KOKO SE, AMBASSADE Y’U RWANDA I PARIS IRAFUNZE? : AMBASSADEUR JMV NDAGIJIMANA

– ESE KOKO IGIHUGU CY’U RWANDA N’UBUFARANSA BYABA BIGIYE KUBYARANA ABO ?

– Nibyo se koko, umubano w’u Rwanda n’ubufaransa waba ugiye kugana muri « kera habayeho …..»

– Ko u Rwanda n’ubufaransa bicana umubano, ni nde ubyungukiramo ?

Bwana Ndagijimana Yohani Mariya Vianney afite uko abibona.

Uyu Ndagijimana Yohani Mariya Vianney tumumenyereye mu miryango iharanira demokarasi n’uburanganzira bwa muntu nka IBUKA BOSE-RENGERABOSE.

Ndagijimana yabaye Ambassaderi w’u Rwanda i Paris mu Bufaransa kuva muri 1990 kugeza mu kwa kane 1994.

Uyu Ndagijimana Jean Marie Vianney , yagizwe Ministri w’Ububanyi n’amahanga muri gouvernement ya mbere ya FPR/Inkotanyi, umwanya yamazeho amezi atatu gusa, kuva mu kwa kalindwi 1994 kugeza mu kwa cumi 1994. Tubibutse ko FPR/Inkotanyi iyoboye u Rwanda muri iki gihe, yafashe ubutegetsi nyuma y’intambara yateye ku banyarwanda guhera ku itariki ya mbere z’ukwa cumi mu mwaka w’1990, intambara yahitanye imbaga itabarika y’abenegihugu n’abanyamahanga, maze ubwicanyi bukomereza ku impunzi z’abanyarwanda zari imbere mu gihugu nka kibeho, no mu mahanga, ahavgwa cyane akaba ari muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Uyu Ndagijimana Jean marie Vianney , yaje guhunga u Rwanda, ubu akaba aba mu gihugu cy’ubufaransa.

Bwana Ndagijimana Jean Marie Vianney yatangiye atubwira niba koko ambassade y’uRwanda mu bufaransa yarafunze ?

Ndagijimana aremeza ko impamvu ikibazo cy’urupfu rwa Prezida Habyarimana ku ya 06 mata 1994 gikomeza gutokoza umubano w’u Rwanda n’u bufaransa, ngo ni uko FPR iyoboye igihugu muri iki gihe, ngo ariyo yaba yarahanuye iyo ndege. Kuri we akavuga ko u Rwanda ari nk’aho rwagize ruti « Reka abazungu tubatere ubwoba », kandi ko ngo Perezida Kagame yaba nawe ngo hari aho yiyemereye ko ari we warashe iyo ndege.

Bwana Ndagijimana aravuga no ku isano hagati y’iriya ndege yahanuwe n’iyicwa rya Perezida Ndandaye Melchior w’U Burundi.

Bwana Ndagijimana twanamubajije icyo avuga ku mashusho amaze iminsi ahererekanywa ku mbuga nkoranya mbaga, ariya ariho ababyeyi bahetse abana basabiriza, n’umugabo ubirukana ndetse abita ibiterahamwe.

None se Bwana Ndagijimana aravuga iki kuri iriya mvugo ngo NDA NDAMBARA YANDERA UBWOBA ?

Bwana Ndagijimana Yohani Mariya Viane yagize n’icyo avuga ku nfungwa z’abanyarwanda, ari abo mu gihugu imbere, ari na bariya ba Arusha barangije imanza ubu bakaba baraheze mu kirere.

Bwana Ndagijimana akaba asaba abantu bose kudakomeza kurebera ibyo byose, kuko ku banyarwanda hakenewe ubwiyunge, kunvikana, kutabeshyana no kudacuranwa.

Ikondera libre, 29/10/2017.