KUZAMURA AMAPETI MURI RDF, BYABA BIFITANYE ISANO N’INGABO ZA UGANDA ZOHEREJWE MURI BENI YA CONGO?

Yanditswe na Albert MUSHABIZI

Mu muhango wo kwambika amapeti  Abawofisiye bashya i Gako kuwa 26 Mata 2021, Prezida KAGAME yagize ati : “Uwashaka guhungabanya ubusugire bw’igihugu cyacu byamusaba ikiguzi atari yatekereje…” Ayo magambo ubwayo, asa n’aha gasopo uwo KAGAME atekereza ko ashaka guhungabanya ubutegetsi bwe… Yarongeye ati : “Ntawe dukwiye gutera ubwoba cyangwa guhungabanya umutekano we…” Iyi nteruro nayo yerekana ko umubare w’abawofisiye akomeza gusohora ubutitsa –bidashidikanywaho ko urenze ubushobozi bw’igihugu, gikennye cyane kandi kibeshejweho n’imfashanyo ku rugero rwo hejuru- imyitozo n’intwaro yikungahazaho, nawe azi neza ko biteye ubwoba abaturanyi be, bakomeje kurebana ay’ingwe. Twibutse kandi ko nyuma y’iminsi ine gusa kuwa 30 Mata 2021, mu gihe yari ayoboye Inama ya Komite Nyobozi Yaguye y’Ishyaka RPF/FPR; yashimangiye ko umwumvikano n’u Burundi waba uri mu nzira, ko ikibazo kikiri Uganda.”

Nk’uko byatangarijwe ku bitangazamakuru bya Leta, n’inzego zibifitiye ububasha, kuwa  30 Mata 2021, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, byashyize mu bihe bidasanzwe Intara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri. Hakaba haremejwe ko izi ntara zombi zizayoborwa n’Abasirikali, mu rwego rwo kuhagarura amahoro; naho inzego za gisivili zikaba zikuwe ku buyobozi mu gihe cy’iminsi 30.

 Nk’uko tubikesha Ikinyamakuru “LA Libre Afrique”  Mu buryo butunguranye, kandi kuwa 09 Gicurasi 2021, umutwe w’ingabo za Uganda (UPDF), wasesekaye i Beni; hagamijwe guhiga umutwe w’iterabwoba wa ADF aho i Beni muri Kivu y’amajyaruguru, na Ituri.

Muri izi ntara zombi za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri zashyizwe mu bihe bidasanzwe; habarizwa imitwe irwanya ibihugu bya Uganda n’u Rwanda, nabyo birebana ay’ingwe. Mu buryo ubu cyangwa ubundi, bihwihwiswa ko Uganda n’u Rwanda bisanganywe rwihishwa, imitwe y’ingabo muri ziriya ntara zombi; ku mpamvu zitandukanye, iz’ingenzi zikaba ubusahuzi bw’umutungo kamere wa RDC/DRC, no kwirindira umutekano. Ibi bihugu birebana ay’ingwe, ku rugero rwo kuba byarigeze gusakiranira i Kisangani muri RDC/DRC muri Kanama 1999; byaranzwe n’itutumba ry’umwuka w’intambara, kugeza aho tuvugira ubu, umupaka bihuriraho ntukiri nyabagendwa.

 Nk’uko tubikesha itangazo rigenewe abanyamakuru, riri ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, kuwa 12 Gicurasi 2021, Prezida KAGAME yashyizeho abashinzwe umutekano muri za Ambasade (Defence Attaché) mu bihugu bya Turkey, Tanzania, Kenya na Canada ;yanazamuye mu ntera abofisiye 665 kuva ku ipeti rya Liyetona kujya ku irya Kapiteni, naho abofisiye 319 bava kuri Suliyetona bajya ku irya Liyetona. 

Abanyarwanda baragira bati : “Ntawe utinya ishyamba, atinya icyo barihuriyemo!” Abakurikiranira hafi ibigendanye n’umutekano w’u Rwanda n’ibihugu bituranyi, cyane cyane u Burundi na Uganda; ntibajya babura kuraguza umutwe; ku bikorwa bidasanzwe bica amarenga y’impurirane mu nzego z’umutekano, z’u Rwanda na kimwe muri ibyo bihugu bituranyi byombi. Ni koko u Rwanda, rurebana ay’ingwe, n’ibyo bihugu byombi, mu buryo bubangamiye umutekano w’Akarere, k’Ibiyaga Bigari. u Rwanda n’ibyo bihugu byombi kandi, bihurira ku makimbirane, bigiranira mu gihugu gihana imbibe na byose uko ari bitatu, aricyo RDC/DRC.

Impanuka zishegesha umutekano ku mipaka u Rwanda ruhana n’u Burundi, Uganda na RDC/DRC, zimaze kumenyerwa. Isaha ku yindi, umunsi k’uwundi, ntawe ugitungurwa n’ukuraswa kw’abaturage ku mipaka ibyo bihugu bihana, ubundi ni uguhererekanya imirambo, ubundi ni uguhererekanya intasi, ubundi ni ingabo zambutse umupaka guhungabanya hakurya, ubundi ni ukurundanya ingabo n’ibitwaro bya rutura ku mipaka… 

Kuki ukuzamura mu mapeti ingabo z’u Rwanda (RDF) cyaba ari igisubizo ku kwinjira ku mugaragaro kw’ingabo za Uganda (UPDF) muri Beni ?

Byakabaye ari nta kidasanzwe, kuzamura amapeti y’abawofisiye bakabakaba 1000; na cyane ko hamaze iminsi hashojwe amasomo y’abawofisiye, baba barigishijwe mu gihe cy’imyaka ibiri; kubera ko iki gikorwa cyaba cyarasimbutswe umwaka ushize. Abenshi muri abo bawofisiye bazamuwe mu ntera, ni abashoje amasomo yabo, mu muhango uherutse kubera mu Ishuri rya Gako kuwa 26 Mata 2021.

 Mu muhango wo kwambika amapeti  Abawofisiye bashya i Gako kuwa 26 Mata 2021, Prezida KAGAME yagize ati : “Uwashaka guhungabanya ubusugire bw’igihugu cyacu byamusaba ikiguzi atari yatekereje…” Ayo magambo ubwayo, asa n’aha gasopo uwo KAGAME atekereza ko ashaka guhungabanya igihugu cye… Yarongeye ati : “Ntawe dukwiye gutera ubwoba cyangwa guhungabanya umutekano we…” Iyi nteruro nayo yerekana ko umubare w’abawofisiye akomeza gusohora ubutitsa –bidashidikanywaho ko urenze ubushobozi bw’igihugu, gikennye cyane kandi kibeshejweho n’imfashanyo ku rugero rwo hejuru- imyitozo n’intwaro yikungahazaho, nawe azi neza ko biteye ubwoba abaturanyi be bakomeje kurebana ay’ingwe. Twibutse kandi ko nyuma y’iminsi ine gusa kuwa 30 Mata 2021, mu gihe yari ayoboye Inama ya Komite Nyobozi Yaguye y’Ishyaka RPF/FPR; yashimangiye ko umwumvikano n’u Burundi waba uri mu nzira, ko ikibazo kikiri Uganda.

RDC/DRC, Uganda n’u Rwanda ni ibihugu bifite aho bihurira mu bigendanye n’umutekano. Ni ukuvuga ko buri kimwe kiba gikurikirira hafi, ibibera mu kindi  ku bigendanye n’umutekano. Mu muco w’igisirikari habaho ugukangura, no gutegura abasirikari ubazamurira “morale”, ku gikorwa kidasanzwe kiba gishobora kuba kimirijwe imbere. Ibi bikorwa mu buryo bwinshi, ariko ubukunze kugaragara ni : ukuzamura amapeti, uguhindura abayobozi b’inzego zitandukanye z’igisirikari, ukongera imishahara, gusura abasirikari mu bice babarizwamo baganirizwa n’abayobozi bakuru, bashobora kubamo n’umugaba mukuru (causerie morale), imyitozo idasanzwe…

Mu muco w’ibisirikari by’ibihugu bifitanye amakimbirane, kandi habamo n’uburyo bwo gukora ibikorwa byo ku mugaragaro; bitanga ubutumwa bwo kwishongoranaho, gukangata, gukabyanya… Ibi bikorwa akenshi biba ari ibisubizo, by’ibindi bikorwa byakozwe ku rundi ruhande. Amarushanwa mu kugura intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikali, n’imyitozo idasanzwe y’abasirikali, akarasisi k’intwaro, kongera umubare w’abasirikali ku rwego rutagendanye n’ubukungu bw’igihugu, ndetse n’ubutasi ku rwego rukabije… Hakaba ubwo habaho kurenga akarimbi, ibitwaro n’ingabo bikarundwa ku mipaka;  mu buryo bwo kuba agakorwa gato kakibeshywaho n’uruhande rumwe, rwahita rwambikana…

Biragoye kwiyumvisha ukuntu ibi bihugu byombi birebana ay’ingwe, byararitswe na Prezida TSHISEKEDI kuza ku mugaragaro; kumufasha kugarura umutekano, mu Burasirazuba bwa RDC/DRC. Amakimbirane ibi bihugu byombi byari bisanganywe, ni ayo gushinjanya, ko buri kimwe kigambirira guhungubanya umutekano w’ikindi. Nyamara izi ngabo zifitanye isano yo kuba zimwe zaba zarabyaye izindi; zikunze kurangwa no gusuzugurana nk’izotanye. Kandi ibihugu bya Uganda n’u Rwanda, bikaba bikunze kuba ku mukino wenda kuba nk’uwo kurushanwa mu iterambere –bibyara gushinjanya ishyari-, no kurwanira igihagararo mu karere, mu gisa no kwigarurira ibihugu by’abaturanyi…

Nta cyaba gitangaje rero, ukongerera amapeti abawofisiye ba RDF bakabakaba igihumbi ;kwaba ari ugukangura ingabo, bazongerera “morale” ku ntambara yimirije imbere, yaba yarananiranye, hagati ya Uganda n’u Rwanda ku mupaka bihuriraho, ikaba igiye kubera muri RDC/DRC. Si no gukabiriza kandi, kuko bitaba ari ubwa mbere bibaye; no muri Kanama 1999; barasakiranye i Kisangani, mu ntambara yatakarijemo ubuzima abasirikari batari bake, ku mpande zombi. Iyi nzika ikaba yaba iri mu bituma, buri ruhande rugikubita agatoki ku kandi !