Kinshasa: Urugendo rwa kabiri rwa Perezida w’U Burundi mu gihe kitarenze ukwezi

Ku itariki ya 13 Gashyantare 2024, Prezidansi y’Uburundi yatangaje ku rubuga nkoranyambaga X ko Perezida Evariste Ndayishimiye yagiye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Urugendo rwe ruza mu rwego rw’inshingano ze nk’ukuriye umugambi wo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro, umutekano, n’ubufatanye hagati ya RDC n’ibihugu by’akarere.

Akigera yo, Perezida Ndayishimiye yakiriwe na Ministre w’intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sama Lukonde Kyenge.

Kuri uyu mugoroba wo ku wa kabiri Perezida Ndayishimiye yakiriwe na mugenzi wa Repubulika Iharanira Demokarasi, Felix Tshisekedi mu ngoro ya Perezida iri muri Cité de l’Union Africaine.

Hari amakuru avuga ko hari ingabo z’Uburundi zishyigikiye leta ya Congo mu ntambara irwanya umutwe w’inyeshyamba wa M23, n’ubwo Uburundi butaremeza ku mugaragaro ayo makuru.

Uruzinduko rwa nyuma rwa Perezida w’Uburundi i Kinshasa rwaherukaga ku itariki ya 20 Mutarama 2024, mu muhango wo kurahira kwa Perezida Felix Tshisekedi.

Abakurikiranira hafi ibibera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bavuga ko urugendo rwa Perezida Ndayishimiye rufite aho ruhuriye n’umutekano muke ukomeje kuba ikibazo muri RDC n’ibice bihegereye, aho ibyago by’intambara ikomeye biri kuzamuka.

M23, ishyigikiwe n’u Rwanda nk’uko byemezwa n’Umuryango w’Abibumbye irimo kubona intwaro zikomeye zirimo na za bulende ziriho intwaro zihanura indege, hateganywa koherezwa ingabo hafi 3000 z’Abanyafurika y’Epfo gufatanya n’ingabo za Congo na Tanzania zo mu muryango wa SADC, ibi byombi bigaragaza ko ibikorwa bya gisirikare biri kwiyongera muri aka karere. Kandi, kuba ingabo z’Uburundi zigaragara cyane ku mupaka n’u Rwanda, nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Ingabo w’Uburundi, birushaho gutera impungenge bikagaragaza itutumba ry’intambara ikomeye.

Imirwano irimo kubera mu burasirazuba hafi y’umujyi wa Goma ikomeje gukaza umurego mu gihe hari ukwiyongera k’ibikorwa bya propaganda itihishira ishyigikiye M23, cyane cyane mu Rwanda, binyuze mu nzira zitandukanye harimo cyane cyane imbuga nkoranyambaga, bikaba biteye impungenge z’uko amakimbirane ashobora kuba menshi mu baturage b’akarere.

Uruhare rw’ibihugu byinshi muri iki kibazo rushobora kuvamo imirwano y’imbonankubone hagati y’ibihugu byo mu karere, bitandukanye n’ibikorwa twari dusanzwe tumenyereye byibanda ku gutera inkunga imitwe y’inyeshyamba cyangwa ya politiki ariko ibihugu bitarwanye hagati yabyo byeruye.