Mbese Imbwirwaruhame ya Dr Denis Mukwege ntiyaba igiye kugamburuza ba Mpatsibihugu!

Dr Denis Mukwege

Mbere na mbere mbanje na none gufata mu mugogo abanyarwnda, nanjye ndimo, babuze ababo muri iki gihe twibuka Genocide yakorewe Abatutsi n’ubundi bwicanyi butarahabwa izina bwayikurikiye cyangwa bwayibanjirije.

Muri make imbwirwaruhame (Discours cyangwa Speech) ni kimwe mu bintu byerekana ndetse bikagaragaza ubuhanga bw’uwateguye insanganyamatsiko runaka. Imbwirwaruhame kandi ifasha abantu guhinduka mu myumvire bivanywe n’uburyo yateguwe, uburyo yatanzwemo n’uburyo yakiriwe na rubanda (Audience) ndetse bitewe n’uwayitanze.

Mu mbwirwaruhame zabayeho kw’isi kandi hari izamamaye cyane kugeza na n’ubu ndetse bishobotse bikaba byaba ibihe byose! Ku mwihariko wanjye hari n’izo ngira ntya ngacishamo amaso na n’ubu cyane cyane ko hari ibyo nkizigiramo cyangwa se kuko zavuzwe cyera ntarabaho cyangwa ntarigeze nzumva rwose habe na mba!

Mpereye kuri iyi mbwirwaruhame ya Dr Denis Mukwege ndibuvugeho birambuye, nabibutsa izindi zankomanze ku mutima bitewe nyine na bya bindi navuze haruguru biranga imbwirwaruhame y’ingirakamaro.

Natanga urugero nk’imbwirwaruhame ya: Martin Luther King Jr, Nelson Rolihlahla Mandela, Barack Obama n’abandi. Iyo witegereje imbwirwaruhame z’aba bagabo ndetse n’abandi ntavuze usanga zari zuzuyemo ubuhanga bwo kuzivuga, ukuri benshi bibonamo, ndetse kenshi ugasanga nta nusoma ibyo avuga dore ko akenshi baba bavuga ibyo bemera kandi bibarimo.

Ntanga nk’urugero aho Martin Luther King Jr na nubu akibukirwa ku nteruro yitwa ngo << Mfite indoto >> (I Have a Dream). Ahagana mu kwezi kwa 8 mu mwaka w’ 1963 iyi mbyirwaruhame yamamaye cyane yavuzwe n’uyu mukozi w’Imana utararyaga iminwa mu kunenga ivangura ruhu nakandi karengane mu gihugu cy’igihangange cya Leta Zunze Ubumwe bw’Amerika, yagize ati: << Mfite indoto ko abana banjye bane bazatura mu gihugu, aho batazaba bareberwa mu ndorerwamo z’uruhu rwabo, ahubwo bakareberwa kumyitwararikire yabo>>.

Twabibutsa ko iri jambo ryagize uruhare mu mpinduka tubona uyu munsi muri Amerika nubwo hakigaragara hamwe na hamwe abashaka gukwirakwiza ivanguraruhu.

Barack Obama na we hari imbyirwaruhame ye yamamaye cyane ubwo yarimo ahatanira kuyobora Amerika mu mwaka w’ 2008. Yagize ati: <<Nibyo twabishobora>> (Yes, We Can). 

<< Nibyo twabishobora ibyerekeranye n’ubutabera n’uburinganire. Nibyo twabishobora ibyerekeranye no gutanga amahirwe n’uburumbuke. Nibyo dushobora komora icyi gihugu. Nibyo dushobora gusana iyi si. Nibyo twabishobora>>!

Iyi mbyirwaruhame n’izindi nka yo zatumye Abanyamerika babonamo ikintu kidasanzwe uyu mwirabura ukomoka muri Kenya. Tubibutse ko bwari bubaye ubwa mbere umwirabura ategetse igihugu cy’igihangange ku isi. Iyo urebye ukuntu buri wese aba ateze amatwi rwose, bucece ndetse ukabona bamwe basa nkabadahari batwawe bikwereka agaciro k’imbyirwaruhame ihindura benshi.

Nelson Rolihlahla Mandela we umuvuze bwakwira bugacya. Iyi mbirimbanyi ya demokarasi dore ko yafunzwe imyaka igera kuri 27 yose, azwi kuba yararwanije akarengana k’Abirabura mu cyitwaga APARTHEID mu gihugu cya Afrika y’ Epfo. Hari aho yagize Ati: << Nihishuriye ko ubutwari atari ukutagira ubwoba, ahubwo ni ukubasha gutsinda ubwoba… Umuntu w’umunyamurava si umuntu utiyumvamo ubwoba, ahubwo ni utsinda ubwo bwoba>>! 

Gusa hari ikiganiro cye nkunda cyane ubwo yaganiraga na Ted Koppel. Muri icyi kiganiro yabazwagamo ibibazo bitoroshye akabisubizanya ubwenge bwinshi ntaho wabitandukanyiriza rwose n’imbyirwaruhame. Gusa yabazwaga ibibazo maze akabisubiza yitonze. Hari aho yabajiwe impamvu ashyigikira ibihugu bitubaha uburenganzira bwa muntu, bakamubaza impamvu atahindura imyemerere ye kuri ibyo bihugu birimo nka CUBA yari iyobowe na nyakwigendera  Fidel Castro na LYBIA yari iyobowe na nyakwigendera Muammar Gaddhafi bityo akarushaho kubonwa neza mu maso y’amahanga. 

Nelson Mandela utararyaga iminwa yasubije mu magambo akomeye cyane, maze agira ati: << Ku muntu uwariwe wese, uhindagurika mubyo yemera, bitewe nuwo ari kuvugana nawe, uwo si umuntu ushobora kuyobora igihugu>>!

Nyamara se mwaba mwibuka umwe muba perezida wahakanye imbere y’itangazamakuru mpuzamahanga ko adashobora kwiyamamariza kuyobora manda ya gatatu, maze bwacya kabiri ati abaturage bansabye ko ngomba kwiyamamaza!!! KAGAME. Abantu nk’aba nibo Mandela yavugaga! (People who changes their principles).

Undi muntu nawe wavuze amagambo amaze gufata intera mu muryango nyarwanda ni Barafinda Fred Sekikubo! Uyu mugabo agitangira kuvuga ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda bamwe najye ndimwo, babonaga ko ari nk’umusazi (twibutse ko ubu yanahohotewe akaba yarajyanywe mu bitaro by’abasazi koko i Ndera). Ariko byaje kugaragara ko kwigira nk’umusazi byari uburyo bwiza bwo kumenyekanisha ibitekerezo bye byiza mu kuri. Nubwo tutamushyira mu rwego rw’aba bagabo navuze haruguru, ariko yatanze umuganda we tubimushimire.

Urugero ni nk’aho avuga ngo arashaka gukemura IBIBAZO BY’IBIHEKANE! Mubyukuri iri jambo <<Ibihekane>> abenshi barikoresha bari mu mashuri abanza biga nyine ibihekane. Ubu rero ryabaye imvugo ikoreshwa na benshi iyo bashaka gusobanura ko hari ibibazo bitagira uko bingana. Umusazi rero ngo arasara akagwa ku ijambo!

Ngarutse rero kuri uyu mugabo Dr Denis Mukwege abatamuzi ni Umunyekongo wazobereye mu kuvura abana n’indwara z’abagore (Gynecologist). Uyu mugabo kandi ni pasteri mu itorero ry’abapantekositi akaba akorera mu bitaro by’ i Panzi muri Bukavu. Uyu mugabo kandi yahawe igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel (Nobel Prize) mu mwaka wa 2018.

Ngarutse rero ku mbyirwaruhame ya Dr Denis Mukwege yavuze tariki 10/12/2018 amaze gushyikirizwa igihembo cy’amahoro (Nobel Prize) mururimi rw’ igifaransa mu gihe cy’iminota 28, mu byukuri ku bwanjye mbona ntaho itandukaniye n’izindi natangiriyeho za ba Mandela, Obama, King Jr n’abandi. Yabashije gusobanura ibibazo bikomeye byugarije akarere k’ibiyaga bigari(u Rwanda, u Burundi, Congo Kinshasa).

Yasobanuye amahano yaranze ako karere maze agahitana inzirakarengane zirenga miliyoni 6 z’Abanyarwanda n’Abacongomani ndatse abandi bakirukanwa mu byabo. Yasobanuye ifatwa kungufu rishingiye ku gitsina ry’abari n’abategarugori ndetse tutibagiwe n’abana bato.

Yasobanuye uburyo umutungo wa Congo aho kubabera inzira yo kwiteza imbere ku banye Congo ahubwo wababereye intandaro yo kwicwa no gufatwa ku ngufu kw’abagore bikozwe na bimwe mu bihugu byo mu karere kandi bishyigikiwe naba MPATSE IBIHUGU!

Yongeye gusaba ko hashyirwaho ikigega cyo gufasha  abarokotse ubwo bwicanyi bityo hakabaho isana mitima yo soko y’ubwiyunge nyakuri. 

Yihanangirije ibihugu rutura bishyigikira bikanatera inkunga abakoze ayo mahano. Ikiruta ibindi ariko yasabye imiryango ikomeye nka UN n’ibihugu bikomeye gushyigikira inzira y’ubutabera maze MAPPING REPORT igasohoka mu kabati abagize uruhare muri ayo mahano bagakurikiranwa.

Hari aho yagize ati: << Nigute twagira amahoro twicariye ibyobo rusange? Nigute twagira amahoro nta kuri n’ubwiyunge? Nigute twagira amahoro nta butabera no gusana ibyangijwe n’intambara? Ubu mvuga nonaha, hari raporo y’iperereza ibitswe neza mu biro bimwe I New York. Yaratunganyijwe hakurikijwe igenzura ryakoranywe ubuhanga n’ubushishozi kubwicanyi bwibasiye abaturage n’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu byakorewe muri Congo. Iryo perereza rivuga rinasobanura abishwe, aho bya bereye,igihe byabereye, ariko kandi ikanavuga ababikoze! Iryo perereza ryiswe MAPPING REPORT ryakozwe kubusabe bw’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) ibifashijwemo n’umuryango w’abibumbye UN. Ivuga ibyaha birenga 617 by’intambara n’ibyibasiye uburenganzira bwa muntu, binashobotse byakwitwa ibyaha bya GENOCIDE. Niki isi itegereje ngo ubutabera butangwe? Nta mahoro arambye hatabayeho ubutabera>>.

Iyo witegereje uburyo imiryango n’abantu ku giti cyabo bakurikiye iyo mbyirwaruhame bigaraga ko bamwe batangiye guterwa ipfunwe no gukomeza kwirengagiza nkana ukuri. Bikaba bimpa ikizere ko noneho bishoboka ko ibihugu bikomeye nka Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika hamwe n’Ubwongereza baba bagiye kugamburuzwa nabakomeza gusaba ko MAPPING REPORT ishyirwa ahagaragara.

Nongeye gutangarira iriya mbyirwaruhame ya Dr Denis Mukwege ubwo yongewe kugarukwaho mu nama iheruka kubera muri Senat y’Ubufaransa mu cyiswe Afrika y’Ibiyaga bigari: Imyaka 60 yaranzwe n’akaga gakomeye.Muri iyi nama hagaragayemo abantu bakomeye barimo nka: Dr Charles Onana, Judi Rever, Ambasaderi Jean Marie Ndagijimana n’abandi.

Mubyukuri icyanteye kwandika iyi nyandiko yanjye ni uburyo nabonye bongeye kwifashisha iyi mbyirwaruhame mu mwanya wari wagenewe Dr Denis Mukwege maze igahitishwaho agace k’iminota 11 ku nshuro ya kabiri nyuma yaho ayivugiye ahabwa igihembo cy’amahoro mu mwaka w’2018. Ibi byatewe nuko atabashije kuboneka kuri uriya munsi. Ibi rero binyereka uburemere bw’iriya mbyirwaruhame bikaba bishoboka ko ririya jwi rye rishobora kuzagamburuza bya bihugu rutura (MPATSE IBIHUGU) maze MAPPING REPORT igashyirwa hanze. 

Kubwanjye mbona yaba imwe mu nzira zagarura amahoro mu karere kuko uburyo Paul Kagame yibwira ko akomeye aramutse yokejwe igitutu akaryozwa ibyo yakoreye muri Congo, byafungura amarembo ku bandi bamurwanya baharanira ko ibintu bihinduka. Uburyo ubutegetsi bwa Paul Kagame bwubatse biragoye kubuhindura hatabayeho ikintu cyagabanya ubwishongozi bwe n’igitinyuro haba mu banyarwanda ndetse no mu banyamahanga.

Umusomyi

1 COMMENT

  1. ariko murababaje!iyo sena muvuga y’abafaransa yavugiwemo discourt ya Dr Mukwege igitumye muyikunda n’uko irimo ingengabitekerezo yanyu ariko mwibagiwe ko ingabo z’abafaransa mwari mufatanije gukomeza imyiteguro y’irimbura-bwoko hariya muri DRC mwakubitanywe,rero ubufaransa barabizi ko batagaruka kdi ni baca no muri Loni naho bazabazwa ukuntu bari yo bashyigikiye intemera-hamwe,so—- mwakubitiwe ahareba inzega n’ubwo mutanyuzwe,uzabaze aho ya mana yanyu fdlr igeze

Comments are closed.