Louise MUSHIKIWABO ati: ibiyagano byanjye narangije kubirya!

Louise Mushikiwabo, Ministre w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda

Yanditswe na Robertson Mutijima

Mu Kiganiro Ministre w’u Rwanda w’ububanyi n’amahanga, Louise mushikiwabo yagiranye n’ibitangazamakuru mpuzamahanga bikoresha ururimi rw’igifaransa, RFI na TV5 ndetse na Le Monde ku cyumweru ku wa 29 Ukwakira 2017, yavuze ko ubutegetsi bw’i Rwanda we bumunyuze kuko ibintu bigenda neza ndetse ahubwo ababunenga ari abatumva u Rwanda icyo ari cyo.

Icyo Mushikiwabo atavuze ni ibyo yakomeje kubwira inshuti ze zimubaza icyo afatanya n’abicanyi. Igihe kimwe ubwo Mushikiwabo yasuraga incuti ze zo mu Bubiligi ari kumwe na mukuru we Anne Marie akiri ministre w’itangazamakuru bamubajije uburyo atinyuka kuyoboka leta yica abantu ndetse ikaba yica n’aba réscapes ibaziza ko bavuze ibidasa n’ibyo ishaka, Mushikiwabo yahise arakara arababwira ngo “Twumvikane, niba murakajwe n’uko mutabonye indishyi z’akababaro jye narazihawe, ndazifite, ndakora kandi nishimiye ibyo nkora. Uwo birakaje muri mwe na we azajye gushaka ibye biyagano”.

Anne Marie wabonaga ko murumuna we yahaze Chivas (inzoga) yamukandagiye ku kirenge, maze Mushikiwabo ahita amubwira ngo: “Anne Marie, ndakwiyamye undeke. Sinyobewe ko bavuga ko Lando yishwe na FPR. Yenda ni byo cyangwa si byo n’iyo FPR itamwica abahutu bari kumwica cyangwa FPR ikazamwica  idashatse gukorana na we. Nsubiyemo rero ko jyewe leta yampaye ibiyagano, akazi nkora ni yo mpozamarira yanjye namwe muzashake iyanyu. Naho kuba ari abicanyi se ni nde utabizi? Ubu uri aha utazi ko FPR ari abicanyi? Mu gihe bataranyica reka mbe nikorera akazi mumveho.”

Mushikiwabo rero kimwe n’abandi banyarwanda abahutu n’abatutsi babaga mu Rwanda ni umucakara nk’abandi, ni umuhutu wa leta ya FPR kimwe n’abandi. Mushikiwabo arabizi ko FPR ari abicanyi, azi ko bashobora kumwica igihe cyose, arakuramo aye nk’abandi basahuzi bose ibindi biribazwa.

MUSHIKIWABO IDOSIYE YO KWA RWIGARA IRAMUBANGAMIYE

Kuba Mushikiwabo yarakomeje guceceka kuri dossier y’abo kwa Rwigara si iyindi mpamvu. Bariya bakobwa bo kwa Assinapol Rwigara, ari bo Anne na Diane bahuriraga kenshi na  Mushikiwabo kwa Kimenyi Alexandre muri California dore ko bose Kimenyi yabafashije.

Kimwe na Mushikiwabo, bariya bakobwa na bo batarabona amacumbi ku mashuri bacumbitse kwa Kimenyi mu rugo mbere  yo gutangira amashuri. Benshi banavuga ko ari we wafashije umupfakazi wa Kimenyi, ari we Mathilda Mukantabana kuba ambassadeur w’u Rwanda i Washington uretse ko hari n’abavuga ko ngo yaherewe umwanya ko yaba ari we wipfakaje.

Ibyo ari byo byose, Mushikiwabo kwitandukanya n’abo kwa Rwigara biramugoye cyane kuko baziranye imbere n’inyuma  Ku bazi Mushikiwabo rero, bazi ko ari umuhanga mu kwihakana inshuti n’abavandimwe mu gihe cyose abungabunga Ibyapfa cyangwa ibiyagano n’impozamarira yahawe na FPR.

Abavugana na Mushikiwabo ababwira ko Diane yahubutse, ngo aba yarabanje kumushaka bakavugana kuko FPR ari abicanyi babigize umwuga atari abo kwisukira. Mushikiwabo mu kwikura mu isoni yanahamagaye bamwe mu bo mu muryango wa Diane ababwira kumubuza kwiyamamaza, ati : “mwamubwiye akoroshya ko atari we wa mbere n’uwa nyuma FPR yiciye cyangwa isenyeye?” Ndetse yabaye nk’uwemeza ko na Ndasingwa yishwe na FPR kuko yavuze ati “twebwe ntiduhoze se?” Gusa abo yabibwiraga bamubwiye ko Diane akuze bihagije atari uwo guhatirwa kureka ibitekerezo bye.

Kwa Mushikiwabo na bo  FPR iteganya kubasenyera

Ninzi Hotel

Kuba Mushikiwabo abwira abo kwa Diane ko ntawe uburana n’umuhamba, ko atari bo ba mbere n’aba nyuma FPR yiciye cyangwa isenyeye bifite inkomoko. Mu gihe Mushikiwabo asa n’uwemeza ko FPR ari yo yamwiciye musaza we, ku rundi ruhande Hotel ya Mukuru we Anne Marie yitwa Ninzi hotel iri ku Kacyiru na yo biteganijwe ko isenywa vuba aha ngaha. Iyo hotel iri hakurya y’imwe ya Ndamage  Top Tower iheruka gusenywa iri kuri boulevard de l’Umuganda ijya no kuri Presidence kwa Kagame. Leta iherutse kuvuga ko itujuje ibya ngombwa n’ubuziranenge kandi ikaba itabereye ikibanza irimo.  Mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka rero bamenyeshejwe ko bagomba kuvugurura babaha na plan bagomba gukurikiza.

Bamwe babanje gukeka ko ari ukwibasira umugabo wa Anne Marie, umuhutu w’i Nyamasheke  wahoze muri MDR. Nyuma ariko amakuru dukesha abegereye ibukuru avuga ko hari abantu bari hafi ya Kagame batishimiye Mushikiwabo bifuza kumubabaza kubera agasuzuguro abagiraho n’ubwishongozi. Ngo basanze gusenya Chez Lando byagaragara nabi kuko ifite amateka agifite agaciro, bahitamo kubabaza uriya muryango basenya Ninzi Hotel iri hafi y’iyahoze ari Meridien Umubano, bityo bakabababaza cyangwa se nibura bakabatera ubwoba.

Bishobora kuba rero ari byo bitera Mushikiwabo kwita Diane Umupfumu n’andi mazina yose adashobotse ngo yerekane ko ntaho ahuriye na we. Gusa uko bigaragara uyu munsi, Kagame ashobora kuvugurura guverinoma agakuramo bamwe mu baministre batashyigikiye ifungwa rya Diane cyangwa se abatagaragaje imbaraga mu kwamagana abafaransa.

Ikiganiro cyose cya Minister Louise Mushikiwabo n’abanyamakuru ba RFI, TV5 na Le Monde mu rurimi rw’igifaransa mwagisanga hano hasi: