Kubera iki Perezida Kagame agiye iburengerazuba gusura Benin na Guinea?

Kuva kuri uyu wa gatanu Perezida Paul Kagame aratangira uruzinduko rw’akazi mu burengerazuba bwa Africa muri Benin, nyuma na Guinea. Hari abakwibaza impamvu agiye muri ibyo bihugu, ariko ubutegetsi na diplomasi bigira impamvu nyinshi z’amahitamo runaka n’igihe cyayo.

Nta buhahirane bukomeye buzwi hagati y’abaturage b’u Rwanda n’aba Benin cyangwa na Guinea kuko Benin isa n’iri bugufi iri ku ntera irenga 3,000km uvuye mu Rwanda, ariko indege ya Rwandair ijya i Cotonou ku murwa mukuru wa Benin nibura rimwe mu cyumweru.

Umubano w’ubutegetsi bwa Benin n’ubw’u Rwanda usa n’ukomeye kuva mu myaka itanu ishize, ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, imyubakire n’ibidukikije, nk’uko abategetsi babivuga.

Naho kuri Guinea igihugu “gifite amahirwe yo kuba cyaza mu bikize cyane muri Africa”, umutegetsi wayo – urebye ukiri mushya, Col Mamadi Doumbouya wabugezeho kuri coup d’État mu 2021, akeneye gushaka inshuti.

Ingabo z’u Rwanda muri Benin?

Muri Kanama(8) 2016 ubwo yasuraga u Rwanda, Perezida Patrice Talon wa Benin yavuze ko yemera ibyagezweho n’ubutegetsi bwa mugenzi we Kagame, ndetse yifuza ko Benin hari ibyo yareberaho.

Muri Nzeri(9) 2016 Rwandair, kompanyi ya leta, yahise itangiza ingendo zijya i Cotonou, na Abidjan.

Mu muhate wo gushyiraho indangamuntu zibitse amakuru yose ya nyirayo mu buryo bw’ikoranabuhanga, muri Gashyantare(2) uyu mwaka Patrice Talon yagize umunyarwanda Pascal Nyamulinda umukuru w’ikigo cya Benin gishinzwe indangamuntu. Nyamulinda yari yarayoboye ikigo nk’iki mu Rwanda.

Ikinyamakuru Jeune Afrique kivuga ko mu ruzinduko rwa Kagame muri Benin hazatangizwa kompanyi y’indege yitwa Benin Airlines, iyo leta y’iki gihugu izaba ifitemo imigabane ingana na 51% naho u Rwanda rukagiramo 49%.

Umwaka ushize kandi byavuzwe ko Benin yaba yifuza kuzana ingabo z’u Rwanda kuyifasha kurwanya inyeshyamba z’abahezanguni ziyitirira Islam zitera amajyaruguru y’iki gihugu zivuye muri Burkina Faso.

Gusa ibihugu byombi bizwi ko nta masezerano bifitanye y’ubufatanye mu bya gisirikare, abasesenguzi bamwe bavuga ko iyo ngingo ishobora kuba mu zizarebwaho muri uru ruzinduko.

Ibiro bya perezida wa Benin bivuga ko muri uru ruzinduko rwa Perezida Kagame n’umugore we Jeannette Nyiramongi Kagame hazasinywa “amasezerano atandukanye”, bivuga ko bazaganira ku bufatanye mu bucuruzi, ishoramari, ubukerarugendo, koroshya ingendo z’abantu n’ibintu, no kurwanya iterabwoba.

Byinshi ku byo abakuru b’ibihugu byombi n’intumwa zabo bazasinya bishobora kumenyakana nyuma y’ayo masezerano atandukanye.

Gufatanya n’u Rwanda mu mabuye y’agaciro

Mu gihe umuturanyi wayo Guinea-Bissau umwaka ushize yasinye amasezerano y’ubufatanye n’u Rwanda mu bucuruzi, uburezi, ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije, Guinea (Conakry) nayo ubu irasa n’ishaka gufatanya n’u Rwanda.

Guinea ni igihugu gifite ibirombe byinshi bya bauxite n’ubutare (iron/fer) kurusha ibindi, gicukura kandi zahabu na diyama, ni igihugu gifite amahirwe yo kuba cyaba kimwe mu bikize cyane muri Africa, nk’uko bivugwa n’ibiro bya Amerika bigenzura imiterere y’ubutaka.

Ariko ni igihugu gikennye kandi cyamunzwe na ruswa, Alpha Condé wagitegetse kuva mu 2010 yahiritswe amaze gutsindira manda ya gatatu atari yemerewe mbere, yakuweho na Colonel Mamadi Doumbouya mu 2021 ubu utegetse by’inzibacyuho

Abasesenguzi bavuga ko Col Doumbouya, watumiye Kagame kumusura, akeneye kubaka inshuti mu gihe arimo no kwiga uko bizagenda ku mpera y’inzibacyuho arimo izarangira mu Ukuboza (12) 2024.

Ibiro bya perezida wa Guinea bivuga ko mu ruzinduko rwa Kagame i Conakry kuva ku cyumweru kugeza kuwa mbere tariki 17 z’uku kwa Mata, ibihugu byombi bizumvikana ku bufatanye mu bitandukanye birimo “ubukungu, umutekano, ubuhinzi, amabuye y’agaciro n’umuco”.

Abategetsi b’ibihugu kenshi basubiramo ko amahitamo yo kubana neza n’igihugu iki cyangwa kiriya babikora mu nyungu rusange z’abaturage.

Abasesenguzi bo bibaza niba umubano runaka w’igihugu iki na kiriya utaba uri mu nyungu z’abategetsi ubwabo n’ubutegetsi bwabo kurusha mu nyungu za rubanda.

Igihe hamwe n’umusaruro kuri rubanda nibyo byonyine bigera aho bikagaragaza ukuri.

BBC