Kubuza amahwemo umuryango wa Rwigara, inkuru nyamukuru yo Kwibuka 27

Adeline Mukangemanyi Rwigara

Yanditswe na Ben Barugahare

Umuryango wa Rwigara wari umaze igihe utekanye ubu wongeye kugaruka mu itangazamakuru, nyuma y’aho urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruhamagaje Madamu Adeline Rwigara ngo ajye kwisobanura ku byaha akurikiranyweho bitaratangazwa. Inkuru nk’izi iyo zibayeho mu cyunamo, nizo ziganza mu itangazamakuru kurusha amakuru asanzwe yo kwibuka. 

Mu Rwanda ukwezi kwa Kane kuzwi nk’ukwezi kw’icyunamo ko kwibuka abazize Jenoside, ukwezi kutabamo imihango y’ubukwe n’ibindi birori, ukwezi kutabamo ibitaramo, ukwezi ubuzima buhinduka i Kigali. N’ubwo icyumweru kimwe ari cyo cy’icyunamo nyirizina, uku kwezi kose gufatwa nk’ukw’agahinda, igihugu cyose kikitwararika. 

Muri uku kwezi kwa Kane, umwaka ushize aho kuvugwa inkuru nyamukuru ibikorwa byo kwibuka, inkuru yari COVID, aho abantu bararaga bategereje imibare mishya y’abanduye cyangwa bahitanywe na Covid 19 mu Rwanda, ngo bamenye igihe bazavira muri Guma mu Rugo.

Si icyo gihe gusa ahubwo no mu mwaka wa 2014 ukwezi kwa Kane kwabaye ukw’inkuru zivuga ku kuburirwa irengero kwa Kizito Mihigo mu cyumweru cyo kwibuka, abantu bibaza impamvuy atagaragara muri gahunda zo kwibuka, na nyuma yaho amakuru akaba yarakomeje kuba menshi ku rubanza rwe rwari rwatangiye ashinjwa ibyaha bikaze.

Uyu mwaka wa 2021 wo inkuru nyamukuru iraba gusubizwa mu manza k’Umuryango wa Rwigara, kuko umugore we yamaze gutumizwa na RIB ngo azitabe ejo kuwa 08 Mata 2021, yisobanure ku byaha bishya akurikiranyweho, RIB itarasobanura.

Aya makuru abayandikagaho mbere bakibona iri hamagazwa rya madamu Rwigara bashidikanyaga ku mwimerere waryo, ariko bakagaragaza ko ari igikorwa kigayitse bamwe bafata nko kuburabuza uyu muryango.

Nyuma y’aho abanyamakuru b’i Kigali bakomeje gushakisha amakuru ahamye, Colonel Jeannot Ruhunga ukuriye RIB yatangarije bamwe muri bo ko ari byo koko urwego akuriye rwahamagaje Madamu Adeline Mukangemanyi Rwigara, ariko ntiyabasobanuriye icyo yahamagariwe.

Nubwo ibyo aregwa bizamenyekana ejo ku wa 8 Mata 2021, hari abatangiye gukeka ko byaba bifitanye isano n’ijambo aherutse gufata mu muhango wo kwibuka umugabo we Assinapol Rwigara wabaye ku wa 27 Werurwe 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga rya Zoom, akagaragaza ko atishimiye ubuhemu n’urugomo Abanyarwanda banyuranye bakomeje gukorerwa na Leta ya FPR, no mu gihe cyo kwibuka Jenoside abacikacumu bakaba badahabwa agaciro kabasubiza agatima impembero.

Ijambo rya Adeline Rwigara mwaryumva hano hasi: