KUBAHOZE ARI ABASANGIRANGENDO BA SHITANI PAUL KAGAME NA FPR INKOTANYI

Banyarwanda na mwe Banyarwandakazi, FPR INKOTANYI yo mu ibipapuro itaniyehe n’amasezerano ya Arusha ya Ngurinzira na bangenzi be na yo byashyize bikagaragara ko koko yari ibipapuro ? Amahoro arihe ? Ikinteye kwandika iyi nyandiko ni ibiganiro Mupende amaze gutanga kw’ikondera libre no mu ikiganiro ukuri k’ukuri cya Tharcisse Semana

Yavuze byinshi Kandi asanzwe ahabwa ibiganiro akinigura ariko nta rayamara ayapfapfa. Nagirango mubwire we na bangenzi be bahoze ari abasangirangendo ba SHITANI PAUL KAGAME NA FPR INKOTANYI ko  iyo FPR Inkotanyi iri mu mitwe yabo no mumpapuro atari yo tuzi twabonye rugikubita kandi na n’ubu. Iyo tuzi isa na  Kalinga ya ngoma ya basekuru banyu na baso iyo ngoma mbi  yari yaraciwe na kamparampaka y’iya 25 z’ukwacyenda 1961. 

Ibyo muvuga tubitega amatwi kandi tukanabiha agaciro kenshi. Icyo wowe Mupende na bangenzi bawe bakuriye hanze ku babyeyi bahunze repuburika bagakurikira Umwami Kigeli V NDAHINDURWA (NDAHINDURWA koko) ni uko muvuga ikintu kimwe muhuriyeho kandi cy’agaciro : Amateka mwabwiwe n’uburere mwahawe.

Mwaganirijwe agahinda ko kubura igihugu no kwirukanwa n’abari abagaragu babo muhabwa umurage w’amateka yanyu yuzuye urwango n’amarangamutima. Bigaragara ko akarengane karubanda birinze kukababwira. Ahubwo bababwira ko u Rwanda rwari Singapour. 

Bibiliya itubwira ko uburere umwana ahawe mu buto bwe arenda abusazana: Imigani 22. 6 Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, Azarinda asaza atarayivamo. Abanyarwanda bo bavuga ko ingeso ishira nyirayo apfuye. 

Musubira mu nyigisho za baso na basokuru banyu nkaza gasuku. Ni cyo gituma usanga urwango mufitiye abahutu rubatanga imbere. Ibyiza mwaba mushaka gukora bikabananira. Mwize Amategeko ariko ntimuyakurikiza na yo mwihaye yarabananiye. Kandi za kaminuza mwaraminuje mwikurikiriza ubudasa mwahawe n’ababyeyi akenshi bazi gusoma no kwandika gusa. 

Kuba nemera ukuri kwa bibiliya n’Ikorowani bindinda Kuba naza kugorora igiti cyakuze kigoramye. Sugutukana munyihanganire. 

Inkotanyi Mwaje mw’ishusho y’ababyeyi banyu mutwereka uburere mwatojwe. Ese mugirango hari icyo mwaduhishe ? Ba so na ba sokuru bari nka mwe. Twizere ko mutazabihakana cyangwa ngo babe aribo babigira ? 

Ingoma mwimitse i 1994 ni yo nta yindi Grégoire KAYIBANDA yarwanije kandi na mwe musigaye muvuga ko muyirwanya. Ni ukuri se cyangwa wenda uri muri (service de  renseignement extérieur) abatasi bakorera igihugu hanze? Ingenga bitekerezo yanyu ntaho itaniye ni iyabo mwasize i Kigali. Bitugora kumenya icyo mupfa nabo mwasize inyuma iyo mwandagaza Révolution yi 1959 n’abayigizemo uruhare. Abahutu bagannye FPR Inkotanyi na barwanije HABYARIMANA iyo bamenya kare ko mugononwa kuri révolution yabo n’ubu muba mukiri imbarara.

Bananiranye ni Inkotanyi kubera ibyi yi révolution mwabihinduye ingengabitekerezo ya génocide. 

Ku ngoma ya cyami ba so na ba sokuru banyu bararyaga baramwaga barambaraga bakaberwa pe rubanda ihejwe nk’uko ku ngoma ya Paul Kagame biri uku. 

Mwabwiwe n’ababyeyi banyu ko barenganijwe muza muje kubahorera. Ntimwigishijwe gukunda abahutu muvuga ko babiciye bakanabamenesha abo mwasanze mu gihugu  bafatwa nk’abicanyi, abagambanyi ni ibindi bibi. Mwaba ari mwe mwigishijwe urukundo n’ukuri ? Si byo mwatweretse. Iyo mwitegereje ziriya nkotanyi musanga uwigisha ko ari mbi yaba yigisha urwango wowe wazihunze ? Zaje mw’ishusho ya ababyeyi bazo. Uwabarwanyije icyo gihe nta kibi yakoze Kandi n’uwigishije kuzirwanya na we ni uko. 

Ikorowani ritubwira ko Abraham ava iwabo kwa Tera yari amaze kwitandukanya n’ababyeyi kubera basengaga Imana nyinshi kwase. 
Basangira ngendo ba SHITANI PAUL KAGAME NA FPR INKOTANYI mwaba mufite ubutwari bwo kwitandukanya n’umurage wa amateka mwahawe na ba so na ba sokuru ? 

Ikindi kintu gitunguranye kuri Mupende n’uko avuga ko yanakoze mu nzego z’iperereza akaba atazi uko zinjira umwanzi. Umwe mu abahanga mu bya gisikikare w’umushinwa, Sun Tzu, agira ati : iyo ushaka gushengera umwanzi ushaka abinubira ubutegetsi bwe, ushaka abifuza inzego batarimo, ushaka  abari mu butegetsi bakunda imiya ukanashaka na abahejenjwe inyuma n’ubwo butegetsi… 

Président Grégoire KAYIBANDA yari umuhutu ubarizwa muri abo bahejejwe inyuma na Kalinga itatse ibisharu by’abahutu. Umuzungu yarabiyegereje abaha ibyo baso babimaga. Baminuza amashuri bagisuzugurwa bacyibeshwaho ko bakiri nk’abandi bahutu Bose. N’abatutsi benshi basigaye mu gihugu byari uko nyine bari bafite icyo bapfa n’abahunze cyangwa babona ko ntacyo bimaze kubagwa inyuma. Ni cyo cyatumye iyo FPR Inkotanyi wihakana yo yaje ibica nta mpuwe. 

Ese ye uyusubije amaso inyuma usanga abahutu bisunze FPR Inkotanyi na yo ikabifashisha bari bahuriye kuki na yo na bo ubwabo ? 

Nawe n’abandi bagenzi bawe ex-FPR Inkotanyi mushinjwa kuba hari ibihugu bibari inyuma. Iyabaga aribyo pe twaruhuka wenda ibimaze kurambirana ! 

Icyo shaka kuvuga aha ni uko Grégoire KAYIBANDA na bangenzi be bari bafite impamvu zabo Kandi nemera (kubura ubwisanzure n’uburinganire mu gihugu cyabo) zatumye bakora ibyo bakoze. Umuzungu akabatiza umurindi bombi bakabyungukiramo. Uwagutiza umurindi wowe wabyanga? Wabase uri igikoresho cye ? 

Icya nyuma muri ex-FAR harimo ingabo nyinshi zinafite ijambo ryunvikana ibukuru zikomoka iyo mu majyarugu ntibari kwemera ko imiryango yabo ihinduka igikingo cya FAR ikinyoma cyawe ni icya Semuhanuka. 

Ndasoza ngira nti : igiti cyakuze kigoramye ntawe ukigorora simbatezeho guhinduka kandi muhindutse byaba aribitangaza. Na byo bibaho ariko si kenshi. 

Jean UWIZEYE