Kuki Perezida Joseph Kabila wa Kongo yanga kwakira abashyitsi?

Mu gihe habura amezi atandatu ngo amatora ya perezida abe, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yasubitse urugendo rwari rutegerejwe cyane rw’abashyitsi babiri bo ku rwego rwo hejuru.

Abo bashyitsi ni umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, n’umukuru w’akanama k’umuryango w’ubumwe bw’Afurika.

Uruzinduko rwa Antonio Guterres, umunyamabanga mukuru wa ONU, na mugenzi we Moussa Faki Mahamat ukuriye akanama k’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, rwaburijwemo muri iki cyumweru.

Leta ya Kongo yavuze ko “rutaziye igihe”, ariko yongeraho ko bazahabwa ikaze “mu gihe kinogeye bose.”

Urundi rugendo rwa Nikki Haley uhagarariye Amerika muri ONU, narwo rwaracyererejwe.

Ababikurikiranira hafi baravuga ko Perezida Joseph Kabila ari umuntu ukunda gukora ibye mu ibanga, kandi udakunda inama zo mu ruhame.

Benshi mu murwa mukuru Kinshasa bo babona iri tinza ry’inama nk’ikimenyetso cy’urujijo ku matora ateganyijwe.

Ariko ONU yamaganiye kure impungenge zuko amatora ashobora gusubikwa.

Ibihugu byo mu mahanga ya kure n’ibyo mu karere biri kotsa igitutu Kongo kugira ngo amatora ya perezida ateganyijwe ku itariki ya 23 y’ukwezi kwa 12 uyu mwaka, azabe mu mucyo kandi no mu bwisanzure.

Azaba abaye hashize imyaka ibiri manda ya Perezida Kabila irangiye.

Mu gihe byitezwe ko ataziyamamaza, Bwana Kabila ntabwo arigera avuga ku mugaragaro ko ataziyamamariza indi manda.

Abashaka kwiyamamariza kuba perezida bazashyikiriza ibyangombwa byabo akanama gategura amatora ku itariki ya 8 y’ukwezi kwa 8.

Abategetsi bamye bavuga ko amatora azaba nta gisibya kandi ko Perezida Kabila azubahiriza ibiteganywa n’itegeko-nshinga rya Kongo.

Mu muhango wabereye i Kinshasa mu minsi ya vuba ishize, uhagarariye Amerika muri Kongo yabwiye imbaga y’abamukurikiye ati:

“Ntekereza ko Perezida Kabila ashobora kuba intwari mu mateka ya Kongo, ibintu yakora mu myitwarire, mu kwezi kwa 12 k’uyu mwaka ubwo bwa mbere muri iki gihugu hazaba habaye guhinduranya ubutegetsi binyuze mu mahoro, mu mucyo na demokarasi.”

Umwe mu bahagarariye igihugu cy’amahanga muri Kongo yabwiye BBC ko uku gusubika inama ari ikimenyetso cy’uko Kongo iri mu kato.

Yavuze ko rero bisa nkaho ingendo zose z’akazi zerecyeza muri Kongo zizaba zihagaritswe kugeza igihe Bwana Kabila atangarije icyo ateganya gukora.

BBC