Yanditswe na Arnold Gakuba
Igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo havugwa ibitero bihuriweho n’ingabo za Uganda (UPDF) ndetse n’iza DR Congo (FARDC), bigamije guhashya no kumenesha abarwanyi b’Umutwe wa ADF, i Kigali mu Rwanda ho bibereye mu bushotoranyi ndengakamere. Ikinyamakuru cya Leta ya Kagame cyasohoye, kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2021, inkuru ifite umutwe ugira uti “Twabasabye kurambika intwaro baranga – Rutaremara ku ntambara u Rwanda rwatsinzemo Uganda i Kisangani“. Ese nta sano yaba iri hagati y’ibiri kubera muri DR Congo n’iyi nyandiko?
Mu bwishongozi bwinshi, iyo nkuru ivuga ko intambara yashyamiranyije ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda i Kisangani yamaze iminsi itandatu, yari yatangijwe na Uganda bikarangira ariyo itsizwe. Nyamara bizwi neza ko u Rwanda mu bushotoranyi Ari ntarushwa.
Iyo nkuru kandi ivuga ko mu ntambara yarwanywemo b’ibihugu bigera kuri bitandatu byarimo u Rwanda na Uganda, ngo u Rwanda rwigaruriye uduce twinshi tw’Uburasirazuba bwa DR Congo n’igice cya Kisangani. Ikagira iti “mu gihe Uganda nta gice yari yafashe bidasubirwaho.” Ese ingabo za Uganda zo zari ziherereye he? Mu kirere? Icyi ni ikindi kinyoma karundura n’ubwo kivanzemo n’ubuswa bwinshi cyane.
Nyamara ariko, mu kwivuguruza kw’iyi nkuru, ivuga ko “Tito Rutaremara yabwiye IGIHE ko kubera ko u Rwanda rwari rwafashe uduce twinshi, Uganda yarusabye ko rwabaha hamwe mu duce rwafashe bakaba bahakorera.” Ibi bivuga ko Uganda n’ayo hari aho yari yarafashe cyangwa iherereye kandi yahakoreraga icyo gihe? Wakwibaza impamvu rero yaba yarasabye u Rwanda ko rwayiha aho gukorera? Ese ubundi yaba yarendaga kuhakorera iki?
Mu kongera kwivuguruza, iyo nkuru ivuga ko u Rwanda rwari rufite ikibuga cy’indege nyuma Uganda yo ikaba yari yatoranyije ahari ibirombe by’amabuye y’agaciro n’ibiti by’agaciro. Ibi bigaragaza rero ko Uganda hari aho n’ayo yari ifite.
Mu buryarya buvanze no kwiyererutsa no gusebanya, ngo u Rwanda rwari rufite ikibuga cy’indege indege rwimye inzira Uganda yo gutwara amabuye y’agaciro n’ibiti, ngo rwanga ko Uganda isahura umutungo wa DR Congo. Nyamara ariko, raporo z’ubukungu zo mu myaka yakurikiye icyo gihe kivugwa muri iyo nkuru, u Rwanda rwagaragaye mu bihugu bya mbere muri Afrika byohereje amabuye y’agaciro mu mahanga? Ninde wibye menshi hagati y’u Rwanda na Uganda? Kwikuraho icyaha ukagihirikira abandi!
Iyo nyandiko yemeza ko ugushyamirana hagati y’ingabo za Uganda n’u Rwanda ngo byatewe n’uko u Rwanda rwangiye Uganda ko itwara umutungo wa DR Congo. Nyamara witegereje neza wasanga ahubwo byaratewe n’ishyari n’ubusambo by’u Rwanda rwaba rwarashatse kwiharira.
Akumiro ni amavunja. Iyo nkuru yagize Rutaremara umunyamateka w’intambara ya Kisangani, ariko ntiyamwerekana nk’umunyamateka ahubwo nk’uwaruhari imbona nkubone maze akaba yarireberaga ibyahabereye, akaba n’umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda muri urwo rugamba. Nyamara ariko, twibutse ko ibyo biba, ndetse no mu nyandiko zanditswe kuri iyo mirwano yashyamiranije u Rwanda na Uganda, Rutaremara ntaho yigeze agaragara.
Mu karimi keza kuzuye ububeshyi ka Tito Rutaremara, iyo nkuri isobanura uko urugamba rwashyamiranije Uganda n’u Rwanda i Kisangani rwabaye, nkuwari ahari imbona nkubone, maze bikarangira Uganda itsinzwe.
Iyo nkuru iragira iti “Muri iyo mirwano, Ingabo za Uganda zaharaniraga kwambuka ikiraro kiri ku mugezi wa Tshopo gitandukanya Kisangani y’Amajyepfo yarimo Ingabo z’u Rwanda n’iy’Amajyaruguru yarimo iza Uganda“, bigaragara rwose ko bivuguruza ibyavuzwe ko Uganda nta gace yari ifite. Ibyo byari amabeshyo n’ubwishongozi.
Iyo nkuru yemeza ko imirwano yashyamiranyije u Rwanda na Uganda i Kisangani yaba yaraguyemo abasirikare ba Uganda bagera ku 2,000. Nyamara ariko ntacyo ivuga kubaba barayiguyemo ku ruhande rw’u Rwanda. Ibi nabyo bihishe byinshi.
Dore amagambo ya rurangiza y’iyo nkuru “Tito Rutaremara avuga ko uku gutsindwa kwa Uganda kuri mu bishobora kuba bituma ubutegetsi bw’icyo gihugu bureba nabi ubw’u Rwanda“. Ikongeraho iti “ndetse abanyarwanda bafatiwe muri icyo gihugu bakagirirwa nabi nkuko bimaze igihe bikorwa guhera mu 2017“.
Ubusesenguzi
Guhera 2019, u Rwanda rwafunze imipaka yarwo na Uganda ruvuga ko Uganda ihohotera abaturage barwo.
Iyo nkuru yasohotse mu gihe imyaka igiye gukabakaba muri itatu u Rwanda rufuze imipaka yarwo na Uganda, rwibasiye abaturage ba Uganda batuye hafi y’umupaka yarwo aho bamwe bashimutwa bakicwa abandi bagakorerwa iyicarubozo.
Ikindi kandi, iyo nkuru igaragaza ko u Rwanda rwatsinze Uganda i Kisangani, kandi Uganda ngo ariyo yari yabaye gashozantambara ishaka gusahura umutungo wa DR Congo, isohowe mu gihe Uganda yemerewe na DR Congo kujyana ingabo zayo mu burasirazuba bw’icyo gihugu muri gahunda yo gufatanya kurwanya abarwanyi b’umutwe wa ADF wigamba kugaba ibitero by’amabombe muri Kampala no mu duce dutandukanye twa Uganda, amabombe amaze guhitana inzirakarengane nyinshi, kandi uwo mutwe ukaba ufite ibirindiro muri DR Congo.
Twongereho ko, nk’uko bitangazwa na bamwe mu bahanga mu by’umutekano w’akarere, urugamba Uganda na DR Congo birimo ubu, rwagombye kuba rushyigikiwe b’ibihugu by’akarere mu rwego rwo guhashya iterabwoba n’ibikorwa by’ubwiyahuzi hagamijwe kwimakaza umutekano urambye.
Nyamara ariko u Rwanda rumeze nk’urwibereye mu munyenga, nk’aho ntacyo ibyo Uganda na DR Congo birimo birubwiye kandi rwirirwa rusakuza ko rushyigikiye ko mu karere, muri Africa ndetse no ku isi yose haba umutekano. Nyamara ariko, bizwi neza ko ingabo z’u Rwanda zitigeze ziva burundu mu burasirazuba bwa DR Congo kubera indonke Leta ya Kagame ifiteyo. Ese aho u Rwanda ntirwaba rwihishe inyuma ya ADF? Ese aho ntibyaba biraterwa n’uko u Rwanda rwaba rushyigikiye ADF? Aho agahuru k’imbwa ntikaba kagiye gushya maze rukajya ku mugaragaro?