Yanditswe na Frank Steven Ruta
Ku gicamunsi cyo kuwa Kane tariki ya 16 Nzeli 2021 nibwo Dr Kayumba Christohpher yatezwe amatwi n’Ubushinjacyaha, bwamusanze aho afungiwe uri Kasho ya Police na RIB ku Kicukiro.
Ni nyuma y’iminsi itandatu yari ishize Dr Kayumba Christopher ari mu gikorwa cy’imyigaragambyo y’ituze yatangiye yo kwiyicisha inzara, nk’imwe mu nzira zo guharanira ko uburenganzira bwe bwo kumvwa kandi bukubahirizwa.
Nk’uko umwunganizi we mu mategeko, yabitangaje, Dr Kayumba Christophe yagaragaraga nk’umuntu ufite integer nke, watangiye kuzana iminkanyari ku ruhu nk’ikimenyetso cy’amazi make mu mubiri. Yavugaga mu ijwi rito cyane riri hasi, ku bw’imbaraga nke.
MU BIBAZO BYOSE YAHASWE N’UMUHINJACYAHA, Dr Kayumba Christophe yakomeje gusubiza abihakana, avuga ko byose ari ibihimbano byacuzwe akimara gutangaza urugendo rwe rwa politiki, anyuze mu ishyaka we n’abo bari kumwe bashinze ryitwa RPD.
Dr Kayumba Christopher yabwiye umushinjacyaha ko ikigamijwe ari ukumubuza gukora politiki, kandi ko ari no gutambamira urubanza arimo yareze asaba ko igihano yakatiwe cy’igifungo cy’umwaka umwe ku byaha bikorerwa ku kibuga cy’indege cyavanwaho, kuko ngo nabyo byari ibihimbano.
Dr Kayumba Christophe utamaranye umwanya munini n’umushinjacyaha, yashoje asaba kurekurwa by’agateganyo, akaburana adafunzwe, kuko nta cyaha gishya bamukurikiranyeho cyatumye afungwa, kuko ibyo bamurega byose hari hashize amezi atanu yose babimumenyesheje kandi akaba atarigeze akenerwa n’ubutabera ngo agire umunsi n’umwe abura.
Umwunganizi wa Dr KAYUMBA Chritopher ni Me Seif Ntirenganya Jean Bosco, atangaza ko bategereje umwanzuro w’ubushinjacyaha, hagati yo kuregera dosiye urukiko cyangwa se kumufungura agakurikiranwa ari hanze.
Ku ruhande rwe, Dr Kayumba akomeje gahunda ye yo kwiyicisha inzara.