burundu, gisa na rya ruhuko ridashira ryifurizwa abatabarutse!

Aho niho Prezida KAGAME yatsinze icy’umutwe, Inkotanyi zashoboraga kumuvuga imbere, ziba zeretswe igihandure; tubona inkotanyi nka Generali KAYUMBA NYAMWASA yoherezwa gukarishya ubwenge –hatitawe ko yari imwe mu nkotanyi nke zaminuje iyo mu gicumbi cy’intiti cya Uganda; ahazwi nko muri Kaminuza ya Makerere-. Ni koko yoherejwe mu Bwongereza, aho yavuye akurwa hambavu y’ingoma, ngo hato atazayikubaganira, acirirwa kure; iyo isi iterwa inkingi… iyo mu Buhinde, avayo agana iy’ubuhungiro. Tubona zibyara amahari; inkotanyi nka Colonel Patrick KAREGEYA yerekezwa mu gihome, ngo yigishwe ko uwo ageza kurya isataburenge atari mugenzi we, aho yavuye ahabwa ibiro bitagira inshingano, ngo acungirwemo, ahava yerekeza iy’ubuhungiro!

Muri ibyo bihe; ubwo Inkotanyi mu iz’ibanze zahingwagamo ubudehe, umwiryane wa bucece mu nda y’ingoma wakomeje kurikoroza, abacibwa baracibwa, abandi barekerwa mu byimbo bakihacungiwe ku jisho rikanuye kandi ridahuga, mu gihe bagitegurirwa ibirungo… Naho abandi berekezwa udutebe twa burundu, bazindukirizwa ikiruhuko mu mirimo ya gisirikari, bishingikirazagaho amashagaga…  Nibwo KAGAME yari akiruma ahuha adakinduririraho, byo kutizera guhamya ibirenge mu byimbo mu bwami bushya… Nyamara ntibyaretse kuba  aka wa mugani, ko uwica imbeba atababarira n’ihaka; ku nkotanyi z’inyigakurunga : barahunga ba  Joseph KABUYE SEBARENZI, barakindurwa ba Assiel KABERA, bakenderezwa umukamo ba Tribert AYABATWA RUJUGIRO,  bari basanzwe bagororerwa ko baremeye Inkotanyi zikiri ku itabaro…

Ubwo KAGAME yahereye aho akomeza ubwami bushya, ari nako ba Mpatsibihugu bamubonamo umwambari uhamye; utwaye igihugu mu kwaha, mu gihugu kitagira urwego na rumwe rwamukoma imbere. Umunyagihugu ugerageje kubibona ukundi mu buryo ubwo ari bwo bwose, agacecekesherezwa mu gihome, ku gatebe gashyigikijwe ubworo, mu kwangara cyangwa guhotorwa… KAGAME ufite inzego z’igihugu n’abaturage mu nsi y’ikirenge; yari imbonekarimwe mu bakuru b’igihugu b’Abanyagitugu, babasha gukinishwa imikino rurangiza, yo kuyogoza ibice bimwe by’Isi, bigitsikamiriwe mu bukene bw’akarande, imikino yagora abandi banyagitugu bagitewe icyugazi, n’ubwisanzure runaka bw’inzego z’igihugu, n’abanyagihugu babasha kuzamura ijwi muri opozisiyo, imiryango ya sosiyete sivile, n’itangazamakuru ry’imbere mu gihugu ryigenga…

Imikino ya vuba aha hagati ya Prezida KAGAME na ba Mpatsibihugu b’u Burengerazuba; yari imaze iminsi ishobeye benshi, ubu iragenda itamurukira buri wese ! KAGAME mu mwambaro w’u Rwanda rumudodeweho, umunywanyi w’akadasohoka w’u Bufransa mu minsi ya none; mu gihe ibihugu byombi bitacanaga uwaka. KAGAME mu mikino nshoberamahanga, yo kudurumbanya ibihugu by’abaturanyi… KAGAME kwirukanwa muri Kongo, ahari umushinga muremure w’ibyihebe ngo u Bufransa bucukure Petiroli bwisanzuye –Petiroli mu Ikiyaga cya Albert, yitirirwa Uganda, kandi inyinshi iri ku ruhande rwa Kongo-, KAGAME akoherezwa muri Mozambique gusegasira umushinga muremure w’ibyihebe ahavomwa gazi n’Abafransa! Iryo cenga ryo kwirukana KAGAME, hambavu y’inyungu z’Abafransa muri Kongo-Kinshasa, ajya gusegasira inyungu zabo muri Mozambique, akanajyanwa kurinda umukuru w’igihugu uhabanya n’inyungu z’Abafransa, mu gihugu cy’Afrika yo Hagati… Uyu ni umuvuno wa ba Mpatsibihugu b’u Burengerazuba ukenekanye ubuhanga buhanitse !!

Umubare w’ingabo zitangazwa n’u Rwanda ko rwohereje muri Mozambique ushobora kuba uri hasi cyane y’umubare nyakuri !

Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Mozambique, byatangajwe ko ubu zishyika ku igihumbi; ni ukuvuga abasirikali 700, n’abapolisi b’inyunganizi 300. Umuyobozi mukuru w’izo ngabo, akaba ari Innocent KABANDANA ufite ipeti rya Generali Majoro ! Iri peti ubwaryo rikaba risobanuye byinshi mu muteguro w’igisirikari! Iri peti rya gisirikali ubundi riyobora abasirikali bari mu rwego rwa “division”; bakaba baba hagati y’10,000 na 15,000.

 Uwakibwira ko uyu muteguro utubahirizwa mu gisirikali cya RDF, yishingikirije ko gikunze kurangwa n’imico yegereye cyane iya kinyeshyamba, yaba ari kure cyane y’ukuri –dushingiye ku makuru duhabwa n’umuwofisiye watorotse igisirikari cya RDF mu myaka 3 ishize-. Umusirikali nka General Major muri RDF, aherekezwa n’abandi bakoloneri batari hasi ya batatu, nibura n’abamajoro batari hasi y’9. Umwe muri aba  bamajoro 9, akaba ariwe ukwiye kuyobora  ibatayo y’Abasirikari bari hagati ya 600 n’1000. Ibi bikaba bisobanuye ko iby’u Rwanda muri Mozambique ari ibindi bindi; bitandukanye kure cyane n’ibitangazwa.

Mu mikorere ya RDF, ku butumwa budahagarariwe n’umuryango mpuzamahanga, tuvuge nk’Umuryango w’Abibumbye, cyangwa uw’Ubumwe bw’Afrika; ibyo dutangarizwa biba bihabanye kure cyane n’ukuri. Ibyo twatangiye kubona by’uruzinduko rwa Philippe NYUSI, mu Rwanda mu kwezi kwa kane k’uyu mwaka, aje kwitabaza u Rwanda; byari ikinamico yo gutangira gushyira hanze amabanga yari amaze igihe kirekire apfundikanywa. Ibi bikaba bisobanuye ko mu mikorere ya RDF, byaba bidatangaje cyane, byaratangajwe ko berekejeyo; nyamara ababanjirijeyo bamazeyo igihe kitari gito, twagereranya nk’imyaka ibiri kujyana hejuru, mu buryo bwa kinyeshyamba. Ibi bikaba bisobanuye ko inyeshyamba zigereranywa n’ibyihebe, muri Mozambique, zimaze imyaka zirikoroza; nta gitangaza ko zaba zirimo akaboko ka RDF y’u Rwanda. Imikino u Rwanda rumaze ibihe rukinira mu burasirazuba bwa RDC/DRC; ikaba ariyo ndorerwamo yo kugenekereza ibi, byo kuba hari umubare w’ingabo zitazwi, waba umaze igihe muri Mozambique, kandi wenda zizakomeza no kwiyongerayo rwihishwa, kongera umubare n’ibikorwa byo mu bwihisho.

Ikindi kimenyetso simusiga kigaragaza ubwinshi bw’ingabo za RDF muri Mozambique; ni ariya mayeri yo kubeshya ko u Rwanda ari rwo ruzishyura ibizagenda byose ku ngabo rwohereje muri Mozambique –ibidashoboka mu buryo ubwo ari bwo bwose-; nk’uko umuvugizi wa RDF, Colonel Ronald RWIVANGA yabitangarije BBC mu nkuru dusoma ku rubuga bwite rwa BBC-Gahuza  Ibi bikaba bigamije guhisha amakuru y’ibarurishamibare (statistics); ryo mu mutungo ugenerwa ibikorwa by’ingabo, ibizwi nka “logistique/logistics” mu ndimi z’amahanga; byari gutuma hagira amakuru asohoka ku mubare w’ingabo z’u Rwanda, n’amakuru ku bikorwa bya gisirikari “operations”, bituma hamenyekana aho zinyanyagiye, ibyo zikora, abo zikorana nabo… Na none iki kinyoma kikaba gishingiye ko, ibihugu bya SADC bizatabara muri Mozambique aribyo biba bigomba kwirihira ibikenewe byose; u Rwanda rushobora kuba rufashwa n’u Bufransa muri uyu mukino, nta shiti ko narwo rugomba kubeshya nkana, ko ruzimenya ku kiguzi cy’iyi ntambara.

Birashoboka ko General Majoro Innocent KABANDANA, azayobora ibikorwa by’imitwe myinshi y’ingabo, irimo n’uriya w’ingabo igihumbi uzwi. Amayeri yo gukora imitwe myinshi no kuyihanganisha, mu nyungu z’ubujura bw’umutungo kamere; u Rwanda rukaba rubifitemo uburambe bukomora mu Burasirazuba bwa RDC/DRC, nk’uko tubimurikirwa n’igitabo cya Boniface MUSAVULI, yise “Les Massacres de Beni, Kabila, le Rwanda et les Faux Islamistes”. Iyi mitwe iba irimo abayobozi n’abaterankunga bake cyane, basobanukiwe uko umukino uteye; mu gihe abandi basigaye baba batwawe buhumyi, ku nyungu n’impamvu z’ubujiji gusa, bakagira ishyaka ryo kumena amaraso y’abo basangiye gakondo. Maze umutungo kamere ukibwa mu buryo bunogeye ba nyir’umukino, ibyinshi bikagenda mu buryo butazwi, ibigiye mu buryo buzwi nabyo bikagurwa urumiya; k’ubwo kuba biboneka mu buryo buruhije cyane, bwagereranywa n’indya-nkurye.

Ubufatanye bw’u Rwanda na Mozambique mu ibyo guhungabanya umutekano!

Kuwa 28 Mata 2021 Prezida NYUSI yaje mu Rwanda, mu rugendo rwiswe urwo gutsura umubano, no gusaba u Rwanda gufasha Mozambique guhashya imitwe y’iterabwoba, iyogoje amajyaruguru y’igihugu. Twibutse ko ariko atari rwo rugendo rwa mbere NYUSI yari agiriye mu Rwanda, kubera ko no kuwa 20 Nyakanga 2018 yari yahazindukiye, hagasinywa amasezerano atanu yari agamije ubuhahirane no gusaranganya ubumenyi, nk’uko tubisoma ku rubuga rwa ktpress.rw . Aya masezerano akaba akekwa ko ariryo tangiriro ry’akaboko k’u Rwanda, mu ntambara ziyogoza amajyaruguru ya Mozambique, aka gace kuva icyo gihe kakaba kari kamaze umwaka urengaho gake, karimo ubushyamirane bushobora kuba bugamije inyungu za ba mpatsibihugu, mu kuvoma umutungo kamere binyuze mu masezerano y’ubuhahirane, bwambitswe amayeri y’ubujura kabuhariwe, nk’uko bikorwa n’ahandi mu bihugu bikennye.

Ishingiro ryo gukeka ko aya masezerano yo kuwa 20 Nyakanga 2018, yari yiyubikije andi ataratangajwe; ni ukuba ibyazinduye Prezida NYUSI kuwa 28 Mata 2021, bidakubiye muri ayo masezerano. Mu masezerano 5 yashyizweho umukono, nta butwererane mu iby’umutekano no gutabarana byarangwagamo. Ibyari bikubiyemo byagarukiraga gusa ku bucuruzi n’ishoramari, ingendo z’indege, ibijyanye na “visas” z’abadiplomate, guhana ubumenyi muri siyansi n’ikoranabuhanga n’amahugurwa, no gufungura za ambasade. Nyamara iyo urebye ibikorwa byaranze ambasade y’u Rwanda i Maputo, birimo kwica impunzi zitwa abanzi b’u Rwanda, gushimuta, guhuza ibikorwa by’urugomo rugamije guhotora abitwa abanzi ba Kigali, n’ubutasi mu bihugu bya SADC; usanga byanga bikunda hariho ubundi bwumvikane bw’ibanga, hagati ya KAGAME na NYUSI bwashyigikiraga ibyo bikorwa byose by’imbonekarimwe, ku gihugu kibikorera mu kindi gifite ubwigenge n’ubusugire busesuye.

Prezida KAGAME nawe akaba yarabashije gusura Mozambique, kuwa 06 Kanama 2019, mu gihe yitabiraga imihango yo gusinya amasezerano y’Amahoro, hagati y’Amashyaka akomeye mu gihugu cya Mozambique, ariyo FRELIMO riri ku butegetsi, na RENAMO ryahanganye mu ntambara z’urudaca kuva muri za 1975. Uru rugendo rwa KAGAME i Maputo, rukaba rwarakangaranyije impunzi n’impirimbanyi zitumva ibintu mu murongo wa Kigali; nk’uko tubisoma ku rubuga rw’imwe mu mpirimbanyi rwa rpfgakwerere.org. Izo mpungenge ntizari ku busa, kubera ko kuwa 26 Kanama 2019, iminsi 20 gusa KAGAME akubutse muri Mozambique; amakimbirane yo kurwanira ubuyobozi hagati y’intore zibarizwa mu muryango wa Diaspora, yacuze inkumbi, Louis BAZIGA wari uwuyoboye akaraswa urufaya rw’amasasu.

Nyuma y’aya masezerano, mu mwaka wakurikiyeho wa 2019, habayeho gufungura ambasade y’u Rwanda i Maputo, maze hoherezwayo mu buryo butunguranye, Ambasaderi Claude NIKOBISANZWE, umwicanyi kabombo wari warirukanywe na Afrika y’Epfo, nk’umudiplomate wagize uruhare mu bikorwa, bihungabanya umutekano w’igihugu, bigamije ubutasi no guhigira guhotora impunzi z’Abanyarwanda, ziri ku butaka bw’icyo gihugu. Ibi ubwabyo, bikaba byari bifite ubutumwa bw’agasuzuguro ku gihugu gituranyi na Mozambique, cya Afrika y’Epfo. Kuba Mozambique nayo yaremeye umudiplomate, wirukaniwe guhungabanya umutekano w’igihugu gituranyi, nka Ambasaderi w’igihugu cy’iyo gihera; bigaragaza ko bitabaye ukwibeshya, ahubwo ari uko yemeranywaga n’u Rwanda, kuri ubwo butumwa bw’agasuzuguro, bwagombaga guhabwa Afrika y’Epfo.

Kuva aho NIKOBISANZWE agereye i Maputo, igihugu cya Mozambique cyahinduwe indiri, cyangwa se icyicaro gikuru cy’intasi n’abahotozi b’u Rwanda; badurumbanya impunzi zahungiye ubutegetsi bwa Kigali, mu bihugu by’Amajyepfo ya Afrika. Ubwisanzure bw’izi ntasi n’abicanyi, bwacaga amarenga, ko u Rwanda na Mozambique byaba bifitanye amasezerano y’ibanga, kubigendanye no guhungabanya umutekano, waba uw’Abanyarwanda b’impunzi mu bihugu bya SADC, ndetse n’AbanyaMozambique mu nyungu runaka za politiki –kurema imitwe y’abaterabwoba-; nk’uko tuza kubibona mu nyangingo iribukurikire.

Ubu bwisanzure bukaba butarasiganye no kurema umutwe w’intore z’inkotanyi, -zisanzwe zizwi nk’imiryango ya diaspora aho bakorera ku isi yose-, mu gihugu cya Mozambique; ibitarabuzemo amakimbirane yatumaga n’izo ntore, zikorwamo zigahotorwa na ba shebuja, nk’uko byagendekeye Louis BAZIGA wari umukuru wazo, kuwa 26 Kanama 2019. Uguhotora Louis BAZIGA gushingiye ku mwiryane wari hagati mu ntore zo muri Mozambique, zarwaniraga ubuyobozi, no kuba yaragombaga kwikizwa kubwo kuba yari azi amabanga menshi, ubwo Ambasaderi NIKOBISANZWE yari atarahagera; nk’uko tubisoma na none ku rubuga rwa rpfgakwerere.org. 

Mu minsi mike ishize na none, kuwa 22 Gicurasi 2021, Umunyamakuru wari ukunze kunenga Leta ya Kigali, kandi akaba yaratorotse uburoko bw’akamama, Cassien NTAMUHANGA, akaba yarashimuswe, na magingo aya; akaba akiburiwe irengero. U Rwanda rwikorera ibyo rushaka, mu gihugu cya Mozambique, wagira ngo ntikigira ubwigenge n’ubusugire; rukaba rwaraketswe na benshi kuba ari rwo rwakoze iki gikorwa kigayitse.

Kuba u Rwanda hari icyo rwari ruhugiyeho muri Mozambique, muri iyi myaka itatu ibanziriza kujyayo ku mugaragaro kandi; bisobanurwa n’amakimbirane Mozambique itahwemye kugirana na Leta y’Afrika y’Epfo, muri iki kibazo cy’imitwe y’ibyihebe ibarizwa mu Amajyaruguru ya Mozambique. Mozambique ikaba yarahanuye utudege tutagira abapilote twa Afrika y’Epfo; twagenzuraga imiterere y’imitwe yiswe iy’iterabwoba ikorera muri Cabo Delgado. U Rwanda kandi rufite uburambe mu gukora imitwe ishyamiranye, yose ihanganye kandi imena amaraso, ku nyungu abayigize bataba basobanukiwe neza, cyane ko iba irimo abayikomeyemo n’abaterankunga basobanukiwe neza umukino; naho abarwanyi n’abashyigikira basigaye bakagendera mu kigare, cy’inyungu z’ubuhumyi, zigarukira gusa kugusesa amaraso y’abasangiye gakondo.

Ikindi kigaragaza ko ingabo z’u Rwanda RDF zimenyeranye n’iza Mozambique, zishobora kuba zimaranye igihe cy’imyaka mu gukeneka ibyo tubona muri Cabo Delgado; ni ibigwi bikomeje kwigambwa n’ingabo zombi, nk’uko tubisoma mu nkuru ku rubuga rwa zitamar.com n’inkuru ku rubuga rwa clubofmozambique.com. Ibi bigwi bikubiyemo kwigarurira ibirindiro by’imitwe y’iterabwoba, ndetse n’icyerekezo cyo kuyihashya bayicira abarwanyi. Ibi byose bikaba byaba biri mu mugambi wo kwerekana imikoranire myiza y’Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique; mu buryo bwo kumvikanisha ko iz’u Rwanda ari iz’umumaro ntagereranywa, ku rugero rwo kudashidikanywaho, no kuzishingira igiti bazirutisha iza SADC. 

Ingabo za SADC za Afrika y’Epfo na Botswana zimaze kugera Cabo Delgado, birashoboka ko zitazihanganira imivuno yose, zizavumbura ko ihishe inyuma ya RDF gutabara muri Mozambique; iyi niyo izaba intangiriro y’amakimbirane rero, na cyane ko Prezida NYUSI azakomeza gukoresha imbaraga z’ibinyamakuru, n’ijambo rye bwite, gushyigikira no kuvugira RDF. Ibihugu by’u Burengerazuba birangajwe imbere n’u Bufransa, bifite inyungu mu makimbirane yo muri Mozambique, nabyo ntibizabura kuvugira no gushyigikira RDF. Nyamara kandi ibihugu bya SADC bishyigikiwe cyane n’abaturage n’inzego za Mozambique; bishobora kuzakoresha iyi turufu, mu gutobera RDF bitishimiye ko itabara mu karere kayo, iyi nayo ni indi mpamvu y’amakimbirane atazabura, hagati y’ingabo zatabaye hamwe, zitavuga rumwe.

Mu gusoza iyi nyangingo kandi ntitwabura no kwibutsa ko, inararibonye zitagira ibinya mu bikorwa by’ubunyamaswa, arizo zirongoye umutwe w’ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Mozambique. Ibinyamakuru byo muri Mozambique byateye imboni Jeneral Majoro Innocent KABANDANA, ko ari umwicanyi kabuhariwe, wahagarikiye ibikorwa byo guhekura u Rwanda i Kabgayi, aho yaciye umutwe Kiliziya Gatorika, ayihotorera Abasenyeri n’abandi bihaye Imana batagira ingano, akanayobora n’ubundi butumwa bwinshi bugamije ubuhotozi, yatumwe n’u Rwanda imbere no hanze y’igihugu. 

N’ubwo ibi binyamakuru byateye imboni uyu mwicanyi kabuhariwe, bikanamwandikaho nk’ibiteza ubwega; icyo bitamenye ni uko na Chief Supritendent of Police Silas KAREKEZI, ari inararibonye mu bikorwa by’ubunyamaswa, nawe wagororewe kugenda akuriye umutwe w’Abapolisi 300 b’ingobokarugamba, bamwe mu bantu 1000 u Rwanda rwohereje muri Mozambique. Uyu mupolisi akaba afite uburambe mu guhiga Abanyarwanda mu Rwanda no hanze yarwo; ndetse akaba ari nawe wagiye ayoboye itsinda ry’inkozi z’ibibi zateye urugo rw’Impirimbanyi Yvonne IRYAMUGWIZA IDAMANGE, magingo aya ucunagurizwa mu butabera macuri bwa Kigali, nk’uko ikinyamakuru The Rwandan cyabicukumbuye  

Akavuyo mu Amajyaruguru ya Mozambique ku nyungu za Total y’u Bufransa, Prezida NYUSI, n’ibihugu bizitabira ruriya rugamba harimo n’u Rwanda rwitanguranijwe !

Nk’uko twabisobanuye mu nyangingo ibanziriza iyi, u Rwanda rugenekerezwa kuba rwaratangiye ibikorwa bya gisirikari mu buryo bw’ibanga muri Mozambique, ubwo rwasinyanaga amasezerano atanu n’icyo gihugu kuwa 20 Nyakanga 2018, nyamara muri aya masezerano nta na rimwe ryarebanaga n’ubutwererane mu iby’umutekano.

 Nk’uko twongeye tukabikomozaho kandi, duhereye ku bikorwa byo kuvogera ubusugire bwa  Mozambique, bikozwe n’inzego z’ibanga zo mu Rwanda, ubuhuzabikorwa bukaba muri Ambasade y’u Rwanda i Maputo, byatangiriye aho; bigaragara ko mu masezerano yatangajwe, hariho n’irindi cyangwa se ayandi ataratangajwe, ari nayo Prezida NYUSI yahereyeho aza gusaba u Rwanda, kuwa 28 Mata 2021, kuzana ingabo zarwo ku mugaragaro muri Mozambique. Uku kuzana ingabo z’u Rwanda ku mugaragaro muri Mozambique; bwari ubusabe ku mugaragaro bugamije gutanguranwa n’iza SADC, zari zicyumvikanaho uburyo bwo gutabara muri Mozambique. 

Uku gutanguranwa kandi kukaba kunasobanukira neza, ku kuntu Ingabo z’u Rwanda zahise zigaba, zititaye ku mbogamizi zerekanywe na Afrika y’Epfo, nk’igihugu cyari cyashinzwe na SADC kuba umuhuzabikorwa w’umutwe wo gutabara wa SADC, ubuhuzabikorwa iki gihugu cyunganirwaho n’igihugu cya Botswana, nacyo cyamaze kugeza ingabo zacyo muri Mozambique kuwa 26 Nyakanga 2021, nk’uko tubitangarizwa n’urubuga rwa Clubofmozambique.com.  

Izi mbogamizi na none zikaba zarerekanywe n’igihugu cya Zimbabwe, Nk’uko tubisoma mu nkuru iri ku rubuga rwa allafrica.com, cyerekanye ko intambara yo muri Cabo Delgado ari intambara ihenze cyane, kandi igoye kubera ko imitwe y’iterabwoba irwana intambara yo kwihisha, gutungurana n’ubutero-shuma; ibisaba ubushobozi bwinshi cyane, ibikorwa bihenze by’ikoranabuhanga rya none nka za “drones”, n’intambara yo mu kirere, idasigana n’ubutasi bwo mu rwego rwo hejuru.  Izi mbogamizi na none, ntizahwemye kugaragazwa n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Mozambique, Ishyaka rikomeye mu atavuga rumwe n’ubutegetsi rya RENAMO…

Uku gutanguranwa kwa RDF, kukaba kwaba gufite impamvu zikomeye zo gutanguranwa ibirindiro, bitunganiye RDF kuba bagera ku nyungu runaka, no kuba babasha gukora ibikorwa “operations” by’ibanga bihabanye n’ibyabajyanyeyo ku mugaragaro, izindi ngabo zatabaye zitarabutswe. Ibi bikorwa bikaba bitaba kure cyane, yo kwatsa umuriro ujunditse amazi; tugendeye ku ngeso za RDF mu gihugu cya RDC/DRC, ahaba harakozwe imitwe ihanganye ku nyungu zo guteza akavuyo, ahagomba gusahurwa umutungo kamere. Izi ngeso kandi n’igihugu cy’u Bufransa kikaba cyarazivuzweho mu karere ka Sahel… aho bivugwa ko ingabo z’u Bufransa ziba ziriyo, zitwa ko zagiye kurwanya iterabwoba, nyamara zifite abayobozi n’abaterankunga b’iyo mitwe y’iterabwoba bakorana nayo, mu rwego rwo gukuza no kurambisha amakimbirane; ngo umutungo kamere wibwe mu mayeri menshi.

Iyo ahavomwa umutungo kamere hari imidugararo, igiciro cyo kuwuvomayo kiba kiri hasi cyane cy’icyakagombye; kandi hakagira igice kinini kiburirwa irengero mu buryo budashobora gukurikiranwa. Nko kuba ubu sosiyete TOTAL yarahagaritse imirimo ku mpamvu zo kubura umutekano; igihombo kizabarwa maze uruhande rutanga isoko arirwo rwa Leta ya Mozambike rugushwemo. Uko kugushwamo kuzabarirwa mu giciro TOTAL yakarishye, urugero-fatizo runaka rwa gazi izavomwa. Ibi bikaba bivuze ko byanga bikunda, aho TOTAL izagarukira, amasezerano yariho agomba kuvugururwa, agahuzwa n’ibihe, hagendewe ku bihombo byatewe n’umutekano muke, ibihombo bizakomeza kubera gukorera ahantu hadatekanye; ibi bikaza buri gihe bitsikamira uruhande rwatanze isoko, arirwo rwa Leta ya Mozambike. Bitabujije ko bigirira inyungu z’umurengera ababiri inyuma ku giti cyabo.

Inkuru dusoma ku rubuga rwa issafrica.org, iduhamiriza ko Prezida NYUSI ari muri uyu mukino w’u Rwanda n’u Bufransa, nkawe ku giti cye; cyangwa se n’agatsiko k’abantu bake cyane, batazwi ariko bazi inyungu ziri muri uyu mukino. Muri iyi nkuru bagaragaza ko nyuma y’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, n’Inteko Ishinga Amategeko yanenze iby’u Rwanda kwitanguranwa muri Cabo Delgado, Ishyaka RENAMO irikomeye mu arwanya ubutegetsi, ryahoze mu ntambara z’ubutitsa n’iriri ku butegetsi rya FRELIMO, ryabyamaganye; mu gihe ishyaka riri ku butegetsi rya FRELIMO ritaragira icyo ribivugaho, gusa rikaba ritaranatangaje ko rishyigikirye umukino wa NYUSI n’u Rwanda, ibitabuze kuba byatera kwibaza byinshi.

Nk’uko tubisoma mu nkuru y’urubuga rwa dailymaverick.co.za si gazi ivomwa na total y’u Bufransa iboneka hariya mu gace ka Cabo Delgado yonyine. Ako karere kanakungahaye ku mabuye y’agaciro y’ingeri nyinshi arimo na zahabu, kanakungahaye kandi ku biti byiza bikenerwa n’amahanga. Imikino tubona rero y’ibihugu bihihata, irimo inyungu nyinshi cyane, zigamije kwiba umutungo kamere. U Rwanda kwitanguranwayo, rukaba rwaragiye guhitamo ibirindiro bimeze neza, kandi bizarworohereza kwikorera ubujura bw’umutungo kamere. Abari inyuma y’umutekano muke muri Cabo Delgado, ni abazi uko bazawusaruriramo; mu buryo bwenda gusa n’ibyo tumenyereye mu gihugu cya RDC/DRC. Imitwe ihari igamije kubangamira Mozambique nka Leta, kugira amasezerano yo mu mucyo ahamye n’abavoma umutungo kamere, ku nyungu zisesuye z’igihugu. Uyu mutekano muke kandi, ushobora kuzafasha Prezida NYUSI, ushobora kuba yaribonye nk’umukandida wa FRELIMO ku mwanya w’umukuru w’igihugu, ku buryo butunguranye kandi bw’amayobera; gukomeza kugundira ubutegetsi, agendeye mu gihu cy’uko muri Mozambique ari ibicika.

Gahunda yitwa iy’ubutabazi bw’igihe gito; ishobora kuzaba iy’igihe kirekire kibasha no kuzavamo ubushyamirane n’ibihugu bya SADC, bitaretse no gusubiza Mozambique nk’igihugu mu mwiryane hagati y’abenegihugu !

Biraca amarenga ko ibyitwa ubutabazi bw’igihe gito, mu ntara ya Cabo Delgado, bishobora kuzabyara amakimbirane y’igihe kirekire; mu nyungu z’abazi neza umukino urimo ukinwa, nk’uko twabikomojeho mu nyangingo dusoje haruguru. Tugendeye ku nkuru dusoma ku rubuga rwa issafrica.org, ntibyaba biri kure cyane y’ukuri, gukeka ko iki kibazo cya Cabo Delgado, gishobora kubyutsa intambara hagati ya RENAMO na FRELIMO, byari bimaze imyaka iyingayinga ibiri bisinye amasezerano y’amahoro yo kurangiza burundu, intambara yari imaze imyaka itari hasi ya 44, dore ko yatangiye mu myaka ya za 1975, amasezerano y’amahoro agasinywa kuwa 06 Kanama 2019. Nk’uko iriya nkuru ikomeza ibitubwira kandi, no hagati mu ishyaka rya FRELIMO, riri ku butegetsi; bishobora kutazaba mahire, bigakurura umwiryane, na cyane ko ibyo Prezida NYUSI arimo bitazwi n’inzego z’ubutegetsi nk’Inteko Ishinga Amategeko, n’ishyaka rye rikaba ritarabiha umugisha n’umunsi wa rimwe.

Ibihugu bya Afrika y’Epfo na Botswana, byamaze kugeza imutwe y’ingabo zitabaye muri Mozambique, kuwa 21 na 26 Nyakanga 2021. Ibi bihugu cyo kimwe n’ibindi byo muri SADC, bizirihira igiciro cyose cy’ibizagenda ku ngabo zabyo. Ibi by’uko ibihugu byose bizitabira gutabara, bizirihira uburyo buzagenda ku ngabo zabwo, bikaba byongeye gushimangirwa na Prezida NYUSI, mu mbwirwaruhame igenewe Abanyagihugu yo kuwa 26 Nyakanga 2021, nk’uko tubisoma mu nkuru y’urubuga clubofmozambique.com. 

Birashoboka ko uyu mutego wo kwirihira uburyo bwo gutabara, ari uwo ba Mpatsibihugu b’u Burengerazuba bw’isi bari bateze SADC; ngo ye kwitabira uru rugamba rwo muri Mozambique. SADC yitabaje Umuryango w’Abibumbye, ngo ube watera inkunga y’uburyo, impuruza ishobora kuba itarahawe agaciro –byashoboka na none ko ari akagambane ka ba mpatsibihugu b’u Burengerazuba-; ariko birangiye biyemeje gutabara, ku buryo nyuma ya Afrika y’Epfo na Botswana dushobora no kubona ibindi bihugu bya SADC bitabara. 

  Afrika y’Epfo kandi cyagaragaje kitarya iminwa, ko kidashyigikiye iby’u Rwanda kwitanguranwa muri Mozambique, rutagendeye ku mategeko ya SADC. Mu buryo ubu cyangwa ubundi, ingabo z’ibihugu bya SADC zibonwamo n’abaturage ba Mozambique kurusha u Rwanda; kubera ko hari byinshi abaturage b’ibihugu bituranyi bahuriyeho. Ibihugu bya SADC kandi bishobora gukinisha opozisiyo irangajwe imbere n’ishyaka RENAMO, mu kugamburuza Prezida NYUSI, u Bufransa n’u Rwanda rubuhagarariye, ndetse n’ibindi bihugu bikihishe inyuma y’umukino wo muri Cabo Delgado.

Mu bundi buryo kandi, ibihugu bya SADC bishobora kuzagirana amakimbirane n’u Rwanda, ashingiye ku nyungu ziboneka mu bikorwa by’ubutabazi nka biriya, mu duce tw’ibihugu bikungahaye ku mutungo kamere. Afrika y’Epfo na Botswana, ntibizabura kubyumva kimwe n’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose cya SADC kizakurikiraho gutabara. Amakimbirane y’umutwe w’u Rwanda n’iy’ibihugu bya SADC, muri Cabo Delgado, kuyatekereza nk’inzozi zitakabywa, byaba bihabanye cyane n’ukuri, tugendeye ku ibyashyikiye u Rwanda na Uganda i Kisangani muw’1999.

Uguhiga ubutwari muratabarana ! Biragoye ko ibihugu bya SADC bizihanganira agasuzuguro nka kariya, nk’uko bitihanganiye aka Uganda n’u Rwanda; ubwo byarimo bivogera ubusugira bwa RDC/DRC, maze bikajya gutabara L.D. KABILA, mu ntambara bivugwa ko yaba ariyo ya mbere yahanganishije ibihugu byinshi muri Afrika. Nta gitangaza rero hongeye kuboneka intambara irimo ibihugu byinshi, birwanira aho byari byagiye gutabara.

 Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique, bishobora kugira ingaruka ki ku butegetsi bwa KAGAME?

Haramutse havutse amakimbirane hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iza SADC muri Cabo Delgado; byabera umutwaro ukomeye ubutegetsi bwa Kigali. U Rwanda ruzengurutswe n’ibihugu bibiri binini cyane bya DRC/RDC na Tanzania biri mu muryango wa SADC, i Burengerazuba n’i Burasirazuba. Amajyepfo hari igihugu cy’u Burundi, gifatwa nk’umwana wa Tanzania, urebye amateka ya vuba y’amashyaka yombi ari ku butegetsi, n’umubano w’ibihugu byombi. Iki gihugu cy’u Burundi kikaba cyarasabiwe na Tanzania kwinjizwa muri SADC, bikaba bikigwaho, kandi bifite amahirwe menshi yo kuzacamo, na cyane ko u Burundi buri kwiyubaka neza cyane, busohoka mu bihe bibi bwari bwaroshywemo na ba Mpatsibihugu, ku kagambane n’u Rwanda. Amajyaruguru y’igihugu  hari Uganda itarebana ryiza n’u Rwanda, kandi yagira inyungu nyinshi, mu kubogamira ku nyungu za SADC, mu gihe yaba ifite amakimbirane n’u Rwanda.

Uyu mukino u Bufransa bwinjijemo u Rwanda, ni umukino wo kwitonderwa cyane, tugendeye ko Mozambique igifite ibisare by’amakimbirane yakibesheje mu ntambara ndende; kandi iyo ntambara iramutse ikangutse, mu buryo ubu cyangwa ubundi ikaba yahangayikisha ibihugu bya SADC. Ibihugu bya SADC kandi byaryoherwa, no kubona u Bufransa buzibukira burundu umushinga wabwo, wo muri Cabo Delgado, ubu usa n’aho wubaraweho n’u Rwanda.

Amwe mu mayeri y’urugamba, ni uguca intege uwo muhanganye, iyo hari uburyo bushoboka bwose bwo kumuturuka mu bitugu. Ibi bivuze ko ibihugu bya SADC nibyinjira mu makimbirane n’u Rwanda; bishobora kubona umuvuno wo kuba u Rwanda rwasohoka muri Mozambique, rujya kurwana ku rugo. Ibi bikaba bisobanuye ko amakimbirane y’u Rwanda n’ibihugu bya SADC muri Mozambique, yaba ay’intambara yeruye cyangwa se iy’ubutita; yaha amahirwe menshi, abarwanya Leta y’u Rwanda, mu buryo bwa Demokrasi cyangwa se bw’intambara. Ibi bikaba bisobanuye ko nta gitangaza kirimo, habonetse umuyaga w’impinduka utwawe n’imbaraga nyinshi zitagaragara –nyamara zihishwe inyuma na SADC-, zitwara abarwanya ubutegetsi bwa Kigali; n’ibyemezo bitentebura Kigali, n’ubundi yarimo irira ku mpembyi. Biramutse bigenze bitya, ingoma ya FPR-Inkotanyi igahirikwa kubera ubukubaganyi bwa Prezida KAGAME, no gukunda gusarurira mu nduru; iyi ngoma yazajya igenurirwaho ko, “Imbeba yakurikiranye akaryoshye mu nsi y’ibuye, ikahakura inda y’akabati!”