Yanditswe na Nkurunziza Gad
Umugabo w’imyaka 28 y’amavuko yuriye inyubako yitwa ‘La Bonne Adresse’ ageze muri Etaje ya kabiri arasimbuka agwa hasi, mbere yo gukora iki gikorwa yari yavuganye n’umwe mubo mu muryango we amubwira ko arambiwe ubuzima kubera ibibazo byamurenze.
Ku manywa y’ihangu kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Nzeri 2021, uwitwa Mutabazi Eric, yahamagaye umwe mubo mu muryango we amubwira ko afite ibibazo byinshi byamurenze, akaba agiye kubishyiraho akadomo. Uyu bavuganye ngo yamubajije aho agiye, undi amubeshya ko agiye ku nyubako yitwa ‘Grande Hotel’ arangije ajya ku yitwa ‘La Bonne Adresse’.
Uwaduhaye amakuru yakomeje avuga ko uyu mugabo yinjiye mu nyubako ya ‘la Bonne adresse’ iteganye n’inyubako izwi ku izina rya Centenary house hamwe n’indi ikoreramo Simba Super Market, yambaye ipantaro y’ikoboyi, umupira w’imbeho ufite ingofero, ama lunette ya fume hamwe n’inkweto za supresse z’umweru, akazamuka hejuru muri etaje ya kabiri.
Yagize ati “Azamuka namurebaga kuko yageze imbere y’iyi nyubako arabanza arahagararaaaaa aterefona umuntu arangije arazamuka[…]hashize akanya gato nibwo twagiye kubona tubona umuntu arahanutse agwa hejuru y’imodoka yari ipariktse hasi aravunagurika ahita ajya muri ‘coma’ ikweto zivamo.”
Arakomeza ati “Tukiri aho dutegereje imbangukiragutabara haje umudamu avuga ko ari mwene wabo ngo bari bamaze kuvugana kuri telephone amubwira ko afite ibibazo byinshi byamurenze, akaba agiye kubishyiraho iherezo.”
Andi maukuru twamenye ni uko uyu mugabo watabawe agihumeka, yagejejwe mu bitaro bya CHUK abaganga bakagerageza kumwitabo ariko biba iby’ubusa kuko byarangiye yitabye Imana.
Kwiyahura, kwahurwa
Mu bihe bitandukanye mu bice bitandukanye by’u Rwanda hagiye humvikana inkuru z’abiganjemo ab’igitsinagabo bivugwa ko biyahuye, ariko abo mu miryango yabo bakanyomoza aya makuru bavuga ko nta mpamvu nimwe yatuma umuvandimwe/uwo bafitanye isano yiyahura.
Muri Gashyantare 2020, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Umuhanzi Kizito Mihigo yiyahuriye muri kasho aho yari afungiye agahita apfa. Ibi byahise byamaganirwa kuri n’abatari bacye bahamya ko uyu muhanzi wari umukirisitu ukomeye ndetse akaba n’impirimbanyi y’amahoro atari kwiyahura.
Hari n’abamaganiye kure ibyatangajwe na polisi bashingiye ku kuba muri kasho zo mu Rwanda nta mashuka abamo yewe ngo n’ikiringiti kimwe kiyoroswa n’abarenze umwe.
Muri Kamena 2021, Me Bukuru Ntwali, umunyamulenge wari impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu byavuzwe ko yiyahuye asimbutse mu nyubako iri Nyabugogo yitwa ‘Inkundamahoro’.
Bikimara kuba, ibinyamakuru byo mu Rwanda bizwiho kuba hafi y’ubutegetsi byahise bitangaza ko Me Bukuru yafatiwe muri Lodge arimo gusambana bagaragaza n’ifoto y’umukobwa basambanaga, umugore we ngo amugwa gitumo undi ahita ajya kwiyahura.
Abana, inshuti, abavandimwe ndetse n’umugore we, bahise babyamaganira kure bavuga ko Me Bukuru yari umupasiteri atari gukora ‘Icyaha’ cyo gusambana ndetse ko atari no kwiyahura bashimangira ko ‘yahuwe’ azira ukuri yari amaze iminsi avuga ku kibazo cy’abanyamulenge bari kwicwa muri Kivu y’Amajyepfo muri Repuburika ya Damukarasi ya Congo, agatunga urutoki Leta y’u Rwanda.
Izi ni ingero nkeya, ariko ahari n’abandi benshi byagiye bivugwa ko biyahuye bikanyomozwa n’abo mu miryango yabo, RIB nayo igatangaza ko igiye gukora iperereza ariko abantu bagategereza ko itangaza ibyarivuyemo bagaheba.