Kuki uruzinduko rwa Perezida Filipe Nyusi i Kigali rwagizwe ibanga?

Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique yakoreye urugendo i Kigali

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru yatangajwe na Televiziyo “TVM” yo muri Mozambike aravuga ku Filipe Nyusi,  Perezida w’icyo gihugu yagiriye uruzinduko i Kigali ku wa gatatu tariki ya 28 Mata 2021. Kimwe mu byahagurukije uwo mukuru w’igihugu cya Mozambike ngo ni “ukwigira hamwe na Paul Kagame uko yarwanya iterabwoba“.

Perezida wa Mozambike, Filipe Nyusi, yafashwa indege yerekeza i Kigali mu Rwanda ku wa gatatu tariki ya 28 Mata 2021 agiye kuganira na mugenzi we Paul Kagame. Ikiganiro bagiranye cyari kigamije gufasha Mozambike kwigira k ‘u Rwanda uko rurwanya iterabwoba muri Afrika yo hagati nk’uko bitangazwa na TVM.  

Nk’uko yatangarije Televiziyo ya Mozambike, umukuru w’icyo gihugu, nyuma y’uruzinduko yagiriye mu murwa mukuru w’u Rwanda ku wa gatatu, yagize ati : “Twagiranye ibiganiro ku kuntu u Rwanda rugira uruhare runini mu kurwanya iterabwoba muri Afrika yo hagati rufatanije n’ingabo z’umuryango w’abibumbye. Bityo twifuje kumenya uko rubigeraho.” 

Mu nama bagirajye, Filipe Nyusi yagaragarije mugenzi we ko amukeneyeho inkunga mu  kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado, ariko yongeraho ko kurinda ubusugire bw’igihugu bizaguma  bikaba iby’abanyamozambike. 

Nyusi yashimangiye aya magambo “kurwanya iterabwoba ari intambara irwanywa n’imbaraga nyinshi kandi zitandukanye. Twasabye umuvandimwe wacu Perezida Paul Kagame ko twiteguye kwakira inkunga iyo ariyo yose, ariko ntitwifuza ko inkunga yahatwa abanyamozambike.” 

Aba bakuru b’ibihugu bombi Kandi baganiriye no ku bindi bibanze cyane ku kwimakaza amahoro no kurwanya icyorezo cya Koronavirusi. 

Urwo ruzinduko,  Perezida Nyusi havuze ko kandi wari umwanya wo gusaba u Rwanda gushyigikira kandidatire ya Mozambike ku mwanya udahoraho mu kanama gashinzwe umutekano ku isi.

Uru ruzinduko rwateye benshi kwibaza ibibazo bitandukanye kuko u Rwanda rutigeze rugira icyo rubitangazaho kugera magingo aya. Ikindi gitangaje kandi kibabaje ni uko Paul Kagame akomeje guhuma amaso amahanga. Paul Kagame akomeje kubeshya amahanga ko arwanya iterabwoba kandi ariwe ushyigikiye imitwe y’iterabwoba muri Afrika y’ibiyaga bigari. Biramutse bibaye ko Paul Kagame yinjira muri gahunda za Mozambike ingaruka z’abyo muzazitege. Ese ni iki kihishe inyuma yo guceceka kwa Kigali. Birabe ibyuya ntibibe amaraso!!!!!