Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu iramagana kuraswa kw’imfungwa

Mukasine Marie Claire umukuru wa komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu mu Rwanda

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda iramagana kuba hakomeje kubaho ikoreshwa ry’ingufu z’umurengera mu gucunga no gukurikirana abakekwaho ibyaha. Iyi Komisiyo kandi yinjiye mu kibazo cya Jean de Dieu Twiringiyimana wiciwe ku Muyumbu arashwe n’abasirikare.

Izi ngufu z’umurengera zikoreshwa n’abapolisi, abacungagereza cyangwa abasirikare, mu gihe barasa imfungwa, abagororwa cyangwa abandi bakekwaho ibyaha. 

Abaherutse kwicwa barashwe n’inzego z’umutekano barimo abagabo batanu barasiwe mu karere ka Kirehe mu Murenge wa Nyamabuye, Polisi y’igihugu igatangaza ko bazize gushaka gutoroka kasho bari bafungiwemo. Haherutse kandi kuraswa umuntu mu karere ka Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda, azira kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid19. Hari abagabo babiri barasiwe mu Karere ka Rubavu hafi y’umupaka bakekwaho kwambukana magendu, hari n’umusore Twiringiyimana Jean de Dieu warasiwe mu karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, iby’iraswa rye bikaba bitaravugwaho rumwe, na n’ubu. 

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu Madamu Mukasine Marie Claire avuga ko iyi komisiyo idashobora kureberera ibikorwa nk’ibi, ari nayo mpamvu yibutsa ko kuraswa atari bwo buryo bwo guhana, akanashimangira ko Komisiyo ayoboye igiye kubikoraho amaperereza, abazagaragaraho amakosa bakanabihanirwa.

Mu kiganiro yahaye ijwi rya amerika, Mukasine Marie Claire yagize ati: “Ntabwo buriya ari bwo buryo bwo guhana bwemewe n’amategeko, na Perezida wa Repubulika yabigarutseho asaba ko inzego zishinzwe umutekano zifata abanyabyaha zikabikora mu buryo budahungabanya ubuzima bw’abantu. Iyo ibikorwa nka biriya byabaye tubikoraho amaperereza, tukamenya ngo byagenze gute, si ingufu z’umurengera zari ngombwa, … iyo dusanze harimo amakosa dusaba ko ababigizemo uruhare bakurikiranwa, hari n’abamaze gufungwa.”

Dr Frank Habineza uyobora ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda nawe yatangarije Ijwi rya Amerika ko nta mpamvu n’imwe ukekwaho ibyaha yaraswa mu cyico, agasaba ko hajya hakoreshwa amasasu atica.

Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yatagaje kandi ko yasabye Leta kugabanya ubucucike muri za Gereza zo mu Rwanda, hakaba hatangw aibindi biuhano bitari ugufungwa buri gihe.

Tega amatwi inkuru ya VOA mu majwi