Umurambo w’umunya Uganda warasiwe mu Rwanda birangiye utanzwe!

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru dukesha ikinyamakuru “Daily Monitor” cyandikirwa muri Uganda nk’uko cyabisohoye mu nyandiko yacyo yo kuri iki cyumweru tariki ya 29 Kanama 2021, aravuga ko noneho umurambo wa wa munya Uganda warashwe n’abashinzwe umutekano b’u Rwanda byarangiye Leta y’u Rwanda yemeye kuwutanga.

Abakozi mu by’ubuzima b’u Rwanda bashyikirije ubuyobozi bwa Uganda isanduku irimo umurambo w’umucuruzi Justus Kabagambe wo muri Uganda warasiwe mu Rwanda ku itariki ya 18 Kanama 2021, ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 29 Kanama 2021, nyuma y’iminsi 11 yose warimanywe na Leta y’u Rwanda, wagejejwe ku mupaka wa Gatuna mu Karere ka Kabale, uhabwa Leta ya Uganda hari n’abavandimwe ba nyakwigendera. Abategetsi b’u Rwanda ariko ntiberekanye igihanga (ibyo bamufatanye) kugirango bagaragaze ko nyakwigendera yakoraga magendu nk’uko byavuzwe mbere. 

Nyuma yo kwakirwa umurambo w’uwo mu nya Uganda wa gatandatu warashwe n’abashinzwe umutekano b’u Rwanda kuva icyo gihugu cyafunga umupaka wacyo na Uganda muri 2019, abayobozi b’Akarere ka Kabale basabye abavandimwe ba nyakwigendera guhita bamushyingura kuko yatangiye kubora.

Justus Kabagambe uzwi ku izina rya Kadogo yitabye Imana afite imyaka 25, akaba yari atuye mu Mudugudu wa Rutare, muri Bigaga- Butanda, mu Karere ka Kabale. Yarasiwe mu Kagari ka Kitovu, muri Bukwasuri mu Karere ka Burera mu Rwanda. Ni nko mu kirometero kimwe uvuye ku mupaka wa Uganda n’u Rwanda, akaba ngo yaraziraga kwinjiza magendu irimo waragi n’amavuta yo kwisiga. 

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Madamu Chantal Marie Uwanyirigira, wari ayoboye intumwa z’u Rwanda, yavuze ko nyakwigendera yateye amahane nyuma yo gufatanwa magendu ya waragi maze bigatuma abashinzwe umutekano bamurasa. Yagize ati “Igihe yafatwaga, yateye amahane ashaka kurwanya abashinzwe umutekano b’u Rwanda maze bituma bamurasa”. Yongeyeho  ati “Kwinjiza ibicuruzwa biva muri Uganda mu Rwanda ni icyaha Abagande bagomba kureka ”. 

Abategetsi b’u Rwanda kandi bashyikirije Leta ya Uganda umuhungu w’imyaka 11 witwa Nohiri Mbesha, utuye muri Butanda mu Karere ka Kabale, bavuga ko nawe yatawe muri yombi muri icyo gikorwa cyo gucuruza magendu.

Babajijwe ibyafatanywe nyakwigendera kugira ngo bigaragaze ko yishoye mu bucuruzi bwa magendu, abashinzwe umutekano b’u Rwanda bavuze ko ibintu byangiritse n’aho waragi ikameneka igihe bashyamiranaga. 

Bwana Nelson Nshangabasheija, umuyobozi w’Akarere ka Kabale, wari uyoboye intumwa za Leta ya Uganda yamaganye icyo gikorwa cyo kurasa no kwica Abanya Uganda baregwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi “nk’aho nta bundi buryo” abayobozi b’u Rwanda bashobora gukoresha.

Bwana Nshangabasheija yagize kandi ati “Ntabwo hakenewe imirwano nk’iyo kuko abantu bo ku mipaka ari abavandimwe kubera gushyingirana”. Yongeyeho ati “Abantu ku mipaka bagomba kubana neza aho kwicwa kubera ko bambutse umupaka. Ndifuza ko abaperezida b’ibihugu byombi bakemura ibibazo byatumye hafungwa ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati ya Uganda n’u Rwanda.”

Nyakwigendera asize umugore witwa Jane Tukahirwa w’imyaka 25, n’abana babiri.