Kujya cyangwa kuva muri RNC ni ubushake bwa buri wese

ITANGAZO RNC..Nº2/I’nal/08/08/2012

Nyuma yuko inkuru zicicikanye hirya no hino ko, muri RNC hacitsemo igikuba kubera ko bamwe mubanyamuryango bayo batari bagishoboye kuzuza inshingano zabo, twifuje gutangaza ibi bikurikira:

– Kujya muri RNC ni ubushake bwa buri wese mugihe yumva neza amatwara yayo

– Kuva muri RNC nabyo ni ubushake bwa buri wese mugihe yumva kuyigumamo bimubangamiye

– Muri RNC hari ibintu by’ ibanze umunyamuryango wayo ategerejweho, nko kugira umuhati mubyo akora, kuba umunyamurava, inyangamugayo, ndetse nubwitange bwo mu rwego rwo hejuru kuko muri RNC twese turi abakorera bushake.

– Mugihe hari impamvu zatuma umunyamuryango atabasha kuzuza inshingano afite, ntakimukumira kuba akuyemo ake karenge ariko kandi akaba yazanagaruka mugihe impamvu zamubangamiraga zitagihari.

– Kuba hari abanyamuryango nka bwana Yunusu Habimana cyangwa se Nsengimana, baba barasezeye mu ihuriro, ntabwo bivuze yuko hari igikuba cyacitse nubwo kandi haba hari nundi wasezera; kubera yuko havamo umwe hakinjiramo abandi benshi.

– Usezeye mu Ihuriro-Nyarwanda ntitumufata nk’umwanzi cyangwa ngo tumutarange; twifuza ko nawe atashakisha impamvu zatuma hari abamutega amatwi, bityo ngo ashake gusebya ihuriro-Nyarwanda.
Mboneyeho akanya ko kubwira abanyamuryango b’ Ihuriro ko gahunda zubukangurambaga zikataje, kandi ko ntacyuho gihari nabusa nubwo ntawakwishimira ko hari uwatuvamo nubwo yaba umwe.
Mugire amahoro

Jean Paul Turayishimye

Umuvugizi w’ Ihuriro Nyarwanda

Email: [email protected]

3 COMMENTS

  1. jye byanteye kwibaza ndashoberwa ,hafashwe ingamba zihanitse, umuntu wese azajya agyenda asebya leta ahazabari hose,azamenyekana,kandi ko ahazaba yarahungiye hose azabibazwa na guverinoma yo muricyo gihugu cyangwa ngo bagatumaho za maneko, kumenya aho buriwese atuye cyangwa akorera,mube maso

  2. AHUBWO MUTUBWIRE UKO UMUNTU YAKWIYANDIKISHA NKAJYE URI MURWANDA, KUKO NDABONA LETA YA HANO IKOMEJE KUBAMAMAZA MUBINYAMAKURU! BYANTEYE AMATSIKO MENSHI.

  3. Ariko icyanteye kwibaza byinshi nukuntu ngo uwari visi perezida wa RNC I Pretoria nga ari umurokore utazi gusoma no kwandika!Ibi byerekana koko ko FPR na RNC bava inda imwe! Aho FPR yatuzaniye umuntu utararangije na secondaire akaba perezida……

Comments are closed.