Yanditswe na Arnold Gakuba

Ku matariki ya 29 na 30 Kanama 2021, u Rwanda rwongeye kwakira umunyacyubahiro uvuye mu gihugu cya Ethiopia. Uwo ni Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu Dr. Abiy Ahmed Ali. 

Ku gicamunsi cyo Ku Cyumweru tariki ya 29 Kanama 2021, nibwo Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Dr Abiy Ahmed Ali yageze mu Rwanda. Akihasesekara, we n’itsinda rimuherekeje yakiriwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali na Dr. Vincent Birura, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda. Bigaragara ko abanyacyubahiro benshi basuye u Rwanda bakunze kwakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga. Ashobora kuba ariko porotokole y’u Rwanda ibiteganya.

Dr Abiy Ahmed Ali mbere yo kuza mu Rwanda yari yaciye mu gihugu cya Uganda aho yagiranye ibiganiro na Perezida Museveni mu ngoro y’umukuru w’igihugu iherereye Entebbe.

Ku mugoroba wo ku wa 29 Kanama 2021, muri Village Urugwiro, ingoro ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda iherereye ku Kacyiru, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yakiriwe na perezida Paul Kagame maze bagirana ibiganiro byo mu muhezo. 

Amakuru dukesha Twitter ya Village urugwiro atangaza ko Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed bagiranye ibiganiro byihariye. Nta makuru arambuye yatangajwe ku bishobora kuba bikubiye mu ngingo aba bombi bibanzeho. Ibi bikaba bigaragaza ko ibyo baganiriye ari amabanga yabo uko ari babiri, bakaba batarashatse ko bijya ahagaragara.

Uru ruzinduko rwa Dr. Abiy Ahmed Ali, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia ruje mu gihe igihugu cye cya Ethiopia kirimo umutekano muke watejwe n’Umutwe wa TPLF mu Ntara ya Tigray. Imvururu zo mu Karere ka Tigray zaguyemo abaturage benshi ndetse ababarirwa mu bihumbi bavanwa mu byabo. Izi mvururu zatangiye kuva muri 2019, ubwo Dr. Abiy Ahmed Ali, Umunya-Oromo yabaye uwa mbere wageze ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, akagerageza guhindura byinshi muri politiki y’iki gihugu cyari kimaze imyaka irenga 30 kiyobowe n’Abanyatigray baba baranze kwemera impinduka, bagatangira kwigumura ku butegetsi.

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed Ali, yaherukaga gusura u Rwanda muri 2019. Perezida Paul Kagame we akaba yarasuye bwa mbere Ethiopia ku wa 25 Gicurasi 2018,  akubutse mu nama ya VivaTech mu Bufaransa. Hari nyuma gato y’uko Dr. Abiy Ahmed Ali atorewe kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu asimbuye Hailemariam Desalegn.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Kanama 2021, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Dr. Abiy Ahmed Ali yasoje uruzinduko rwe yagiriraga mu Rwanda, aho ku kibuga cy’Indege i Kanombe yaherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta aho kuba Perezida Paul Kagame nk’uko bisanzwe bigenda ku bashyitsi b’imena. Ibi bikaba bisobanuye byinshi ku basesenguzi batabura gukeka ko ibiganiro hagati y’aba bayobozi ba Ethiopia n’u Rwanda bitagenze neza.

N’ubwo ibyavuye mu ruzinduko rwa Dr. Abiy Ahmed Ali bitasobanuwe neza, ababirebera kure barasanga Ministre w’intebe wa Ethiopia yaba yaje kuvugana na Paul Kagame ku kibazo cy’intara ya Tigray yo mu majyaruguru ya Ethiopia ubu ibarizwamo intambara ikomeye.

Abakomoka muri Tigray bakaba barayoboye igihugu cya Ethiopia biganje mu butegetsi mu gihe cy’imyaka 30, muri yo myaka imyinshi igihugu cyayoborwaga na Ministre w’intebe Meles Zenawi w’umunyatigray wabaye inshuti ukomeye ya Perezida Kagame ndetse bikaba bivugwa ko yafashije FPR mu ntambara yayigejeje ku butegetsi mu 1994 dore ko yanabiherewe n’umudari w’ishimwe na Leta y’u Rwanda.

Si ibyo gusa kuko Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, umunyatigray uyobora umuryango w’isi ushinzwe ubuzima (OMS/WHO) wakunze gushyirwa mu majwi mu kubogamira ku nyeshyamba za TPLF ari inshuti y’akadasohoka ya Perezida Kagame.

Mu minsi ishize byavuzwe cyane ko Perezida Kagame yaba ashyigikiye inyeshyamba zo muri Tigray ibi bikaba byararakaje benshi mu ba nya Ethiopia.