Ni iki cyihishe inyuma yo kwirukanwa kw’abasirikare 1449 n’abapolisi 261

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu cyumweru kimwe gusa Perezida Kagame yirukanye abasirikare 1449 n’abapolisi 261, igikorwa cyatunguye abagikorewe n’abasigaye bari basangiye inshingano n’abatashye.

Amakuru  aturuka i Kigali arakomoza ku runturuntu mu nzego z’umutekano rwatewe no kwirukanwa kw’abapolisi n’abasirikare mu minsi yegeranye cyane, kandi igitunguranye kikaba kuba byarakorewe abiganjemo abakiri bato bagifite imbaraga, umuhate, ubushake n’ubwenge bwo gukomeza inshingano basanganywe.

Gusezererwa kw’Abapolisi 261 biganjemo abofisiye, kuko ari bo benshi bangana na 147, barimo n’abo ku ntera ya Commissioner of Police, byabaye kuwa 30/06/2020. Aba bose biswe ko bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, nyamara hafi ya bose bari munsi y’imyaka 53 nk’uko byemezwa na bamwe mu bakoranye nabo bya hafi. Iki gikorwa cyahuriranye no kwirukanwa bucece kw’abandi bapolisi benshi bo batigeze batangazwa ku mugaragaro.

Commissioner of Police Faustin Ntirushwa, umwe mu basezerewe imburagihe

Nyuma y’iminsi irindwi Perezida Kagame yasezereye kandi abasirikare 1449. Mu basezerewe uwo munsi harimo abasirikare bo mu rwego rwo hejuru (Abofisiye bakuru/ Senior officers) 41, abandi bofisiye n’abasirikare bafite amapeti anyuranye 369 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, mu gihe 1018 amasezerano bari bafitanye na RDF atavuguruwe, naho 21 basezererwa kubera ibibazo by’ubuzima bafite. 

Mu maso hijimye, Colonel Jill Rutaremara nawe ni umwe mu basezerewe imburagihe

Kuba abasezerewe biganjemo abatarasaza mu by’ukuri kandi bagifite imbaraga n’ubushake, byatewe no kuba Perezida Kagame mu kwikeka umuhisi n’umugenzi, abapolisi n’abasirikare bavugwaho kuba indakemwa kandi bakirinda kubogama, uko bagiye batangwaho amakuru na bagenzi babo ni ko bashyirwaga ku rutonde rw’abagomba kwirukanwa bidatinze.  

Nk’uko bihurirwaho na bamwe mu babikurikirranir ahafi, bari mu gipolisi n’igisirikare cy’u Rwanda, bamwe mu bahagaritswe ni abatagaragaza uruhande bariho mu gihe hashize iminsi igisirikare n’igipolisi mu Rwanda cyumvikanamo igice cy’abahezanguni gikomeye kuri Kagame n’abantu be kuko ari bo iki gice gihora cyitezeho amakiriro n’amaramuko, hakaba n’ikindi gice kitagaragaza aho gihagaze, cyumva cyakorera inyungu rusange za bose. 

Nubwo bivugwa ko abasirikare n’abapolisi bagenda bagaragaza imyumvire yo kutagira aho babogamira ari bo bagenda barushaho kuba benshi, abayobozi babo ntibashaka  kumva umuntu n’umwe witwa ko yadohotse.

Iki cyoba n’urwikekwe rudafite impamvu bihora mu nzego z’umutekano n’umugaba w’ikirenga wazo ni bimwe mu bitera ihindagurika rya hato na hato ry’imirimo kuri bamwe basirikare n’abapolisi bakuru , abandi bakirukanwa cyangwa bagasezererwa imburagihe.