Ubutabera buri mu kwaha kwa politiki, Rusesabagina ntabwo ateze!: René Claudel Mugenzi

Yanditswe na Arnold Gakuba

Mu kiganiro cyatambutse mu makuru ya Televiziyo “SPRING 24 TV” ku mugoroba w’ejo tariki ya 20 Nzeri 2021, René Claudel Mugenzi uyobora “Global Campaign for Rwanda’s Human Rights” (Ishyirahanwe riharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda), ubu utuye mu Bwongereza, yatangarije umunyamakuru w’iyo Televiziyo ko Paul Rusesabagina nta butabera azabonera mu Rwanda kuko ngo ubutebara bw’u Rwanda buri mu kwaha kwa politiki. Bishatse kuvuga ko nta butabera bwigenga buri mu Rwanda, ko ahubwo imanza zicibwa hakurikijwe uko ubutelgetsi bubyifuza. 

Atangira icyo kiganiro, umunyamakuru wa Televiziyo “SPRING 24 TV” yavuze ko Paul Rusesabagina washimutiwe i Dubai akajyanwa mu Rwanda, ubu akaba aregwa ibyaha by’iterabwoba. Aherutse gutangaza ko nta butabera bunyuze mu mucyo yizeye mu rubanza rwe. Yakomeje igira ati: uwo mugabo warokoye abantu benshi muri jenoside yo muri 1994, washinze Ishyaka riharanira demokarasi mu Rwanda, amaze igihe afungiye i Kigali. Umuryango we ukaba uhangayicyishijwe n’ubuzima abayemo ariko igikomeye cyane ni uko nta butabera nyabwo yiteze ku nkiko z’u Rwanda. Bityo, uwo munyamakuru akaba yatumiye René Claudel Mugenzi ngo amubaze icyo abitekerezaho.

 Abajijwe icyo atekereza ku myemerere ya Paul Rusesabagina ku bijyanye n’urubanza rwe, René Mugenzi yatangarije uwo munyamakuru ko Paul Rusesabagina yashimutiwe Dubaï akajyanwa mu Rwanda ku buryo butemewe n’amategeko ndetse itsinda ry’abamwunganira mu mategeko rikaba ryarimwe uburenganzira bwaryo, ngo rikurikirane iby’urubanza rwe. Ibi bikaba bigaragaza ko urubanza rwa Paul Rusesabagina rurimo gukorwa n’uruhande rumwe gusa arirwo Leta y’u Rwanda kandi ariyo imurega. René Mugenzi yongeyeho ko urubanza rwe ari rumwe mu manza za politiki, akaba rero adakeka ko amahame y’ubutabera yazuye n’imiterere y’inkiko z’u Rwanda izwi na bose.

Abajijwe uko umuryango wa Rusesabagina ubona urubanza rwe, René Mugenzi yasubije ko umuryango wa Paul Rusesabagina nta cyizere ufitiye inkiko z’u Rwanda nk’uko n’abandi benshi baharanira uburenganzira bwa muntu ariko babibona. Impamvu ngo ni uko yafashwe ku buryo butemewe n’amategeko kandi ibiteganywa bishingirwaho mu manza bikaba bitarigeze byubahirizwa kugeza ubu.  Bityo rero nta n’umwe ushobora kuzemera ibizava mu rubanza. Bigaragaza ko urubanza rwe rutitaye ku mahame y’ubutabera, bityo nta butabera buzarugaragaramo.

Abajijwe ku byerekeranye n’ibihano ashobora kuzahabwa niba bizaba byubahirije amategeko, René Mugenzi yavuze ko atizera neza ko mu Rwanda hari abacamanza bigenga bashobora kubikora. Yavuze ko Paul Rusesabagina amaze amezi atandatu yose atajya mu rubanza rwe kubera ko hari uburenganzira bwe yavukijwe. Bityo rero, abacamanza ba Leta ya Kigali barimo kwikorera ibijyanye na politiki ya Paul Kagame, kugirango bamushimishe ari nako bahonyora uburenganzira bwe nk’umuntu. Yongeyeho ati :”Nta kizere ko urubanza ruzagenda neza kuko inkiko z’u Rwanda zitigenda ahubwo ari ibikoresho bya politiki ya Paul Kagame“.  

Abajijwe ku cyo abitekerezaho nk’umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, René Mugenzi yavuze ko benshi batizeye ko Leta y’u Rwanda izafungura urubuga rwa politiki. Nyamara yongeraho ati “N’ubwo ayo ari amakuru mabi, ntabwo tuzahagarara“. Aya magambo arerekana ko abaharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda biteguye gukomeza urugamba rwo guharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda kugeza igihe Leta ya Paul Kagame izabonera ko igomba kubahiriza uburenganzira bwa muntu maze igafungura urubuga rwa politiki n’ubwisanzure bw’itangazamakuru.  

Ku bijyanye n’icyaba gitera ibi byose mu Rwanda, René Mugenzi yavuze ko impamvu ari uko mu Rwanda himakajwe ingoma y’igitugu. Yavuze ko ibiri kubera mu Rwanda bigoye cyane. Abajijwe niba Hari icyo yakongera kubyo yavuze hariguru, yavuze ko u Rwanda rwagombye kwigira ku bihugu nka Zambiya n’ibindi mu bijyanye no gushyiraho urubuga rw’ubwisanzure muri politiki.

Urubanza rwa Paul Rusesabagina washimutiwe i Dubaï akoherezwa mu Rwanda ni rumwe manza za politiki Leta y’u Rwanda irimo guca. Nk’uko bimenyerewe rero, mu Rwanda nta bwigenge bw’ubucamanza buhari. Ibi bikaba bituma abaharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda nta cyizere bafite ko urubanza rwa Paul Rusesabagina tuzaba mu mucyo. Ibyo kandi byagaragaje ibirari kuko abamwunganira mu mategeko bimwe ijambo. Urubanza rurimo gucibwa n’abari ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda gusa. U Rwanda rukeneye kwigira ku bindi bihugu ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure muri politiki. Ariko ababirebera kure barasanga biri kure nk’ukwezi, kuri Leta y’igitugu ya Paul Kagame!

Nabibutsa ko iyi iki kiganiro cyatambutse umunsi umwe mbere y’uko urukiko rukatira Paul Rusesabagina igihano cy’igifungo cy’imyaka 25.