U Bubiligi buravuga ko buhangayikishijwe n’ibirimo kubera muri Kivu y’amajyaruguru

Kinshasa, 9 Gashyantare 2024- Igihugu cy’U Bubligi cyagaragaje impungenge zikomeye zifitanye isano n’ubwiyongere bw’imirwano mu Ntara ya Nord-Kivu, mu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’U Bubligi yatangaje ibi mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku rubuga rwa ambasade y’U Bubligi muri RDC. Iki gikorwa cyerekana ko U Bubligi buhangayikishijwe n’ubwiyongere bw’imirwano muri Nord-Kivu, bikaba byongera ibibazo ku baturage ba RDC, cyane cyane mu burasirazuba bw’igihugu aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje gukora ibyaha bikomeye.

Iri tangazo ry’U Bubligi ryagarutse ku ngaruka z’imirwano kuri Nord-Kivu, aho abaturage bagera kuri miliyoni 5,5 bamaze kwimurwa mu byabo, muri bo miliyoni 2,5 bakaba bari muri Nord-Kivu yonyine. Iyi mibare iteye inkeke igaragaza ubukana bw’ikibazo n’akamaro ko guhagarika ibikorwa by’imirwano no kurengera uburenganzira bwa muntu. U Bubligi, nk’igihugu cyita ku bikorwa by’ubutabazi, cyiyemeje gukomeza gutera inkunga imfashanyo mu karere, mu rwego rwo kugoboka abaturage b’abakongomani bari mu kaga.

Itangazo ryakomeje rivuga ko hakwiye kuba ihagarikwa ry’imirwano n’imitwe yitwaje intwaro, ndetse n’uko u Rwanda rugomba guhagarika inkunga yarwo ku mutwe wa M23. Ubufatanye bw’ingabo za Congo (FARDC) n’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR bwavuzweho, n’akamaro ko guhagarika ubufatanye n’imitwe yitwaje intwaro. U Bubligi bwanashimangiye ko igisubizo cy’ibibazo bya Congo kitari mu ntambara, ahubwo ko hakwiye kongerwamo imbaraga mu nzira za dipolomasi na gahunda z’akarere, ndetse no gukemura impamvu z’ingenzi zitera amakimbirane.

Iki gihugu cyiyemeje gukomeza gufatanya n’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari n’uburasirazuba bwa RDC mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano, mu gihe cy’ubuyobozi bwacyo mu muryango w’ubumwe bw’uburayi na nyuma yaho. Ibi byose bibaye mu gihe umwuka mubi ukomeje kwiyongera i Kinshasa, aho habaye imyigaragambyo imbere y’ambasade z’ibihugu by’uburengerazuba, byinshi muri byo bishinjwa kudakora ibihagije mu guhagarika imitwe y’inyeshyamba nka M23 ishyigikiwe n’u Rwanda, nk’uko raporo z’impuguke za Loni n’ibihugu by’uburengerazuba bibigaragaza. Mu gihe Belgique yashyizwe mu majwi na bamwe mu baturage ba Congo nk’igihugu gishyigikira u Rwanda, nta myigaragambyo yabereye imbere y’ambasade yayo i Kinshasa kugeza ubu.