Urunana Nyarwanda ruharina Impinduka,
Rwamaganye ikinamico rijyanye n’isomwa ry’urubanza rwa Bwana Paul Rusesabagina kuko ridashingiye ku butabera nyabwo kandi bwigenga, ahubwo rikaba rishingiye ku mpamvu za politike, zikomeje kugaragaza uburyo ishyaka rya FPR rifite ubutegetsi rikoresha inzego za Leta mu nyungu zaryo.
Bimwe mu bibazo by’ingutu abanyarwanda bakomeje guhura nabyo, harimo kubura ubutabera kuko bukoreshwa mu kubakandamiza, kubacecekesha ndetse no kubafunga. Iyi mikorere mibi imaze kuba karande mu Rwanda ni imitegekere ishaje kandi idatanga icyizere cyiza cy’ejo hazaza ku banyarwanda bose.
Urunana Nyarwanda ARC ruributsa ishyaka rya FPR ko igihe cyose ubutabera bwigenga butaraboneka, inzira zose zizakoreshwa kugirango abanyarwanda babeho bw’ubwisanzure n’amahoro.
Tukaba twongeye guhamagarira ishyaka rya FPR ko ryashyira imbaraga mu kwicarana n’abanyarwanda batavuga rumwe nayo, hagamijwe gushaka umuti ku bibazo by’ingutu abanyarwanda bafite kandi bishingiye cyane cyane ku butegetsi bubi butubaha amahame ya demokarasi ndetse n’uburenganzira bwakiremwamuntu.
Ottawa, 20 Nzeli 2021
Umuvugizi w’Urunana Nyarwanda ruharanira Impinduka
Achille Kamana