KUNYOMOZA AMAGAMBO YA JEAN PAUL NTAGARA.

Basangirangendo,
Muraho. Nifuzaga kunyomoza amagambo yavuzwe na Jean Paul Ntagara mu kiganiro yatanze kuri “TheRwandan”.

Ntagara yavuze ko nk’Umugenzuzi wakoze igenzura mu Ntara ya Canada, nasanze nta kibazo afite mu kazi ke. Ntabwo aribyo.

Mbisabwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Ihuriro Nyarwanda; Hon. Nkerinka Eustache, nakoze igenzura ku kibazo cyo kwimana umutungo w’Ihuriro Nyarwanda – RNC, aho naganiriye birambuye na Ntagara Jean Paul, ubu wirukanwe mu Ihuriro Nyarwanda, ariko wari Umuhuzabikorwa Wungirije n’Umubitsi w’Intara, ndetse akaba yari n’Umubitsi w’Akarere ka Gatineau. Nganira kandi birambuye n’Umuhuzabikorwa w’Intara ya Canada, Bwana Patrick Uwariraye.

Nshingiye kuri ibyo biganiro, nshingiye k’ubutumwa bwagiye buhanwa hagati y’Abayobozi batandukanye na Jean Paul Ntagara;

Nkurikije ingingo zigize Stati n’amatageko agenga imyitwarire by’Ihuriro Nyarwanda;

Natanze raporo k’Umugenzuzi Mukuru ikubiyemo byose nabashije kumenya, kandi ufite umwe mu myanzuro usaba ko JEAN PAUL NTAGARA AGOMBA GUHAGARIKWA VUBA NA BWANGU KUBERA AMAKOSA AKOMEYE ADASHOBORA KWIHANGANIRWA YARIMO AKORA.

Iyo raporo irahari kuko nayitangiye ku gihe, nyishyikiriza Umugenzuzi Mukuru.

Ndangije namagama rero, ikinyoma atangiye gukwirakwiza ko nasanze nta kosa afite.

Twese hamwe tuzatsinda.

Innocent Sendashonga

1 COMMENT

  1. UMUGABO W’INDARIKWA Innocent Sendashonga,

    ndagusuhuje ugire amahoro.
    Nagirango Rero unkundire nkwibarize.
    Nk’umuntu wize kandi ugakora ibijyanye n’icungamutungo hari ubwo waba warigeze umpa kopi y’iyo raporo wankozeho unyereka n’amakosa nakoze nkuko bigenda kuwakorewe audit? Cyane ko wumvaga usaba n’ibiganiro biremewe ye. Kubeshya rero ndabona mwariyemeje kubigira umwuga ukumva abasoma ibyo wanditse badatekereza ngo barenze imboni kure y’ibyo wanditse. Ko wumva watanze raporo uvuga ko nirukanwa ku makosa nakoze akomeye ni ayahe ko utayavuze, Ese igihe wagarukaga kumbwira ngo nimbajugunyira ubwo bufaranga bwabo no kwiteranya nabo wari uziko nakoze amakosa. Cyokora igikuru ni uko Maze kuvugana nawe nahaye komite nshingwabikorwa raporo y’ ibyo twavuganye ubwo rero uri ikimenyabose mu kubeshya wa ryarya we! Cyokora abo ubeshya ntibazatinda kubona ko uri umunyakinyoma cg baranabizi kuko mufatanyije.
    Ibi mukora wowe na bagenzi bawe harimo no kugura za SIM prepaid mukantukira kuri uru rubuga rwa the Rwandan ntibishobora guhagarika umuyaga w’impinduka byanze bikunze uzabakubura!
    Ugire amahoro
    Jean Paul Ntagara

Comments are closed.