Munyenyezi yajuririye ifungwa ry’agateganyo

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Ubwo yagezwaga imbere y’umucamanza ngo asomerwe umwanzuro w’Urukiko ku cyemezo cy’urubanza aherutse kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Béatrice Munyenyezi yamenyeshejwe ko agomba gufunwga iminsi 30 y’agateganyo, ahita ajuririra iki cyemezo.

Mu rubanza rwa Madamu Beatrice Munyenyezi  ubwo yitabaga Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruri mu Kagarama kuri uyu wa Mbere tariki ya 10/05/2021, nk’uko bisanzw umutekano wari wakajijwe, kwinjira mu marembo y’Urukiko ukabanza kwisobanura uvuga uwo uri we, byaba ngombwa ukanasabwa ibyangombwa.

Imbere mu rukiko harimo abapolisikazi babiri umwe ibumoso bw’umuryango mugari, undi uburyo bwawo, bambaye za masotera (Pistolets), inteko iburanisha yari igizwe n’umucamanza w’umugore, umwanditsi w’umugore. Umushinjacyaha na we ni umugore.

Mu rukiko, Madamu Munyenyezi yari kumwe n’umwunganizi we mu mategeko, Maître Pierre Céléstin Buhuru. Munyenyezi yambaye imyenda yo mu bwoko bwa training za siporo. Ahagaze mu rukiko atuje, atumbereye Umucamanza uri gusoma umwanzuro w’urubanza.

Umucamanza yiseguye avuga ko atari busome ingingo ku yindi mu buryo urubanza rwaburanishijwe.

Bunyenyezi n’abamwunganira ubushize bari bavuze ko yafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko nta nyandiko yemewe n’amategeko imuta muri yombi.

Umucamanza ariko yavuze ko inyandiko imuta muri yombi yakozwe umunsi yagereyeho mu Rwanda, ikaba iri no mu idosiye. Batrice Munyenyezi aburana yavugaga ko ataburanishwa kabiri ku kirego kimwe yanafungiwe, ariko ubushinjacyaha bukaba bwo bwaravuze ko muri Amerika Munyenyezi yafunzwe imyaka icumi kubera ko yabeshye inzego z’Abinjira n’Abasohoka ngo akunde abone ibyangombwa, ubu akaba ari bwo akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside.

Igisobanuro cyatanzwe n’ubushinjacyaha kuri iyi ngingo ni nacyo cyabaye umwanzuro w’Umucamanza ku kuburanisha bushya Munyenyezi.

Munyenyezi aburana yavugaga ko yari atwite inda yamuguye nabi cyane kandi afite abana 2 bato b’impanga, ko atari kubona imbaraga zo gukora amahano, kandi ko atigeze akoresha na rimwe imbunda mu buzima bwe. Umucamanza yanzuye avuga ko hari abatangabuhamya bamubonye atanga mabwiriza yo kwica abantu, kandi ko hari n’abatangabuhamya bamubonye arasa umuntu, hakaba n’abamushinja gushumuriza abatutsikazi Interahamwe zikabasambanya mbere yo kubica.

Umucamanza yavuze ko hari ibimenyetso bituma Betarice Munyenyezi akekwaho icyaha, kandi ko igifungo cy’ibyaha akurikiranyweho kiri hejuru y’imyaka ibiri, ko bityo agomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Munyenyezi yashize yitsa umutima gato, nk’utunguwe n’umwanzuro w’urukiko, avugana gato n’umwunganizi we, ubundi ahita asaba ijambo avuga ko ajuririye icyemezo cyo gufungwa iminsi 30.

Umucamanza yamubwiye kubyandika mu magambo ku nyandiko y’umwanzuro w’Urukiko, Munyenyezi arabyandika arabisinyira we n’umwunganira, iburanisha rirasozwa.

Munyenyezi yegerewe n’abapolisikazi bamwambika amapingu, asohoka yigenza bitandukanye n’uko basanzwe babikora bafashe imfungwa mu mayunguyungu no mu ntugu bayitunarika. Akigera hanze , yasabye ko boroshya amapingu, umupolisikazi arayoroshya, amubaza niba yumva noneho bimeze neza, Munyenyezi ati ubu noneho twagenda.

Uretse abitabiriye urubanza rwa Munyenyezi, nta bandi bantu bagaragaraga ku rukiko, n’abakozi bahacaracaraga ntibagera ku bantu icumi.

Munyenyezi uhakana ibyaha byose, yageze mu Rwanda avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko ibyo aregwa bitari ukuri ahubwo biterwa no kuba afitanye amasano n’ababikurikiranyweho, nko kuba ari umugore wa Arsène Ntahobari akaba n’umukazana wa Minisitriri Paulina Nyiraramasuhuko wakatiwe n’Urukiko rwa Arusha

Uko Umwanzuro wa Nyuma w’urubanza wasomwe n’umucamanza, uko Munyenyezi yasohotse mu rukiko