Kubaza Kagame ibibazo bimeze nko kwikinisha, ikinyoma cyo kujijisha amahanga

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu gihe u Rwanda rukomeje kugarizwa n’ibibazo by’ingutu bitagira ingano, Jenerali Paul Kagame utegeka u Rwanda yafashe gahunda yo kujijisha Isi yose aterana ubuse n’abo yise Social influencers, mu kiganiro kidafite ireme na mba.

Abo Kagame n’abambari be bita Social Media Influencers ni abamotsi be bahora batukana kuri twitter, Facebook n’izindi mbuga nkoranyambaga, hakabamo abanyarwenya n’imburamukoro z’ingwizamurongo zirirwa zibunza amagambo ya propaganda mu Rwanda no hanze yarwo hagamijwe kwanganisha abanyarwanda, hakiyongeraho n’indaya-butwi (ziyita slay queens) zisigaye zaragizwe iturufu y’ubukerarugendo mu Rwanda.

Aba bose badafite ibitekerezo bizima mu mitwe yabo nibo Kagame yatumiye ngo baganire batebya, baseka banavuga ubusa, kandi koko niko byagenze. Uretse abanyamakuru bake bitabiriye ikiganiro nibura bagatuma habonekamo ibibazo bimwe na bimwe bizima bibazwa, abasigaye bose, baba abandikaga n’abafashe ijambo babazaga ibidafite icyo bimariye igihugu na gato.

Urugero ni aho yabajijwe ibyo asigaye arya, hakaba abamubwiraga ngo nabahe amafaranga kuri telefoni zabo, abamusaba kumwitirirwa n’ibindi. N’ubwo ibyabajijwe bitasomwaga byose, abakurikiranga kuri instagram babibonaga byose uko byazaga bikurikiranye.

Mwihere amaso ibibazo by’agahomamunwa bibazwa Perezida

Ubusanzwe Perezida Kagame yahaga abanyamakuru ikiganiro ngarukakwezi, kandi kigatumirwamo ab’ingeri zinyuranye batabanje kurobanura abamusingiza, ntibyateye kabiri ikiganiro ngarukakwezi gihinduka ngarukagihembwe, batangira kurobanura akakira abamusingiza gusa, byaba ngombwa akanategera indege abanyamahanga baza kumuvuga imyato nyuma yo kubasengerera agatubutse, ariko hakaba ubwo bamubajije ibitunguranye atiteguye akahasebera.

Ubu rero Kagame yahinduye umuvuno, kuko kuganira n’abadafite ibitekerezo ni ikimenyetso ko ahunga yivuye inyuma kubazwa ku bibazo binyuranye byugarije igihugu akaba atabifitiye ibisubizo, byaba ibya bugufi cyangwa ibyo mu buryo burambye